Binjiye muri Noheli mu byishimo byinshi (Amafoto)

Mu nsengero zitandukanye Abakristu bizihije Noheli, yaba abo muri Kiliziya Gatolika, ADEPR, Regina Pacis, Zion Temple n’ahandi.

Kuri iyi nshuro, ibyishimo biragaragara ku maso y’abitabiriye uyu munsi mukuru, dore ko mu myaka ya vuba ishize bitakunze ko abantu baterana bisanzuye bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi.

Kigali Today yabakusanyirije amafoto y’uko byari byifashe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkuko History ibivuga,Noheli yatangiye kwizihizwa na Kiliziya Gatulika le 25/12/336.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki (le 25 December),yari iy’umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ivuka ry’Ikigirwamana cyabo kitwaga Sol Invictus.Kiliziya ya Roma,yahimbye ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “ikurure” abo bapagani b’I Roma baze mu idini ryayo.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana nkuko Abakorinto ba kabili,igice cya 6,umurongo wa 16 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli,kubera ko ari ikinyoma kibabaza Imana,kititaye ku itegeko ryayo.Mu rwego rwo “kwishimisha” no “Gucuruza”,abatemera Yezu,urugero Abashinwa n’Abahinde bizihiza Noheli cyane.

kamana yanditse ku itariki ya: 25-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka