Bisi nshya zageze i Kigali zitezweho kugabanya ubukana bw’ikibazo cy’ingendo

Bisi eshanu muri 25 zigomba kugurwa n’ikompanyi itwara abagenzi ya Jali Transport, zamaze kugera mu Rwanda. Ni imodoka zitezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy’ibura rya bisi rusange mu Mujyi wa Kigali kimaze igihe cyinubirwa n’abahatuye.

Ikompanyi ya Jali Transport isanzwe itwara abagenzi mu byerekezo bigana muri gare yo mu Mujyi rwagati, Nyabugogo, Kimironko, Batsinda n’ibindi byerekezo byiyongera kuri ibi muri Kigali.

Iyi kompanyi iteganya kugura izindi bisi 20 za Yutong zikorerwa mu Bushinwa, hagamijwe kugabanya umurongo w’abatega bisi cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba.

Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport, Innocent Twahirwa, yavuze ko izi modoka nshya zigezweho kandi ko zizakora neza kurusha izo basanganywe, nk’uko yabitangarije The New Times.

Ati "Zimeze nk’izisanzwe ariko zo zigezweho. Gusa zikoze mu buryo bugezweho butandukanye nko kuba ari nziza, zitekanye kandi zibasha gukora neza”.

Igiraneza Elyse utwara bisi muri Kigali, abona ko ibyo bizakemura ibibazo by’ubushobozi kandi bikanoza imikorere y’uburyo bwo gutwara abantu, nko kugabanya ubucucike n’umurongo muremure w’abagenzi bibangamiye benshi.

Igiraneza ufite uburambe bw’imyaka irenga 10 mu bijyanye n’ubwikorezi rusange, yatangaje ko igihe kirekire cyo gutegereza abagenzi n’ubucucike ari impamvu zikomeye zitera serivisi mbi mu makompanyi atwara abagenzi. Gusa akizera ko kuzana izindi bisi bizagira uruhare mu gutanga serivisi zizewe kandi zinoze.

Mugisha Nshuti Christian wiga muri kaminuza akaba atuye i Kigali, na we yavuze ko izo modoka zindi zizaba igisubizo ku bibazo biri mu bwikorezi rusange.

Aati “Ndizera ko serivisi izaba inoze kandi yubahiriza igihe. Ndashaka kuvuga ko abantu batazategereza igihe kirekire, ubusanzwe bituma barambirwa kandi twihanganye igihe kirekire”.

Yongeyeho ati “Gusa ibyo bishobora kuzateza umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndasaba abayobozi gushyiraho ingamba zinoze nk’uko basanzwe babikora kugira ngo ibintu bigende neza”.

Ubwo yaganiraga n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) mu ntagiriro z’uku kwezi, Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko hari bisi nyinshi zatumijwe, ndetse zimwe zikaba zaramaze no kugera mu Rwanda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagenzi baturuka kabeza rwose mumurenge wakanombe berekeza mumugi nabo muzabatekerezeho kubijyanye na bus kuba umugenzi ategereza bus amasaha atatu byaca gahunda Kandi bidindiza iterambere murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 13-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka