Bishop Rugamba umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church yatawe muri yombi
Umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church Bishop Rugamba Albert yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira, yatangarije Kigali Today ko ayo makuru ari ukuri.
Dr. Thierry Murangira, yirinze gutangaza amakuru yose amwerekeyeho, aho yaba afungiye cyagwa ingano y’amafaranga ari kuri iyo sheki yatanzwe na Bishop Rugamba Albert umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church ndetse n’igihe RIB yamutaye muri yombi kuko hagikorwa iperereza.
Ati “Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza”.
Itegeko Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 Rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa riteganya ko ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.
Ohereza igitekerezo
|
Abantu bashinga amadini buli munsi,si ukubera gukunda imana,ahubwo ni ugushaka imibereho.Imana isaba abakristu nyakuli "kuba umwe kandi ntibacikemo ibice".None amadini ari ku isi ni ibihumbi bitabarika.Bible isobanura neza ko atari abakozi b’imana,ahubwo ari abakozi b’inda zabo.Ni iki kizakubwira idini y’ukuri nkuko bible ibisobanura?Abayigize barakundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo.Ntabwo bajya muli politike no mu ntambara zibera mu isi,kubera ko Yesu yabibabujije.Ntibasaba amafaranga mu nsengero zabo.Bose bajya mu nzira bagakora umurimo Yesu yabasabye wo kubwiriza kandi ku buntu.