Bitabiriye siporo, bakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu

Ubuyobozi bwa Zion Temple Celebration Center mu Karere ka Bugesera bwatangije ivugabutumwa ngarukamwaka rizajya ryifashisha siporo mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo iyo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.

Zion Temple yakoresheje amasiganwa mu bana n'urubyiruko
Zion Temple yakoresheje amasiganwa mu bana n’urubyiruko

Abana n’urubyiruko bitabiriye isiganwa ryabereye mu Murenge wa Ntarama tariki 17 Kamena 2023, mbere yo gukangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge n’inda mu bangavu.

Pasiteri Niyonshuti Théogène wahoze aba ku muhanda (yitwa mayibobo/marine) yaganirije urubyiruko mu rurimi abo bana bakunze gukoresha, yifashishije ijambo riri muri Luka 24:32 rivuga ngo “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”

Pasiteri Niyonshuti wo muri ADEPR yagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Iyo umuntu ahuye na Yesu, umutima uracya”, hanyuma abatuma iwabo kuvuga ko baganirijwe na Pasiteri wari indara(ikirara).

Pasiteri Niyonshuti Théogène waretse ibiyobyabwenge avuga ko ababifata bibwira ko bibibagiza agahinda ari ukwibeshya
Pasiteri Niyonshuti Théogène waretse ibiyobyabwenge avuga ko ababifata bibwira ko bibibagiza agahinda ari ukwibeshya

Pasiteri Niyonshuti avuga ko umuntu utarahura na Yesu aba afite ibikomere bitatu ari byo agahinda, amateka n’ibyaha, bikaba ari byo bituma benshi bafata ibiyobyabwenge ariko aho gukira ibyo bibazo bikiyongera.

Umuyobozi wa Zion Temple i Ntarama, Pasiteri Olivier Ndizeye, avuga ko buri mwaka bazajya bakora ivugabutumwa rijyana no kuremera abatishoboye (ibiribwa, ibikoresho bitandukanye n’ubwisungane mu kwivuza), isiganwa ku maguru ndetse n’ibiganiro bigenewe urubyiruko.

Pasiteri Ndizeye ati "Kino gikorwa cyo gusiganwa ku maguru kizaba ngarukamwaka, ubutaha kizajya cyongera uburyo bw’ibihembo no gukarishya ireme muri cyo. Uyu munsi twahereye mu bana ariko ubutaha hazajyamo abakuru n’ibihembo byiyongere".

Pasiteri wa Zion Temple Ntarama, Olivier Ndizeye
Pasiteri wa Zion Temple Ntarama, Olivier Ndizeye

Pasiteri Ndizeye avuga ko ikintu cyose gishoboka cyatuma bakora ivugabutumwa bagomba kucyifashisha, kuko itorero ritagira icyo rimariye abaturage cyangwa ridafitanye na bo imibanire myiza, ngo riba ririmo kubasakuriza gusa.

Bamwe mu bana bitabiriye ivugabutumwa rya Zion Temple Ntarama bavuga ko icyabashimishije cya mbere ari uko bitabiriye amasiganwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, ashimangira ko siporo ari umuyoboro wo kunyuzamo ivugabutumwa nk’uko byagaragajwe n’itorero Zion Temple.

Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera
Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera

Mutabazi ashima ko mu biterane bitegurwa na Zion Temple n’andi madini n’amatorero mu Karere abereye Umuyobozi, inzego z’ibanze na zo zitumirwamo kugira ngo zihatangire ubutumwa bujyanye na gahunda za Leta.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi hamwe na Pasiteri Ndizeye bahemba Bibiliya abana batsinze amarushanwa yo gusiganwa
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi hamwe na Pasiteri Ndizeye bahemba Bibiliya abana batsinze amarushanwa yo gusiganwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka