Bimwe mu bikunzwe cyane mu imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru
Mu imurikagurusha ry’Intara y’Amajyaruguru riri kubera muri sitade Ubworoherane, ibiribwa birimo brochette, ibirayi ndetse n’ahagaragara ibikinisho by’abana, nibyo biri kwitabirwa kurusha ibindi, dore ko aho bicururizwa hakomeje kugaragara umubyigano cyane mu masaha y’umugoroba.
Brochette y’imyama z’ihene n’izinka iri kugura hagati y’amafaranga 500 na 700, hamwe na hamwe ikagura 1,000 igaherekezwa n’ikirayi, ibyo bigakurura abantu benshi, aho bavuga ko babonye aho bahendukiwe n’inyama, bitandukanye cyane n’ibiciro byo mu mahoteli.
Umwe mubacuruza brochette yabwiye Kigali Today ko bari kubona inyungu idasanzwe, aho cyane cyane mu masaha y’umugoroba ngo bari kwakira umubare minini w’abaza babagana.
Ati "Nubwo dufite ibyokezo turi benshi, twese turi kunguka kuko nkanjye ndi kubaga ihene eshatu zigashira, urumva rero iyi Expo y’iminsi 11 izarangira hari icyo idusigiye".
Abandi bashyizwe igorora muri iyo Expo, ni abana bato aho bari kuzana n’ababyeyi babo bakaruhukira ahagenewe imikino y’abana, ahari ibikinisho bitandukanye bituma abana bishima.
Muri ibyo bikinisho harimo piscine y’inkorano, aho umwana ugiyemo ababyeyi bamwishyurira 2000 FRW, akavamo igihe ashakiye.
Hari n’imyicundo nayo yishyurwa 2,000FRW, hakaba n’utumodoka duto dutwarwa n’abana, uzengurutse sitade akishyura 3,000FRW, n’ibindi.
Umwe mubafite ibyo bikoresho bifasha abana gukina yagize ati "Turi kwakira ababyeyi benshi bazanye abana, ku munsi ndi gucyura amafaranga atari munsi y’ibihumbi 100 kuri iki gikoresho abana bajyamo kikabaha umunyenga, umubyeyi arazana umwana akishyura amafaranga 2000 akavamo igihe abishakiye".
Abaturage barishimira kandi uko ibiciro by’ibicuruzwa muri Expo byagabanutse, haba mu biribwa no mu bindi bicuruzwa bitandukanye birimo n’imyambaro.
Nduwamahoro Christian ati "Naje muri Expo kugura ipantaro, naje nitwaje ibihumbi 10 nkuko nsanzwe nyigura ariko ntunguwe n’uko banciye ibihumbi birindwi, ayo nsanguye nahise nyaguramo brochette nsangira n’inshuti zanjye, biranshimishije, hari byinshi byiza kandi bihendutse".
Mugenzi we ati "Ni ubwa mbere ngeze muri Expo, nahaboneye byinshi byiza, najyaga ndeba ifarashi muri filime ariko nyibonye amaso ku maso ntanga amafaranga 3000 nyicaraho, ibiciro muri Expo byakubiswe hasi, ipantaro y’ibihumbi 10 nyiguze birindwi ngura lacoste y’ibihumbi bibiri kandi bitajyaga bibaho".
Nsengiyumva Prince umukozi wa rumwe mu ruganda rukora imyenda ati "Dufite imyambaro itandukanye y’abagore, abantu bari kugura n’ubwo bitandukanye na Expo isoje i Kigali, ni ubwa mbere ngeze i Musanze ni ahantu heza twarahishimiye".
Abagize urugaga ry’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru (PSF), barishimira uburyo imurikagurisha ryitabiriwe n’abikorera mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga, bakavuga ko rihindura byinshi mu iterambere ry’ubukungu bw’Intara y’Amajyaruguru nk’uko Mukanyarwaya Donatha, umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Amajyaruguru abivuga.
Ati "Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abantu benshi tutari twiteze, mu baryitabiriye kandi harimo n’abanyamahanga kandi ubusanzwe batajyaga baza, ni imurikagurisha rivuze ibintu byinshi, aho abantu babonye ubwisanzure bwo kumurika ibikorwa byabo".
Arongera ati "Harimo abiga bakora ubushakashatsi butandukanye muri za kaminuza, abakora ubukorikori n’ibindi".
Arongera ati "Kuba rimaze imyaka igera kuri ine ritaba ariko rikaba ryitabiriwe, twiteguye ko mu mwaka utaha aho riri kubera hashobora kuzatubana hato".
Atangiza iryo murikagurisha kuwa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abafatanyabikorwa gukomeza kumurika ibishya bagaragaza n’umwihariko w’Intara y’Amajyaruguru, byose bikaza bisubiza ibibazo by’abaturage.
Mu bindi biri kumurikwa muri iyo Expo y’Intara y’Amajyaruguru, harimo imyambaro ikorerwa mu nganda zo mu Rwanda, harimo ibikomoka ku bworozi cyane cyane ku nzuki (ubuki), ibikomoka ku buhinzi birimo imbuto z’ibirayi zitubuye n’ibindi.
Bamwe mu baje kumurika ibyabo baturutse mu mahanga, barimo abaturutse mu Misiri, Gabon, Tanzania, Ghana, Sudan n’ahandi.
Iryo murikagurisha rizamara iminsi 11 aho rwatangiye tariki 16 Kanama rikazasozwa tariki 26 Kanama 2024, ryari rimaze imyaka ine ritaba biturutse ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, aho ryaherukaga kuba muri 2019.
Ohereza igitekerezo
|