“Bishoboka ko polisi yareka gutanga amapingu igatanga inka”-Minisitiri Musoni

Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma, Musoni Portais, aratangaza ko Abanyarwanda babishatse polisi yahagarika ibikorwa byo gutanga amapingu ku banyabyaha igatanga ibikorwa by’amajyambere birimo gutanga inka, inzitiramibi no kubakira abatishoboye.

Ibi Minisitiri Musoni yabitangarije mu karere ka Gatsibo tariki 08/06/2012 nyuma y’ibikorwa bya polisi byakorewe abatishoboye muri ako karere. Hubatswe inzu z’abaturage batishoboye, hatangwa inzitiramubu, ubwisungane mu kwivuza ndetse n’inka.

Minisitiri Musoni Protais yasabye abaturage kutiyimisha amahirwe yo gutera imbere. Yabasabye kutajya mu bikorwa byo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano. Yababwiye ko baramutse bihaye umuhigo wo guhagarika ibihungabanya umutekano polisi nayo yahagarika gukoresha amapingu akoreshwa ku banyabyaha ahubwo ikajya itanga ibikorwa by’amajyambere.

Nyuma yo kumenya ko abaturage bo mu karere ka Gatsibo bashoboye kwitangira ubwisungane mu kwivuza 100% hatanzwe inka ebyiri n’inzitiramibi 100 zizashyikirizwa abaturage bo mu murenge wa Ngarama wegereye akarere ka Nyagatare harangwa marariya nyinshi.

Abaturage bashimiye polisi y’igihugu uburyo yatekereje guha inka umubyeyi wabyaye abana batatu wari ufite ikibazo cyo kubona amata y’imfashabere cyane ko yari yatangaje ko adafite ubushobozi kandi abana bakaba badashobora konka ngo bahage.

Hari kandi amazu atatu yatangijwe kubakirwa abatishoboye mu murenge wa Kiramuruzi byiyongeraho imipira yo gukina yashyikirijwe urubyiruko kugira ngo rushobore gukora siporo aho guhugira mu bikorwa byahungabanya umutekano.

Polisi ishyikiriza ibikorwa byayo abaturage bitwara neza batarangwaho ibyaha. Polisi y’igihugu yasinyanye amasezerano n’akarere ka Gatsibo mu bikorwa by’iterambere aho ubuyobozi busaba abaturage kuyorohereza mu kazi bitandukanya n’ibyaha maze polisi nayo ikabafasha kwiteza imbere.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

dushima police y’igihugu kubera akazi igira n’ubushishozi ibikorana cyane umuvugizi wayo witanga, dushima kigalitoday itugezaho amakuru yo mucyaro ibindi bitangazamakuru bitagera, inzego zaleta zijye zibareka mukore kuko mubikwiye muziye igihe

yanditse ku itariki ya: 10-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka