Bishimiye ko isoko rya Gisenyi ryabonye icyangombwa

Ubuyobozi bwa sosiyete ya RICO yahawe isoko rya Gisenyi, butangaza ko bwishimiye kwakira icyangombwa cyo kuryubaka, rikarangira mu gihe gito.

Isoko rya Gisenyi ryabonye icyangombwa gituma rirangira kubakwa
Isoko rya Gisenyi ryabonye icyangombwa gituma rirangira kubakwa

Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Céléstin, yabitangarije Kigali Today nyuma yo guhabwa icyangombwa cyo kubaka, bari barahakaniwe mu gihe gishize.

Tariki 23 Kamena 2023, nibwo ubuyobozi bw’Akarere bwashyikirije ubuyobozi bwa RICO icyangombwa cyo kubaka isoko rya Gisenyi, nyuma y’igihe gito ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA), butangaje ko iki cyangombwa bazakibona nyuma y’uko habanje kubaho inama ziga imiterere y’umujyi wa Gisenyi, wangijwe n’umuhora w’ibirunga.

Icyakora, uyu mwanzuro wahindutse byihuse ubwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yasuraga iri soko, agasaba ko icyangombwa gitangwa, ahubwo abahawe isoko bagasabwa ibyo bagomba kubahiriza.

Twagirayezu yabwiye Kigali Today ko bishimiye umwanzuro watanzwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, ariko avuga ko bazishima ubwo bazaba bashyikirijwe icyangombwa.

Twagirayezu wamaze kubona icyangombwa, yabwiye Kigali Today ko bishimiye kucyakira kuko bari bagitegereje igihe kirekire.

Agira ati "Twabyakiriye neza, uribaza isoko ryatangiye kubakwa muri 2010 nta cyangombwa, none kikaba kibonetse muri 2023! Gahunda igiye gukurikira ubu ni ukubaka kandi vuba isoko rigakorerwamo".

Twagirayezu avuga ko bakeneye nibura Miliyoni 200Frw kugira ngo imirimo itangire, ati "Twateguye inama ihuza abanyamigabane ku wa kane, kugira ngo twiyemeze kurangiza isoko kuko twamaze kubona icyangombwa."

Uyu muyobozi avuga ko Rwiyemezamirimo yari yarahagaritse ibikorwa kubera nta cyangombwa bari bafite, ndetse akabishyuza amafaranga bari bamugezemo.

Ati "Turizera ko imirimo ku wa gatanu izatangira nitumara guhura, kandi bizihuta kuko ahazagorana ni ukongerera ubushobozi fondasiyo y’inyubako yatangijwe, aho bagombaga gushyira 500mm bakahashyira 250mm na 300mm. Ni inzu igomba kwikorera inyubako nyinshi, tugomba kuyubaka tuyitondeye."

Akarere ka Rubavu nubwo icyangombwa cyo kubaka isoko kikanditseho, bitewe n’uko ari ko gafite imigabane myinshi irenga Miliyari imwe na Miliyoni 200, icyakora aya mafaranga ashobora kuzagabanuka, mu gihe abikorera bazishyuza akarere amafaranga bakoresheje mu gukosora ibyari byubatswe mbere, kandi bizatwara agera kuri Miliyoni 900.

Ikigo cy’ubucuruzi RICO kigizwe n’abanyamigabane 17 harimo n’ikindi kigo (KIVING), gihuza abanyamigabane batoya, mu gihe umugabane umwe ungana na miliyoni 27. RICO itangaza ko imaze gukoresha Miliyari imwe na miliyoni 300 mu kubaka isoko rya Gisenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka