Bishimiye guhabwa akazi Iwawa nyuma yo kuhagororerwa
Urubyiruko 48 rwarangije amasomo yo kugororwa ku kirwa cya Iwawa muri 2022, bahakomereza imirimo, bavuga ko bishimira ko bashoboye gukosorwa bagahabwa imirimo bakazasanga imiryango hari icyo bayishyiriye.
Muri Gashyantare 2023 nibwo benshi bari bakurikiye amasomo y’igororamuco no kwigishwa imyuga ku kirwa cya Iwawa bayasoje, basubira mu miryango bahozemo. Icyakora hari 48 bemerewe kuhaguma bagakora imirimo yo kubaka.
Uwitonze Bonne Année uvuka mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bushekeri, akaba umwe mu bakomeje kuba ku kirwa cya Iwawa, aho yahawe akazi mu kubaka inzu zigezweho.
Uwitonze avuga ko nubwo yamaze umwaka urenga ku kirwa cya Iwawa, yishimiye kuhaguma ashaka ubushobozi.
Agira ati "Namaze Iwawa umwaka n’igice, igihe cyo kurangiza amasomo naragishoje ariko bambwiye ko hari imirimo igiye kuhakorerwa yo kubaka. Nasabye kuhaguma baranyemerera, ubu mfite akazi kampemba ibihumbi bibiri ku munsi."
Benshi bazanwa ku kirwa cya Iwawa batabishaka, ndetse iyo igihe cyo gutaha kigeze baba bifuza gusubira mu miryango yabo, Uwitonze we ufite umugore n’abana, avuga ko atifuje gutaha ntacyo ajyanye, ahubwo abanza gushaka ubushobozi.
Ati "Maze amezi ane nkorera amafaranga ntarataha, si ugutinya gutaha ahubwo nshaka gutaha hari icyo nshyiriye umuryango, nkongera nkishimana nabo."
We hamwe n’abandi 47 bakorana akazi ko kubaka, bavuga ko baba ku kirwa cya Iwawa nk’abakozi nubwo bakomeje gutungwa n’iki kigo, icyakora ngo bahemberwa kuri telefoni kandi bagira umwanya wo kuvugana n’imiryango yabo, bakabaha icyizere ko bahindutse kandi batindijwe no guhaha.
Ati "Kuri SIM card mfiteho ibihumbi 200 kandi mfite iminsi ntarahemberwa. Kimwe mu byo nishimira ni uko umuryango wanjye uzi ko nahindutse kandi ukaba uzi ko ndimo guhaha, igihe nzataha nizera ko hari iterambere nzabashyira."
Nshimiyimana Philippe uvuka mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, avuga ko yari umuyede ariko ayo akoreye akayanywera agahora mu makimbirane n’umuryango, ibintu ubu yifuza gukosora.
Ati "Bamfatiye Gasabo nasinze banzana hano, ndagororwa nigishwa umwuga. Kubera nari umuyedi, nahisemo kwiga ubwubatsi kandi nishimira kuba ndi mu basigaye hano nkomeza kwimenyereza umurimo, nizera ko ninsubira mu muryango nzajyana amafaranga nkiteza imbere."
Ati "Maze umwaka ntanywa inzoga, ndizera ko nzakomeza kubaho uku, kandi nkomeze umwuga wanjye mpindure imibereho y’ubuzima bw’abanjye."
Abakorera Iwawa bavuga ko ikigo kibatunga nk’abakozi, kandi gikomeza kubitaho bakizera ko bazataha baraciye ukubiri n’ibyatumye bajyanwayo.
Iki ni icyifuzo basabira abandi bagororerwa mu bigo bya NRS, kuba bajya babanza gufashwa kujya mu buzima busanzwe, mbere yo gusubira mu miryango, kuko hari abasubirayo bakongera bakisanga mu buzima bahozemo.
Ibi bituma mu barangiza amasomo y’igororamuco, abagera kuri 22% bongera kugarurwa mu bigo by’igororamuco bitewe n’ubuzima bakiriwemo, nyamara bava Iwawa barahindutse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|