Bisaba ubushishozi mu gutoranya ba Malayika murinzi-NCC

Muri gahunda yo kurerera abana mu miryango yatangiye mu mwaka wa 2008, babavana mu bigo binyuranye, inzego z’ubuyobozi zinyuranye mu karere ka Nyabihu zatanze amahugurwa ku buryo bwo gutoranya ba Malayika murinzi bazifashishwa mu kurerera abana mu miryango.

Abahuguwe basabzwe kugira ubushishozi mu gutoranya ba Malayika murinzi
Abahuguwe basabzwe kugira ubushishozi mu gutoranya ba Malayika murinzi

Mu nama y’umunsi umwe yabaye mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2019, yateguwe n’umushinga ‘Hope and Homes for Children’ abayitabiriye basabwa kwirinda amarangamutima mu gutoranya ba Malayikamurinzi.

Muri gahunda y’umuryango Hope and Homes for Children, harimo ko abana bavanwa mu bigo bakarererwa mu miryango, ariko bakarerwa na Bamalayika murinzi bihariye kandi bemera kwakira abana bafite ibibazo bikomeye, aho basabwa kubarera nta kiguzi bategereje, ahubwo barangwa n’urukundo rwa kibyeyi nkuko bivugwa na Musonera Marie Louise, umukozi wa Hope and Homes for Children.

Agira ati “Umuryango Hope and Homes for Children ukorana na komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC), mu gushakisha ba Malayika murinzi ubu turibanda ku gushaka imiryango y’impuhwe yakira abana bafite ibibazo bikomeye, abo ni ba Malayikamurinzi badasanzwe”.

Avuga ko abana bakirwa bari mu byiciro binyuranye, aho ba Malayika murinzi badasanzwe ari babandi bakira abana bafite ubibazo byihariye, barimo abafite ubumuga bukabije, abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’abandi.

Ni yo mpamvu n’abo bana baba bakeneye umuntu ufite urukundo n’impuhwe ndetse n’ubushobozi buhagije bwo kubitaho kandi atagamije igihembo nkuko Musonera Marie Louise akomeza abivuga.

Abitabiriye inama batahanye umugambi wo kurengera abana
Abitabiriye inama batahanye umugambi wo kurengera abana

Ati “Ba Malayika murinzi badasanzwe dushaka gutoranya, ni abakira ba bana bafite ibibazo cyane cyane twibanda ku bafite ubumuga. Wa mwana ufite indwara idakira, ufite ubwandu. Hari aho ugera ugasanga abana bafite ibyo bibazo barabahunga bakanga kubafata, ayo mahugurwa ni cyo agamije aho tuzatoranya ba Malayika murinzi badasanzwe, bishimira kwakira abana nk’abo bafite ubuzima buruhije kandi nta nyungu bagamije, gusa bakarangwa n’impuhwe n’urukundo”.

Uwo mukozi wa Hope and Homes For Children avuga ko abo bana bafite ibibazo byihariye badapfa kubatanga mu miryango iyo ari yo yose, kuko baba bakeneye ubufasha bwihariye.

Ni yo mpamvu ba Malayika murinzi bazatoranywa bakiyemeza kwakira abo bana, bagomba kuba bafite umutima w’urukundo n’ubwitange bwa kibyeyi nyuma yuko abana nkabo bagendaga babura ababafata kubera imyumvire ikiri hasi.

Ati “Byagiye bigaragara aho abantu bagendaga bafata abana bategereje inyungu aho bahabwaga inka n’ibindi, na bwo kandi bagahitamo ba bana bafite ubuzima birinda ko abafite ibibazo ngo babagora. Abo dushaka ni abakira abo bana n’umutima mwiza ndetse n’impuhwe za kibyeyi”.

Yatanze ingero za ba Malayika murinzi bamwe bahitagamo abana bagamije kubakoresha imirimo kandi binyuranyije n’amategeko.

Ati “Hari ubwo umuryango usanga avuga ati mukampe kazajya kandagirira inka, cyangwa ugasanga ni umukecuru uba wenyine afata umwana agamije kumukoresha imirimo ngo ajye amuvomera, amukuburira n’ibindi. Abo ntabwo twemera kubaha abana”.

Bamwe mu bayobozi bahuguwe, bavuga ko inyigisho bahawe hari icyo zizabafasha mu kurushaho kugira ubushishozi bwo gutoranya ba Malayika murinzi babikwiye hagamijwe kurengera ubuzima bw’abana.

Rwisumbura Gerald, umukozi w’umurenge wa Cyintobo ushinzwe imibereho y’abaturage, agira ati “Mu myaka ishize hari ubwo twatoranyaga ba Malayika murinzi nta bushishozi bubayeho, aho wasangaga babarwanira kubera inyungu babategerejemo.

Ugasanga umuntu afashe umwana ashaka indonke aho gukorera rwa rukundo. Mu nama twagiriwe ni uko tugiye gutoranya ba Malayikamurinzi dushaka abafite urukundo kandi barangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo abana bazafata babafate neza”.

Mukagaga Annet, umukozi wa komisiyo ishinzwe abana mu karere ka Nyabihu, yavuze ko impamvu iyo komisiyo ishaka guhuza abana n’imiryango ibarera, ari uburyo bwo kubakura mu bigo binyuranye aho batagiraga ubwisanzure n’uburenganzira bakwiye.

Mukagaga avuga ko ba Malayika murinzi ari urwego rwashyizweho na Nyakubahwa Jeannette Kagame, bikorwa n’umuryango Imbuto Foundation muri 2008, hagamijwe kurengera umwana, akavanwa mu bigo akajyanwa mu miryango aho nyuma byaje kwegurirwa komisiyo y’igihugu ishinzwe abana.

Asaba inzego zinyuranye z’ubuyobozi zitabiriye iyo nama, gutoranya ba Malayikamurinzi bagendeye ku bushishozi.

Mukagaga Annet, umukozi wa NCC mu karere ka Nyabihu
Mukagaga Annet, umukozi wa NCC mu karere ka Nyabihu

Ati “Icyo tubasaba ni uko babasha kuduha ba Malayika murinzi babikwiye. Barabaduha tukabereka ibyo bashinzwe, tunabageraho mu miryango ngo tumenye neza uburyo babo ubwabo babanye, kugira ngo tumenye niba wa mwana tuzabaha bazamurera neza. Tureba Malayikamurinzi wa wundi uzarera umwana neza.

Akomeza agira ati ”Icyo dutsimbararaho ni ukureba Malayika murinzi uzarengera umwana, turebera ku nyungu z’umwana. Ni yo mpamvu hari ubwo tubona ba Malayikamurinzi nka 100, twasesengura neza tugasigarana 10 gusa, bisaba ubushishozi”.

Igikorwa cyo gutoranya ba Malayika murinzi bo kurera abana bafite ibibazo gitegurwa na Hope and Homes for Children, kirategurwa mu turere tunyuranye mu ntara zose z’igihugu, aho bategura ba Malayika murinzi bashobora kwitabazwa mu gihe habonetse umwana wahura n’ikibazo akeneye ubutabazi.

Mu karere ka Nyabihu hamaze guhugurwa imiryango igizwe na ba Malayika murinzi 19, aho muri iyo miryango hatoranyijwemo 12.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashimira cyane ibikorwa byiza mudahwema kutugaragariza nka Abanyarwanda, gushishoza ba Malayika murinzi nibyiza ariko iyaba nanyuma mwasubiraga inyuma mugasura wamuryango mukamenya uko umwana abayeho byaba byiza kurusha ho murakoze.

....... yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka