Bishyiriyeho ikigega cy’Umudugudu kibafasha kwirinda gusesagura imyaka
Abaturage b’Umudugudu wa Kabuga ya mbere, Akagari ka Byimana, Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, barishimira ko kuva batangiza ikigega cyo guhunikamo imyaka byabafashije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse banatandukana no gusesagura umusaruro.

Umukuru w’Umudugudu wa Kabuga ya mbere, Kimenyi Benjamin, avuga ko ikigega ‘Ishema ryacu’ cyatangijwe mu mwaka wa 2020, ahanini kubera ingaruka basigiwe na COVID-19, kuko benshi bagize inzara biba ngombwa ko ubuyobozi bubashakira ubufasha.
Ati “Twagishyizeho kugira ngo kijye kiturinda ibiza n’ibyorezo bishobora kudutera, kuko muri COVID-19 twahuye n’ikibazo gikomeye, habayeho Guma mu Rugo, abaturage bamwe na bamwe barasonza biba ngomba ko dutangira gushakisha mu baturage inkunga zibafasha.”
Avuga ko iyo habonetse imvura neza bakeza, buri wese ahabwa umusaruro we yahunitse kuko abahinzi kenshi bakunze kugira amezi abagora nk’ukwa gatatu kugera mu kwezi kwa gatanu, ndetse n’ukwezi kwa cumi kugera mu kwa cumi na kabiri.
Bamara kweza imyaka ngo barongera bakazana umusaruro ugahunikwa, utawubonye ariko atari ikibazo cy’izuba ryinshi we akazana amafaranga angana n’uwo yifuza guhunika.
Uretse guhunika ngo iyo umusaruro ubaye mwinshi mu buhunikiro kandi imyaka mu murima yeze, baranagurisha bagashyira amafaranga kuri konti y’Umudugudu aho ubu bafiteho 454,000Frw na toni umunani ziri mu buhunikiro.
Kubera ko babonye guhunika umusaruro w’ibigori bikunda, ubu ngo ubutaha bazatangira no guhunika ibishyimbo hagamijwe ko bitaguma mu ngo bigasesagurwa.
Umudugudu wa Kabuga ya mbere ugizwe n’ingo 170, mu gutangira buri muryango wazanaga ibiro 100 by’ibigori n’amafaranga 2,100 yo kugura imiti n’ibindi bifasha mu guhunika neza umusaruro.
Colette Mukamusoni, avuga ko ikigega Ishema ryacu gitangiye cyamufashije cyane, kuko cyatumye abasha kwigurira ikigega cy’amazi binyuze mu kugurisha umusaruro we yahunitse, mu gihe mbere yagurishaga umusaruro wose akawusesagura.
Yagize ati “Mbere narahingaga nasarura nkagurisha simbashe kwizigamira, ariko ubu umusaruro umwe ndawuzana hano noneho nawugurisha amafaranga akajya kuri konti yanjye muri Banki, igihe kigeze ikigega kinyongereraho mbasha kubona agura igifata amazi.”
Abatuye Umudugudu wa Kabuga ya mbere, ubu bose bamaze kwishyura umusanzu wo kwivuza 2025/2026, ndetse bakaba baratangiye gukusanya umusanzu w’undi mwaka babifashijwemo n’ikigega cyabo.

Uyu Mudugudu wa Kabuga ya mbere uje wiyongera ku wa Kagera, na wo wo mu Murenge wa Matimba, aho buri rugo rufite ibiti bine (4) by’imbuto ziribwa ukaba unamaze imyaka itatu utageramo ibiyobyabwenge, nyamara mbere wari indiri yabyo kuko uhana imbibe n’ibihugu bya Tanzaniya na Uganda.
Ni mu gihe Umudugudu wa Gakoma mu Murenge Karangazi, wo umaze imyaka umunani utarangwamo icyaha, by’umwihariko icyo gusambanya abana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, buvuga ko abandi bakuru b’Imidugudu bakwiye kurebera kuri bagenzi babo na bo bagahanga udushya, ariko by’umwihariko utwimakaza iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.
Ohereza igitekerezo
|