Bimwe mu byo abaturage bategereje ku bayobozi batowe mu Turere tw’Iburengerazuba
Tariki 22 Ugushyingo2021, abayobozi b’uturere 27 mu Rwanda barahiriye inshingano zabo ndetse bakomereza mu mwiherero wabereye i Gishari mu gukarishya ubwenge ku miyoborere myiza abaturage bakeneye n’uburyo bashyira mu bikorwa inshingano barahiriye.

Abagize komite nyobozi n’inama njyanama mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba bagiyeyo, kugira ngo bagaruke banzika imihigo ibategereje.
Nubwo buri muyobozi mu kurahira yashyikirijwe ibimutegereje binyuze mu nyandiko, abaturage nabo bavuga ko hari ibyo bifuzaho abayobozi batowe, kugira ngo ababatoye barusheho kubishimira.
Mu karere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert wari umuyobozi w’akarere washoje manda, avuga ko hari ibyo ubuyobozi bugiyeho bugomba kwitaho harimo kuziba icyuho cy’abakozi batari mu mirimo, nyamara benshi bagiye birukanwe ndetse abandi bagana inkiko kugira ngo barenganurwe kuko batemeye uburyo basezerewe ku kazi.
Mu karere ka Rubavu ubuyobozi bugiyeho busabwa guteza imbere ubuhahirane bwambukiranya imipaka, ibi bikarinda abaturage kunyura inzira zitemewe zizwi nko gucora barasirwamo kuko bavuga ko kuba imipaka idafunguye babura aho bahahirana kandi ariho bakura imibereho.
Ubuyobozi bushya mu Karere ka Rubavu busabwa gutunganya umujyi wa Gisenyi, umujyi uza mu mjyi yunganira umujyi wa Kigali ariko ukaba ugenda usigara inyuma nyamara ufite ibikenewe byose ngo ube umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali.
Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko badashimishijwe n’uburyo umujyi wabo uhagaze kuko byagiye bigirwamo uruhare n’abagiye bayobora aka karere.
Yusufu ni umuturage mu mujyi wa Gisenyi agira ati; “Akarere ka Rubavu kari mu turere twubatse isoko rya Kijyambere y’imijyi nka Musanze, Rusizi na Huye, ariko imyaka irenze icumi isoko katangiye ritaruzura, ryateje umwanda, abashaka kwikorera ntibabona aho bakorera, abazunguza ibicuruzwa baragwiriye umujyi kubera ntanyubako z’ubucuruzi. Twifuza ko abayobozi bagiyeho badufasha kuzuza isoko kandi bagafasha umujyi kongera inyubako z’ubucuruzi zijyanye n’igihe.”
Uretse Yusufu, hari abaturage benshi bavuga ko akarere ka Rubavu kagomba kugira abayobozi bakorana n’abakozi neza bakava mu manza zidashira, bamwe mu baturage babwiye Kigali Today ko hakwiye kwita ku mishanga minini ikorerwa I Rubavu kandi igatanga akazi, ibi bikajyana no guteza imbere ubuhahairane n’umujyi wa Goma.
Umwe yagize ati; “Birababaza kuba abayobozi b’akarere badashyira imbere ubuhahirane na Goma kandi hari byinshitwahahirana harimo no kwidagadura, dukeneye kubona abayobozi b’imijyi yombi bagenderana, urujya n’uruza rukiyongera.”
Mu Karere ka Nyabihu hamwe na Rubavu, abahinzi bagaragaje ko ubuyobozi bugomba kubafasha kubona inyongeramusaruro kuko zibona umugabo zikabona undi.
Mu Karere ka Nyabihu, abaturage bagaragaza ko gakomeje kuba akarere k’icyaro, nyamara gakeneye ibikorwa by’iterambere, kurwanya imirire mibi, kugeza amashyanyarazi mu cyaro, no kugeza amazi meza ku baturage.
Mu karere ka Rutsiro, abaturage bavuga ko bategereje ku bayobozi bashya ku bikorwa by’iterambere, gukomeza urwego rw’abikorera ndetse ibikorwa by’amajyambere bikaboneka ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse abahavuka bakagaruka ku hashora Imari kuko ariko karere gafite ibikorwa remezo bikeya.
Mukashyaka ni umubyeyi utuye Kivumu, avuga ko Rutsiro icyennye ibikorwa remezo ahereye kuri station ya essence, amahotel, amasoko ya kijyambere, amashanyarazi, n’imihanda n’amazi bigera ku baturage atari abaturiye kaburimbo.
Akarere ka Ngororero, abagatuye bavuga ko ibikorwa remezo bikiri bikeya, bakavuga ko hakenewe gukemura ibibazo by’ubujura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abana bata ishuri, no gufasha urubyiruko kwiga imyuga no kubona amasoko.
Mu karere ka Karongi, abaturage bavuga ko kari mu turere twatoranyijwe kubakwamo imijyi ariko ntibabona umujyi wabo utera imbere, banenga ubuyobozi kutabegera, kubegeraza ibikorwa remezo no gufasha urubyiruko kwiga imishinga binyuze mu bikorwa remezo byubaka nk’amasoko.
Akarere ka Nyamasheke nubwo gatuwe n’imisozi ndetse kakagira inkombe nini ku mazi, abagatuye bavuga ko zitabyazwa umusaruro, bikabera igihombo abagombye kubona imirimo.
Bavuga ko bakeneye ko abayobozi kuri iyi manda bazafasha abikorera kuzana ibikorwa bitanga imirimo.
Mu karere ka Rusizi nubwo abaturage bashima iterambere ry’umujyi wa Rusizi n’isoko ry’umuceri, bavuga ko ibikorwa remezo bitagera hose kuko hari imirenge idafite ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi, amashuri yisumbuye abanyeshuri batarakora kuri mudasobwa, ibigo by’amshuri bidafite abarimu bigatuma bamwe bareka ishuri bakajya mu bikorwa byo gucora.
Manda y’abayobozi b’uturere yashojwe 2021, yarangijwe n’abayobozi batayitangiye nka Nyabihu, Rubavu, Karongi, Nyamasheke, ibi bikaba bigira ingaruka ku muturage.
Abaturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko abayobozi batowe bagomba gukorana n’abaturage, bakagabanya inama bitabira ku turere, ku Ntara na Minisiteri ahubwo bagakurikirana iterambere ry’umuturage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|