Bishop John Rucyahana yagizwe ambasaderi w’abana

Kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukuboza 2018, Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO yagize bishop John Rucyahana Ambasaderi w’abana, hagamijwe kuzamura ijwi ry’abana ngo rirusheho kumvikana, ndetse no kurengerwa igihe bibaye ngombwa.

Bishop John Rucyahana ngo yatangiye gukunda abana no kubafasha kuva akiri umusore
Bishop John Rucyahana ngo yatangiye gukunda abana no kubafasha kuva akiri umusore

Safari Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CLADHO yavuze Bishop Rucyahana asanzwe afite igishyika cyo kuvugira abana no guharanira uburenganzira bwabo.

Ibyo bikaba ari bimwe mu byagendeweho agirwa Ambasaderi wa bo, ariko kandi ngo basanga kugira umuntu umwe wababera umuvugizi ndetse akageza ibyifuzo bya bo ku babishinzwe bizarushaho gutanga umusaruro no gutuma u Rwanda ruba ku isonga mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Philomène Baganineza, umwana uhagarariye abandi yavuze ko nk’abana bishimiye kugira Ambasaderi ubagereza ibibazo byabo aho batabasha kwigerera.

Bishop Rucyahana nawe yashimiye abamugiriye ikizere ndetse anavuga ko bimunejeje.

Ati “Sinzaba Ambasaderi w’abana mu kirere ahubwo nzaharanira ko dukora ibifatika dufatanyije”

“Nkunda abana atari uko nababyaye gusa ahubwo n’igihe nari muto nashakishaga amafaranga hanyuma nkishyurira abana bavuye mu ishuri kuva ndi umusore ntaranashaka”

Akomeza avuga ko ayo mafaranga yayakuraga mu kwigisha n’ubwo nawe atari amuhagije ariko agaharanira ko abo bana biga.

Ati “nkiri Uganda nafashaga abana bababaye b’imfubyi kuko ababyeyi babo bari barishwe na SIDA... nakoze ikigo cy’imfubyi cyita kuri abo bana, ubu ni abagabo n’abagore”

Avuga kandi ko nyuma ya Jenoside yashyinze ishuri Sunrise school agamije kujyana abana mu ishuri.

Avuga ko yahurijemo abana barokotse génocide, abafite ababyeyi bafunzwe, abo ababyeyi bataye bahunga n’abandi benshi. Ibyo bikaba byari bigamije ubumwe n’ubwiyunge buhereye mu bana.

Bishop Rucyahana yasabye kandi abamugize Ambasaderi ko igihe bashaka ko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa, barinda kandi barwanya icyorezo cyateye cyo kudaha umwana agaciro n’umugisha wo kuba umwana, hamwe no kwamagana imiryango itererana abana ibahora ko bafite ibibazo nk’uburwayi n’ibindi.

Ati “Burya umwana agira agaciro bihereye ku babibarutse. Ibyo birasaba ko ababyeyi bagira ubushake n’urukundo rw’abo bibarutse. Ibyo kandi bizagerwaho ari uko ubuvugizi buhereye ku babyeyi ubwabo.

Yasabye Cladho ko niba bashaka kuvugura umwana bya nyabyo n’uburenganzira bwe, bavana amategeko mpuzamahanga mu bazungu bayazane mu Rwanda kandi bakayakurikiza mu buryo bw’abanyarwanda.
Ati “ni gute uvuga ko abana ibihumbi n’ibihumbi barasambanyijwe ndetse bakanaterwa inda, ariko ababikoze ntibaratabwe muri yombi ngo babiryozwe?”

Bishop John Rucyahana ngo yatangiye gukunda abana no kubafasha kuva akiri umusore
Bishop John Rucyahana ngo yatangiye gukunda abana no kubafasha kuva akiri umusore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka