Bisate: Inyungu ziva mu bukerarugendo zabahesheje isomero rigezweho

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyubakiye isomero rya miliyoni 43 abaturiye Pariki y’Ibirunga mu rwego rwo kubasangiza inyungu iva mu bukerarugendo.

Iri somero ryubatswe mu giko cy’Amashuri cya Bisate kiri munsi y’Ikirunga cya Bisoke. Ikirunga ba bamukerarugendo bakunda kukizamuka bihera ijisho urusobe rw’ibinyabuzima n’ikiyaga kiri mu mpinga yacyo.

Muri iryo somero hari mudasobwa 36 ariko bifuza ko bahabwa na interneti ikabafasha kurushaho kwiyungura ubumenyi.
Muri iryo somero hari mudasobwa 36 ariko bifuza ko bahabwa na interneti ikabafasha kurushaho kwiyungura ubumenyi.

RDB yahisemo gusangiza inyungu abaturiye iki kirunga ibubakira iri somero inahashyira ibitabo na mudasobwa 36 byose bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko Uwingeri Prosper uyobora Pariki y’Ibirunga yabitangaje ubwo ryatahagwa kuri uyu w gatatu tariki 2 Nzeri 2015.

Yagize ati “Iki gikorwa ni icy’ikoranabuhanga; ni icyo gushyigikira ibikorwa twagiye dukora byo guteza imbere uburezi muri gahunda yo gusangira umutungo uva ku mapariki.”

Ashimwe Justine umwe mu biga muri iki kigo wishimira iki gikorwa, yasabye ko bakwiye no kubegereza internet kugira ngo barusheho kunononsora ibyo biga no kumenya amakuru atandukanye.

Iryo somero rigizwe n'ibitabo by'amoko bizafasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi.
Iryo somero rigizwe n’ibitabo by’amoko bizafasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi.

Ati “Yego twishimiye kumenya ibice bya mudasobwa ariko turifuza kugira interineti natwe kukajya turareba amakuru yo hanze.”

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, nawe yashimye ko iyo gahunda yo gusangira inyungu ziva muri pariki kuko yagiriye akamaro abaturiye pariki.

Buri mwaka RDB isaranganya inyungu ziva muri pariki n’abayituriye ibagenera 5% by’amafaranga yinjizwa mu bukerarugendo buri mwaka. Mu mwaka ushize zigera ku 110 zashyizwe mu bikorwa by’iterambere by’abaturiye pariki.

Gusaranganya umutungo uva muri pariki byatangiye mu 2005, byibanda ku kongerera ubushobozi amakoperative yo mu mirenge 12 ikora kuri pariki, gukemura amakimbirane akomoka kuri pariki, kwegereza ibikorwaremezo abaturage nk’amashuri n’ imiyoboro y’amazi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nzeli mu murenge wa Kinigi hazaba umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 24. Biteganyijwe ko uzitabirwa n’abanyamahanga barenga 400 bava hirya no hino ku isi.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyiza ko RDB ishyigikiye ko abanyarwanda bose bajijuka bakajyana nigihe, iri somero rizabafasha gusobanukirwa byinshi bitandukanye bakeneye kumenya.

Lisa Mutesi yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Bravo ku ngagi nzacu zitwinjiriza amadovize bityo tukabasha kuyabyaza umusaruro twiteza imbere. ibi bigaragarira buri wese ko asambwa kutazihungabanya.

Emmanuel Musoni yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

felestation kubaturage ba bisate, ayo mahirwe nimuyabyaze umusaruro kuko ni benshi bifuza amasomero.

Aiman Rwanga yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Wow!! turashimira byimazeyo RDB kubwo kuzirikana abaturage ba bisate.

Eric Rugamba yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka