Birangiye MIFOTRA yemeje ko ku wa Kabiri ari ikiruhuko

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, yemeje ko ku wa Mbere tariki ya 2 no ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022 ari iminsi y’ikiruhuko.

Ibi bitandukanye n’ibyari byatangajwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, aho iyo Minisiteri yari yavuze ko ku wa Kabiri ari umunsi w’akazi, nk’uko byari byasohotse mu nkuru ya Kigali Today.

Ubutumwa MIFOTRA yanyujije kuri Twitter yayo bugira riti: Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ko Guverinoma y’u Rwanda yatanze ikiruhuko kuwa Mbere tariki ya 2 no ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022, mu rwego rwo gukomeza kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo no gusoza Igisibo cya Ramadhan."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nadepoje kuri mifotra sinaba shortlisted nkora appeal none bari kumbwirango unresolved. Mbigenze btw? Murakoze!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-07-2023  →  Musubize

Nadepoje kuri mifotra sinaba shortlisted nkora appeal none bari kumbwirango unresolved. Mbigenze btw? Murakoze!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-07-2023  →  Musubize

None se ntabwo wasomye? Niba uri umuhinzi ntawukubujije ibikorwa byawe ,ikigaragara cyo ni uko ku wa 3/5/2022 ari ikiruhuko. Mukomeze kugubwa neza.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-05-2022  →  Musubize

mwaramutse neza ese koko kuwa 3/04/2022 nikonji cyangwa akazi kazakorwa?

niyonshuti jean pierre yanditse ku itariki ya: 2-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka