Binwangari Dismas yatemaguwe mu mutwe na se ahita apfa

Umusore witwa Binwangari Dismas wari utuye mu mudugudu wa Karutwe, akagari ka Cyahi, umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera kuri uyu wa kane tariki 09/02/2012 yapfiriye mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gutemagurwa mu mutwe na se umubyara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, Kayitsinga Faustin, avuga ko Binwangari yatemaguwe na se umubyara witwa Ntanturo Charles mu ijoro ryakeye ahagana mu ma saa tatu z’ijoro.

Urugomo ngo rushingiye ku makimbirane y’ubutaka yari ari hagati ya Ntanturo na Binwangari nk’uko Kayitsinga abisobanura. Uyu musore Binwangari ngo yari amaze iminsi afunguwe nyuma yo gufungwa aregwa gufata ku ngufu umukobwa.

Ubwo yafungurwaga yasanze ababyeyi be baratwaye imirima ye bituma adasubira kuba mu rugo iwabo kuko yatinyaga ko bashobora kumugirira nabi bavuga ko aje kuyibishyuza. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama bwamushakiye aho aba.

Kuwa gatatu tariki ya 08/02/2012, ababyeyi ba Binwangari baramuhamagaye kugira ngo baze gusangira ibya nimugoroba. Mu masaha y’ijoro bafashe Binwangari bamujyana mu gashyamba kari hafi y’urugo baramutemagura, baranamukubita bamujajanjagura umutwe, ibyo byose kugira ngo bigarurire imirima ye.

Nyuma yo gukora iryo bara, Ntanturo afatanyije n’abo mu muryango bahise basohora ibintu mu nzu babagamo maze bahita bayitwika kugira ngo batabaze babeshya ko batemaguye Binwangwari bamuziza kubatwikira inzu.

Abaturage baje kuzimya inzu basanze Binwangari mu gashyamba ari gusambagurika bahita bamujyana ku bitari bya Kinoni biri mu murenge wa Kinoni ho mu karere ka Burera. Bamugejejeyo akomeza kuremba cyane bahita bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri ari ho yahise apfira mu ma saa sita z’ijoro.

Abaturage bemeza ko Ntanturo ariwe wishe umuhungu we Binwangari. Kuri ubu Ntanturo Charles ari mu maboko ya Polisi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 2 )

Urakoze cyane ku gitekerezo cyawe! gusa amatariki arimo niba wasomye neza! Murakoze

yanditse ku itariki ya: 10-02-2012  →  Musubize

Norbert jya wirinda kwandika ngo mu ijoro ryakeye, ejo, ejo bundi, kuri uyu mugoroba...ahubwo wandike itariki (precision ni ngombwa mu itangazamakuru)kdi iyi si Radio. nshobora gusoma inkuru imaze iminsi sinsobanukirwe. Ni inama nakugiranga nk’umunyamakuru mugenzi wawe ubimazemo igihe kinini. tx

Maki yanditse ku itariki ya: 9-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka