Bimwe mu bintu utazi kuri Perezida Kagame

Igitabo cya Francois Soudan “Conversations with President of Rwanda” giherutse gushyirwa ahagaragara kivuga ku buzima bwite bw’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Muri icyo gitabo Perezida Paul Kagame avugamo byinshi mu bireba ubuzima bwe bwite n’ibijyanye n’akazi abantu bamwe bashobora kuba batari bazi.

Perezida Kagame agira byinshi atangaza ku buzima bwe abantu batari bazi.
Perezida Kagame agira byinshi atangaza ku buzima bwe abantu batari bazi.

Perezida Kagame ngo ni umuntu ukunda gutekereza cyane. Yanga umuha amabwiriza cyangwa amategeko, kuko yubahiriza inshingano ze kandi akazira umuntu umutegeka icyo agomba gukora, cyaba kireba u Rwanda cyangwa we ubwe.

Avuga ko yemera ubutabera n’ubwubahane, akubahira umuntu uko ari kuko adakunda na gato gusuzugura abandi.

Perezida Kagame ngo yari afite inzozi zo kuzatwara indege cyangwa akaba injeniyeri, gusa n’ubwo amateka yatumye inzozi ze atazigeraho ngo yishimira kuba uwo ari we.

Ntatandukanye n’abandi mu kugaragaza ibyishimo bye, yishimira intsinzi ariko kugera ku byo yiyemeje bikamushimisha kurushaho. Cyakora ngo ntaragera ku ntego ye nyamukuru yo kubona u Rwanda ruteye imbere kandi rudategereje kubeshwaho n’imfashanyo z’abandi.

Avuga ko yifuza kubona u Rwanda na Afurika muri rusange yibeshejeho idategereje imfashanyo kandi abaturage bose babayeho neza. Kubwe Jenoside ni ibyago bikomeye u Rwanda rwagize.

Hari abantu bafatwa nk’intwari nka Alexandre le Grand, abantu baharaniye impinduramatwara nk’umufaransa Maximilien Robespierre n’umunya-Cuba Ernesto Che Guevara bamwe mu bayobozi baba bashaka gufataho urugero.

Perezida Kagame avuga ko yagiye asoma ibibavugwaho agafata n’umwanya wo gusesengura ibitekerezo bya bo, ariko iyo umubajije umuntu w’intwari yafataho urugero asubiza atazuyaje ko nta we.

N’ubwo amashusho y’amahano yagwiririye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atabura kumugarukira, Perezida Kagame afite icyizere cy’ahazaza kubera intambwe u Rwanda rumaze gutera rukemura ibibazo isi yafataga nk’ibitabonerwa ibisubizo.

Ku bijyanye n’amafunguro akunda Perezida Kagame avuga ko icyo yateguriwe cyose agifata mu gihe abo bari kumwe na bo bashobora gufata kuri ayo mafunguro. Ati “Ntukwiye guhangayikishwa n’icyo wakiriza Kagame igihe waba wamutumiye.”

Ntakunda ibinyobwa bisembuye ariko ngo mu gihe bibaye ngombwa kuri divayi asomaho gake, ubusanzwe ngo agakunda icyayi cyangwa amazi.

Ku bijyanye n’indimi avuga, umukuru w’igihugu avuga ko avuga indimi zitandukanye, cyane cyane izo mu karere k’ibiyaga bigari nk’Igiswahili, Luganda, Urunyankore n’izindi.

Yigeze kumvikana akoresha Igifaransa mu mbwirwaruhame ze, mu cy’Esipanyolo naho ntiyakwiburira kuko ubwo yigaga muri Cuba amasomo amasomo bigishaga yigishwaga muri urwo rurimi ariko bagasemurirwa mu Cyongereza.

Perezida Kagame ni umuyobozi ukunda ibintu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, iyo mpano ngo akaba ayikomora ku mubyeyi we wakoraga ubucuruzi bw’ikawa, wanagize uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa mu Rwanda.

Ku bijyanye n’amabanga ye yihariye Umukuru w’igihugu avuga ko hari umubiligi wigeze kumwishyurira amafaranga y’ishuri.

Gusa avuga ko nta mitungo afite hanze y’u Rwanda cyangwa n’amafaranga abitsa kuri konti zo hanze y’u Rwanda uretse amafaranga make ari kuri konti y’umwihariko.

Umukuru w’igihugu kandi afite abavandimwe, bashiki be batatu baba mu Rwanda ariko ntibagaragara muri politiki.

Ubwo Kagame yazaga mu Rwanda mu 1977, abayobozi b’u Rwanda ngo baketse ko ari umunya Uganda baramureka. Hagati aho inshuti ye Fred Rwigema yari amaze igihe kigera ku myaka itatu atagaragara ku ishuri abantu bakajya batekereza ko ashobora kuba yaritabye Imana. Amaze kugaruka yaganiriye na Kagame ahita yumva impamvu [Rwigema] yari yarabuze.

Perezida Kagame avuga ko kwinjira mu gisirikari bitari umuhamagaro w’akazi, ahubwo ngo byari ukugira ngo yitegure neza umushinga bise “return to Rwanda project” bari barigeze kuganira na Rwigema, kugira ngo Abanyarwanda bari baravukijwe uburenganzira ku gihugu cyabo bagitahemo.

Ubwo yari mu mahugurwa ya gisirikari muri Amerika mu 1989, Kagame yari kumwe n’abasirikari b’abakolineli b’Ababirigi n’Abafaransa. Umukoloneli w’umufaransa ni we wayoboye icyitwaga Opération Turquoise cyashyizeho bariyeri mu majyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abasirikari bakoze Jenoside guhungira muri Zaire.

Mu 1992 Kagame yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’Abafaransa, ubwo yari mu rugendo rw’ibiganiro by’amahoro. Cyakora ntiyigeze atanga ikirego ku Bufaransa haba kuri leta y’u Bufaransa haba kuri Jacques Chirac cyangwa Nicolas Sarkozy n’ubwo uyu wa nyuma yaje mu Rwanda mu rugendo rw’akazi mu 2010.

Perezida Kagame yagerageje kugarura umubano mwiza hagati y’u Bufaransa n’u Bubirigi nyuma ya Jenoside, ariko ngo hari amazina amugaruka mu bitekerezo harimo n’irya Paul Dijoud. Uyu yari ashinzwe umugabane wa Afurika muri ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa.

Ubwo Kagame yari mu Bufaransa mu biganiro by’amahoro, Dijoud yamubwiye ko nadahagarika imirwano no gushaka gufata igihugu “abantu be bazicwa mu gihe azaba ari gushaka gufata Kigali” Muri icyo gitabo Perezida Kagame anavugamo amazina y’abandi bantu bari kumwe muri urwo rugendo bari bagiriye mu Bufaransa.

Perezida Kagame avuga ko hari abantu bashaka ubutegetsi binyuze mu nzira mbi. Avuga ko byanze bikunze hari uzamusimbura, ariko bitanyuize mu ntambara.

Umukuru w’igihugu kandi ngo adashobora gusinya amasezerano y’imikoranire n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC kubera ko atarwizera.

Ukeneye kumenya ibirenze ku byo twazuze washakira iki gitabo mu masomero ari hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Inkuru rya Kt Press,
Yashyizwe mu Kinyarwanda na Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 123 )

Nkakwe tuli mubihugu bitandukanye kwemelewe kugaluka

HAKUZIMANA MOSES yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

HE numubyeyi niba woe urihanze ntacyo wishinja ukifuza gutaha no karibu twubake urwanda twifiza kdi niba haribyo wakoze ngwino tubiganireho tugukuteho umuganyo twibanire amahoro

Rwasamanzi elyse yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

Kagame akora akazike neza,ntabwo abahatisha,yizera ibyo Akira.

Nickson yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

Kagame iyo mubonye mbura icyo mvuga bikandenga
Gsa Imana ibyo igambiriye abanyarwanda ni ibyiza
Si ibibi.Imana yakuduhaye izakomeze iyobore intambwe
Zawe.kuko jye ndagukunda kuburyo ntabona uko mbivuga.

Uwizeyimana Anatolie yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

turamwemera

kwiz yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

turamwemera cyane imana ikomeze kumuha amahoro numugisha oye oye poul kagame

tuyisenge adolphe yanditse ku itariki ya: 24-01-2018  →  Musubize

Poul kagame oyeeeeeeendamukunda .pe nimpanotwahawe narurema,

mussa yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

TURA SHIRA KA GAME KUBWI TERAMBERE YAZA NYE

NGA BOYIMANZI KRSTIYA yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

kbs njy ndakwemera byahatari uruwamber kwisi hose

danny nanubu yanditse ku itariki ya: 6-11-2017  →  Musubize

Najyendamukuna

Keza yanditse ku itariki ya: 28-10-2017  →  Musubize

we love you our
president we are blessed to have you

mporana yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

MURAKOZE MWESE MUKUNDA UMUYOBOZI MWI MWAHAWE NIMANA NKIMPANO KURIBU MUNYARWANDA GUSANGE NDAMWEMERA KANDI NDAMUSHIGIKIYE MRS

MANISHIMWE MUSA yanditse ku itariki ya: 27-08-2017  →  Musubize

Nyakubahwa President wa Republika,uri umugabo ushoboye pe! wakunze u Rwanda n’abanyarwanda,uratwitangira,utugarurira agaciro,uduha ubumuntu.WARAKOZE.Aho umaze kugeza u RWANDA turahagushimira kandi turizera tudashidikanya ko aho uzatugeza muri iyi myaka irindwi iza ari heza cyane.Turi kumwe nawe Ntwari dushima kandi dukunda.Imana igukomeze.

Jules yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

kagame ni umuyobozi mwiza asohoza inshingano ze zose neza nkuko biri turagushira byimazeyo tukwifuriza amahirwe masa!!!!!!! imana izabigufahemo ugere ku byifuzo byaweushigaje bijyanye na politice muri iyi myaka 7isigaye .

Nelson yanditse ku itariki ya: 7-08-2017  →  Musubize

nyakubahwa Paul Kagame ndagukunda byindani!! bintera ishema ryo kuba uri Umuyobozi wurwanda!! I love you!! I need you for ever us my leader.

alexis yanditse ku itariki ya: 30-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka