Bisi zasezeranyijwe abagenzi ziratangira gukora mu mihanda ya Kigali
Minisiteri y’ibikorwa remezo iravuga ko bisi zemerewe abanyarwanda zaje, ubu zikaba zarahawe ba rwiyemezamirimo ndetse kuri uyu wa gatanu ziri butangire gukorera mu mihanda zahawe.
![](IMG/jpg/screenshot-from-2024-01-06-20-43-06.jpg)
Mu itangazo iyi minisiteri yasohoye mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2023, yari yavuze ko uko kwezi kurangira haje bisi 100. Icyo gihe 40 zari zamaze kuza hasigaye izindi 60.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Minisitiri w’ibikorwa remezo Jimmy Gasore, ku mugoroba wo ku munsi w’ejo, yavuze ko koko izo bisi zaje ndetse uyu munsi zitangira gukorera mu mihanda inyuranye zahawe.
Yagize ati: “Ni byo koko Bisi zaraje nk’uko twari twabivuze. Nyuma yaho habayeho kumenyesha abantu ko zihari, bityo abazifuza batangira gusaba kuzihabwa ngo bazikoreshe. Ibyo nabyo byarakozwe hakurikiraho gahunda yo kuzitanga, kuri uyu wagatanu turi bumurikire rubanda izo modoka, mumenye abazihawe n’aho zizajya zikorera”.
Iyi gahunda yo kongera imodoka ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano, aho hagombaga kuza bisi 300 mu mezi atatu, nyuma biza kuba amezi atanu maze birangira abaye amezi hagati y’icyenda n’icumi kandi nabwo hakaba haraje imodoka 100 gusa, bitarenze mu mpera z’uku kwezi kwa mutarama 2024 hakazaza izindi 100 nk’uko byakomeje bigarukwaho na minisiteri y’ibikorwa remezo.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024
- Abahanzi bavuga iki ku kuba batumirwa mu nama za Politiki bagasusurutsa abazitabiriye?
- Ibibazo abaturage babajije Perezida Kagame mu Mushyikirano n’uburyo yabisubije
- Perezida Kagame yageneye ubutumwa abafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
- Umubyibuho usigaye ari ikimenyetso cy’indwara zitandura
- Iby’ingenzi byaranze #Umushyikirano2024 (Amafoto +Videwo)
- Nyanza: Urubyiruko rwo ku Mayaga rwifuza kwegerezwa ‘YEGO Center’
- Perezida Kagame yanenze abayobozi bakorana batavugana
- Kurya kabiri ku munsi byari amateka - Ubuhamya bwa Harerimana Emmanuel ubu ufasha abandi
- Kugira ngo icupa rimwe ry’inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16 - Impuguke
- Amajyaruguru: Ibikorwa remezo byubakwa ntibirangire bidindiza iterambere
- Ruswa n’amarozi biri mu byaciye Perezida Kagame ku bibuga by’umupira w’amaguru
- Burera: Urubyiruko rwagaragaje ikibazo cy’uko rutagira agakiriro
- Sinigeze ngira inzozi zo kuzaba Minisitiri – Minisitiri Dr Utumatwishima
- Imanza za Gacaca zagize uruhare mu kuzamura ubumwe bw’abanyarwanda - Minisitiri Bizimana
- Mu Rwanda hategerejwe imbangukiragutabara zigera kuri 200 - MINISANTE
- U Rwanda ruragaragaza uko DRC ihembera ingengabitekerezo ya Jenoside amahanga arebera
- Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi bwo gupima indwara zitandura
- Hari abifuza ko no mu bworozi hashyirwamo Nkunganire
- Leta y’u Rwanda izakemura ikibazo cy’abanyeshuri bigaga muri Ukraine
- Ibintu byo kujya baducyurira indagara turashaka kubirandura - Minisitiri Musafiri
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Dushingiye kubyo giverinoma y’ u Rwanda idukorera nk’ abenegihugu ni byiza rwose kdi ikemura ikibazo ku kindi bitewe n’ ubishobozo buhari, ibyo turabiyishimira . Igitekerezo cyanjye nuko hakwiye gushyirwa Bisi mumuhanda uturuka Musanze - Base - Nyagatare kuko abagenzi barabaje cyane doreko ari nakure bagenda mu bimodoka byashaje bya different bikiriza abantu mu nzira kdi ni ukudindiza iterembere ry’ igihugu kuko kutubahiriza igihe ni kimwe mu kudindiza iterambere.
Muduhe Bus ijya mu Nkoto-Kamonyi abamamyi batuyogoje bashyizeho amabwiriza asimbura aya RURA abagenzi twaragowe kandi bikorwe vuba