Binubira gucururiza imyenda ahacururizwa n’imboga

Abacururiza imyambaro mu isoko ryo mu Rwabayanga mu mujyi i Huye, binubira gutangira gukora bwakeye cyane kuko aho bacururiza habanza kurangurizwa imboga.

Aharangurizwa imboga hanacururizwa imyambaro
Aharangurizwa imboga hanacururizwa imyambaro

Abaranguriza imboga muri iri soko ryubatswe na Koperative Abisunganye ba Huye, bumvikanye na ba nyir’isoko ko bazajya bahakorera kuva mu gitondo, byagera saa yine bakavamo kugira ngo abahasanganywe ibibaza bacururizamo imyenda n’inkweto babashe gukora na bo.

Abahasanganywe ibibanza bavuga ko ibi bibangamira ubucuruzi bwabo, bityo bakifuza ko abaranguza imboga bashakirwa ahandi ho gukorera.

Ntibashatse ko amazina yabo atangazwa kugira ngo ba nyir’isoko batazabareba nabi, ariko umwe muri bo yagize ati “Abakiriya bazindutse ntibatugurira kuko tutakwanika ibicuruzwa byacu ahadenduye imboga. Bituma abakiriya ba mu gitondo bigira mu isoko rya ruguru”.

Mugenzi we na we ati “Ndaza najya kwinjira, ngo igihe cyawe ntikiragera. Nakagombye no gutangira gukora saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nk’uko Perezida adushishikariza gukora igihe cyose gishoboka. Ariko barambwira ngo ntangire saa yine. None se amasaha ya mbere ya saa yine, ko iyo bajya kunyishyuza batayakuraho”?

Aba bacuruzi banabangamiwe n’imbeba zikururwa n’ibyo kurya bihacururizwa mu gitondo.

Umwe ati “Kuvanga imboga n’imyenda n’inkweto ntibikwiye, kuko ibi biribwa bikurura imbeba, wajya gufata umwenda ugasanga zarawuriye, urukweto wari wabitse na rwo bikaba uko”.

Abahakorera mu gitondo ariko na bo hari abo usanga binubira kubangikana n’abakora inkweto bo bahakorera ku manywa, kuko ngo imashini zifashishwa mu gusena inkweto bakora hari utuvungukira zita ku bicuruzwa byabo, bagatekereza ko byagira ingaruka ku buzima bw’abazazirya.

Ibi banabyinubira kuko ngo n’ubwo abo babangikanye baba barishye aho bakorera, na bo ubwabo baba barishye, ku buryo nta wavuga ko aharusha uburenganzira mugenzi we.

Abahakorera mu gitondo bahishyurira ibihumbi bitatu ku kwezi, n’amafaranga 100 ya buri uko bahakoreye. Abahacururiza bwakeye bo hari abo usanga bariha ibihumbi 70 ku kwezi. Urebye kandi ikibanza cya buri mucuruzi w’imyenda gikoreramo byibura abantu bane bacuruza imboga mu gitondo.

Ibingibi, abahacururiza ku manywa babibonamo kuba ba nyir’isoko barashyize imbere indonke, batitaye ku bakiriya babo.

Umwe ati “Mbona harabayeho gukunda amafaranga cyane, hakirenganizwa inyungu z’abacuruzi. Hakamenywe ngo aha hakorerwa nde, akaba ari na we uzahishyura, hatabayeho kwishyuza inshuro ebyiri!”

Thomas Habimana, umucungamutungo w’iri soko, avuga ko abakorera muri ibi bibanza ku manywa, ari na bo bishyura menshi, batari barigeze babagezaho iki kibazo, ariko ko bagiye gushakira abaranguza imboga ahandi ho gukorera.

Agira ati “Ntabwo twareka kumva umukiriya kuko koperative n’ubwo yubatse isoko, ibona inyungu ari uko n’umukiriya yungutse. Avuyemo natwe ni igihombo kuri twe. Ni yo mpamvu tuzabikemura.”

Aho kuranguriza imboga ngo bashobora kuzahashakira mu kibanza bafite inyuma y’isoko, cyangwa n’imbere mu isoko nyir’izina, kuko hari ibibanza byinshi ubu bidafite umumaro kuko ababikoreragamo bahombye kubera Coronavurus.

Icyakora n’ubwo uyu mucungamutungo avuga ko ababangamiwe no gutangira gucuruza bukeye batari barabibabwiye, bo bavuga ko babibabwiye ntibabyiteho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka