Binyuze mu biganiro mpaka hagiye gusuzumwa ireme ry’urubyiruko mu kubaka igihugu
Hagiye gutangira igikorwa kizazenguruka igihugu cyo guhuza urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza, mu rwego rwo kubahuriza mu biganiro bakaganira ku cyo babona cyakorwa kugira ngo igihugu gitere imbere.
Iki gikorwa kizatangirira mu ishuri rya St Aloys mu ntara y’Iburasirazuba tariki 17/08/2013, kizaba gifite insanganyamatsiko iganisha ku cyakorwa kugira ngo imyuga irusheho guteza igihugu imbere.
Leta nayo yemeza ko urubyiruko rugomba gufata iya mbere mu gukunda no kwitabira imyuga, bakarenga imyumvire igaragara itaruhesha agaciro, nk’uko byatangajwe na Madame Fatuma Ndangiza, umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutangiza iki gikorwa kuri uyu wa Kabiri tariki 13/08/2013.

Yagize ati: “Nta gihugu gishobora kugera ku iterambere kidafite abantu benshi bafite ubumenyi ngiro. Niba uvuga kubaka, niba uvuga ubukanishi cyangwa kubaka inganda ntago wabigeraho udafite abantu bafite ubumenyi ngiro.
Ariki ikibazo kimwe kigaragara n’ubwo ari gahunda nziza, usanga abantu bagifite imyumvire y’uko ayo mashuri atagezweho nk’andi mashuri”.
Dieudonne, uyobora Rwanda Inspirational Backup Ltd. wateguye iki gikorwa, yatangaje ko iki gikorwa kizanafasha urubyiruko ruzakitabira kugira imitekerereze iganisha ku kwihangira imirimo.
Muri buri ntara hagiye hatoranywamo ikigo kimwe kizahagararira ibindi mu gukorwamo ibyo biganiro, hakiyongeraho na kaminuza imwe ya KIST izasoreza ibindi mbere y’uko finali iba tariki 28/09/2013, ari naho hazanatangirwa ibihembo bitandukanye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndashimra abanyaRwanda baharanira iterambereimyuga niyitezmbere igihugu rubyirkontimwiteshamahirwe