Amajyaruguru: Ba Meya batatu na Gitifu w’Intara birukanywe ku mirimo

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko nyuma y’isesengura rimaze gukorwa rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho, kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023, abayobozi bakurikira bakuwe ku mirimo yabo:

Uhereye ibumoso, Ramuli Janvier, Uwanyirigira Marie Chantal na Nzeyimana Jean Marie Vianney
Uhereye ibumoso, Ramuli Janvier, Uwanyirigira Marie Chantal na Nzeyimana Jean Marie Vianney

I. Mu biro by’Intara y’Amajyaruguru: Hirukanywe Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, hashyirwaho Nzabonimpa Emmanuel umusimbuye kuri uwo mwanya by’agateganyo.

II. Akarere ka Musanze: Hirukanywe Ramuli Janvier wari umuyobozi w’Akarere, hashyirwaho Bizimana Hamiss nk’umuybozi w’Agateganyo.

2. Hirukanywe Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

3. Twagirimana Innocent, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi.

4. Musabyimana François, wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

III. Akarere ka Gakenke:

1. Nzeyimana Jean Marie Vianney, wari Umuyobozi w’Akarere, hashyizweho Niyonsenga Aimé François, nk’Umuyobozi w’agateganyo.

2. Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange.

3. Kalisa Ngirumpatse Justin, wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

4. Museveni Songa Rusakuza, wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

IV. Akarere ka Burera: Hirukanywe Uwanyirigira Marie Chantal, wari umuyobozi w’Akarere hashyizweho Nshimiyimana Jean Baptiste, nk’umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo.

Aba bayobozi bose birukanywe mu kazi, nyuma y’ibirori biherutse kubera mu Kinigi byo kwimika Umutware w’Abakono.

Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru
Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru

Inkuru bijyanye:

Bimwe mu byatumye abayobozi bo mu Majyaruguru birukanwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

HE President wacu nakomereze aho mu rugamba rwo kudukiza abantu bose bagerageza kubangamira ubumwe bw’abanyarwanda. Natwe tumuri inyuma muri uru rugamba rutoroshye. Aba bayobozi bakuweho mu turere dutatu nibabere urugero n’abandi bameze nka bo aho bari mu gihugu hose, haba mu nzego z’ibanze, ndetse no mu bindi bigo by’ubuyobozi, tutibagiwe no muri za kaminuza zirimo ndetse na kaminuza y’u Rwanda. Aho hose ubusesenguzi nibuhakorwe, abayobozi bakoresha uturere n’amoko mu kuzamura abakozi, mu gutanga amasoko, mu gutanga akazi n’ibindi, bose bavanweho boherezwe ahabakwiye. Ubumwe bw’abanyarwanda oyeeee!!!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 9-08-2023  →  Musubize

Birakaze pe!Gusa abayobozi bakuru bari maso Kandi turabashimira imbaraga bakomeje gushyira mu bumwe bw’abanyarwanda no guhwitura buri wese ushaka kudusubiza habi no kutuzuza ibyo barahiriye bajya mu buyobozi.Gusa Mayor mushya wa Gakenke bwana Aimee ufite akazi kenshi icyambere tugusaba :Kora ibiahoboka byose uhuze abakozi Bose b’Akarere kugera ku kagari Ubagaririre moral Kuko harimo ibice aho hatoneshwa abakozi Akarere gusa urugero:Kubaha amata bacyura mu ngo ugasanga abandi nta na mazi yokunywa babona Kandi twese turi abakozi kimwe Niko kubyara abana ntubafate kimwe .Gutanga Inka kugirango uhabwe mutation ,rwose ibi ubice burundu,dukomeze ubumwe bwacu.Murakoze

Ndizeye jean paul yanditse ku itariki ya: 9-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka