Bimwe mu byatumye abayobozi bo mu Majyaruguru birukanwa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko mu igenzura abayobozi bamaze iminsi bakora mu Ntara y’Amajyaruguru basanze abayobozi birukanywe batarigeze buzuza inshingano zabo uko bikwiye, kuko ibikorwa bya buri munsi abaturage bakora byubakiye ku irondabwoko n’ivangura, kandi abayobozi bagombye kubafasha kubakira ku bumwe.
Ati “Amakosa bakoze arakomeye kuko batubahirije Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 10 ivuga ku mahame remezo biyemeje kugenderaho ayobora ubuzima bwacu hakaba harimo ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse ingingo ya 98 y’Itegeko Nshinga uyirebye ukayisoma igaragaza ko Perezida wa Repubulika ari we uhagarariye ayo mahame remezo harimo ubumwe bw’Abanyarwanda ngo budahungabana.”
Minisitiri Musabyimana avuga ko ibyo abayobozi bakoze ari ibibazo bijyanye n’imikorere mibi yatumye batuzuza inshingano zabo bituma habaho icyuho cyo gukora ibikorwa bihungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “N’ubu jyewe ndi mu Ntara y’Amajyarugu ni na ho mvuka ariko imikorere twasanze mu baturage igaragaza ko nta bumwe buhari muri iyi Ntara kuko mu bo twaganiriye twasanze imibereho yabo ya buri munsi bayirebera mu ndorerwamo y’amoko, aho bakomoka, uturere bavukamo, imibereho banyuzemo, ukabona ko gahunda yo kubaho mu bumwe bw’abanyarwanda batayitabiriye uko bikwiye”.
Indi mpamvu yatumye aba bayobozi birukanwa ni imikorere itanyuze mu mucyo irimo guha akazi hagendewe ku cyenewabo, ndetse hagiye hashingwa amashyirahamwe ashingiye aho abantu bakomoka, ku turere ndetse no mu miryango, ugasanga ibikorwa byose bigaragaramo kwironda.
Minisitiri Musabyimana avuga ko hari aho basanze hari udutsiko duto tugize ibimina n’amashyirahamwe wabigenzura ugasanga ari abantu bagize umuryango umwe ndetse bakishyiriraho n’amategeko abagenga aho bamwe bavuga ko ntawemerewe kujya mu buyobozi kurega igihe yagize ikibazo ahubwo bagashyiraho ugomba kubakemurira ibibazo.
Ati “Hari aho twasanze barashyizeho umuyobozi ari we waka mituweli, ari we ugenzura irondo, ugasanga bikorwa mu kajagari ukurikije umurongo Igihugu cyihaye gukoreramo”.
Minisitiri Musabyimana avuga ko aba bayobozi birukanywe batigeze bubahiriza inshingano kuko barebereye ibikorwa bibi by’abaturage ntibanabafasha kujya mu murongo mwiza wo kubakira ku bumwe.
Minisitiri Musabyimana avuga ko Amashyirahamwe adakurikiza umurongo wa gahunda za Leta agaragaramo ibibazo by’irondabwoko, irondakarere yose azaseswa hagakomeza gukora ari mu murongo mwiza.
Musabyimana yasobanuye ko ibi bibazo byasuzumwe nyuma y’uko hari abayobozi muri iyi Ntara bagaragaye mu bikorwa byo kwimika Umutware w’Abakono ntihagira ubibonamo ko ari ikibazo cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda kandi nyuma yo kubikora baricecekera.
Ati “Byatumye dufata umwanya wo kureba ibibazo bihari mu bugenzuzi twakoze dusanga n’abaturage batarafashijwe muri gahunda za Leta zo kubakira imibereho yabo ya buri munsi ku bumwe bw’Abanyarwanda”.
Iyirukanwa ry’aba bayobozi rikurikiwe no gusaba imbabazi ku wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wanditse kuri Twitter ubutumwa bwo gusaba imbabazi nyuma y’uko yirukanywe kuri uwo mwanya.
Ati “Nsabye imbabazi ku nshingano ntabashije kuzuza, cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME uha amahirwe Abanyarwanda bose mu kubaka Igihugu, ndashimira umuryango FPR Inkotanyi. Nshimira indacogoramumihigo z’Akarere ka Burera icyizere mwari mwarangiriye, abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’Akarere mu gihe nari maze mu nshingano. Ndacyafite imbaraga n’ubushake bwo gukorera urwatubyaye”.
Inkuru bijyanye:
Amajyaruguru: Ba Meya batatu na Gitifu w’Intara birukanywe ku mirimo
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri uyu muyobozi wa Burera, ubashije guca bugufi gutya, kd akaba agaragajeko agifite imbaraga nubushake byo gukorera igihugu, barebe uko bamudohorera, ahari yabikora neza kurushaho.
Murakoze