Bitabiriye gutera ibiti by’imbuto ariko babangamiwe n’uko birwara

Nyuma y’uko muri Mutarama 2020 Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yasabye ko buri muryango wagira nibura ibiti bitatu by’imbuto, hari abifuza ingemwe zo gutera ntibazibone, hakaba n’abirwanaho bagatera ibiti bitabanguriye, ariko ikibangamiye abamaze kubitera muri rusange ni uko birwara.

Avoka na zo zirarwara
Avoka na zo zirarwara

Gaudence Mukarurangwa w’i Ntyazo mu Karere ka Nyanza agira ati “Ibiti by’imbuto byaratanzwe mu baturage ariko twese ntabwo twabibonye. Twebwe twateye ibisanzwe bitabanguriye bya avoka zirenze imwe n’indimu imwe.”

Akomeza agira ati “Ikibazo ariko byararwaye ntibyera. Nka avoka zirarabya zikuma, ntabwo zizaho. Indimu na yo yanze kwera, yarwaye ubuntu bumatira. Mu mwaka washize na bwo twahinze ibinyomoro birarwara. Twagerageje kugura imiti mu bushobozi twari dufite biranga birapfa. Twabisariyeho inshuro imwe kandi ubundi bisarurwa kabiri cyangwa gatatu.”

Donatha Nyiramana na we w’i Ntyazo, avuga ko bateye avoka, umwembe n’icunga, ariko ko nta musaruro babona kubera udusimba tumatiraho.

Agira ati “Avoka na zo zirimo uburwayi, ijeho izana utuntu tw’amahindu ku rubuto rwayo, ukabona ko kuyirya bidakunda. Nta n’imiti yabyo turabona.”

Veneranda w’i Ngoma mu Karere ka Nyaruguru na we ati “Indimu n’amacunga byo byatunaniye neza neza. Indimu ziruma, amacunga na yo akazaho udukoko, wateraho n’umuti ntibiveho. Amapera muri iki gihe na yo yaranze. Azamo urunyo, agahunguka. Hari igiti dufite twahariye ingurube.”

Jean Tubane na we w’i Ngoma avuga ko afite ibiti bibarirwa muri 20 bya avoka harimo bitandatu gusa bibanguriye, ariko ko hari avoka zimwe na zimwe baba batabasha kujyana ku isoko.

Agira ati “Hari utuntu tuzaho, ukabona twazanyeho ibintu bimeze nk’ifu. Mbese ni nk’imungu. Bene izo umuntu arazirira, ntazijyana ku isoko. Iyo ugiye kuyirya ukata ha handi hangiritse.”

Dr. Concorde Nsengumuremyi uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) avuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyasabwe na Minisitiri w’Intebe, mu myaka itatu ishinze ibigo bitandukanye birimo icyo ayobora, REMA, RAB, ICRAF, World Vision n’indi miryango itari iya Leta (NGOs) bagiye bategura ingemwe z’ibiti by’imbuto byagiye bihabwa abaturage.

Muri rusange ingemwe zatanzwe ni miriyoni eshanu, ibihumbi 529 na 435 (5,529,435) harimo avoka, imyembe, indimu, amacunga n’amapapayi.

Indimu n'amacunga birarwara, bakagerageza kubitera umuti bikanga bikuma
Indimu n’amacunga birarwara, bakagerageza kubitera umuti bikanga bikuma

Nta gushidikanya ko mu babiteye bigafata, harimo abavuga nka bariya baturage b’i Ntyazo mu Karere ka Nyanza n’i Ngoma mu Karere ka Nyaruguru.

Dr. Athanase Hategekimana, umuyobozi wa porogaramu ishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi muri RAB, avuga ko umuti kuri izi ndwara z’ibiti by’imbuto ari ukwegera abacuruzi b’inyongeramusaruro kuko bagira n’imiti yo kwifashisha mu kuzirwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka