Bimwe mu bikorwa Perezida Kagame yitabiriye mu mwaka wa 2023

Umwaka wa 2023, Perezida Paul Kagame yakoze ibikorwa bitandukanye birimo abashyitsi yakiriye, ibikorwa yitabiriye haba imbere mu gihugu cyangwa hanze ndetse n’ibindi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo Perezida Kagame yagezaga ku banyarwanda ijambo risoza umwaka wa 2022, yibukije Abanyarwanda ko hasigaye umwaka umwe gusa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) ikarangira, yongeraho ko hari intambwe ishimishije yatewe ariko bisaba kudatezuka.

Umukuru w’igihugu yashimiye Abaturarwanda muri rusange ubufatanye bagaragaje mu kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), ndetse n’ibindi bikorwa ngo byagenze neza muri rusange, ashimangira ko ibi byose bishingiye ku mutekano mwiza ukomeje kuranga u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu ari mwiza n’ubwo ngo havutse ibibazo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bisaba ko Leta y’u Rwanda ikomeza kubikurikirana.

Yagize ati: “Umubano hagati y’Igihugu cyacu n’ibindi bihugu byo mu karere ni mwiza, kandi twageze kuri byinshi byiza. Ariko havutse n’ibindi bibazo, nabyo bisaba ko tubikurikirana, cyane cyane ibijyanye n’umutekano mu baturanyi bacu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Perezida Kagame yasoje yizeza Abanyarwanda umutekano usesuye mu mwaka wa 2023, ndetse no gukomeza gufatanya n’ibihugu bituranyi mu gushakira Akarere amahoro arambye.

Muri uyu mwaka kandi hongeye kuba inama y’Umushyikirano, yabaye nyuma y’igihe itaba kubera icyorezo cya Covid-19. Iyi nama y’iminsi ibiri yateranye ku itariki ya 27 kugera ku ya 28 Gashyantare 2023, muri Kigali Convention Centre.

Mu gutangiza iyo nama ya 18 y’umushyikirano, Perezida Kagame yavuze ko imyaka ikabakaba 30 Abanyarwanda bamaze bongera kubaka igihugu cyari cyarasenyutse, igaragaza impinduka zo kwishimira.

Perezida Kagame yavuze ibi agendeye kuri raporo y’ibyagezweho mu myaka itatu ishize inama y’Umushyikirano itaba kubera Covid-19, ahanini bigaragaza impinduka muri gahunda nyinshi zitandukanye ziteza imbere abaturage.
Perezida Kagame avuga ko imyaka hafi 30 ari myinshi, ku buryo usubije amaso inyuma ntubone icyakozwe, byaba ari agahomamunwa.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubu umunyarwanda ashobora kubaho kugeza ku myaka 69, ibi bikaba bigaragaza intambwe ikomeye imaze guterwa.

Perezida Kagame yagize ati “Muzi aho twahereye ubwo? Uwageraga ku myaka 40 yabaga yagerageje, byabaga ari amahirwe, ariko ubu umunyarwanda yageza ku myaka 69, kandi iyi ni imwe mu myaka yo hejuru no ku isi hose, ntabwo ari yo ibanza hari abagera hejuru gato, ibikorwa bimwe tuvuga, umuntu abishyize muri ubu buryo nibwo byumvikana.”

Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 18
Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 18

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Urebye aho tugeze ku bijyanye n’amazi n’amashanyarazi, henshi bimaze kuhagera, umubare munini w’abaturage amazi meza yo kunywa amaze kuhagera ndetse n‘amashanyarazi, haracyari henshi byaba amazi n’amashanyarazi bitaragera ariko twifuza ko na byo byabageraho, mu by’ukuri mbere byari ubusa guhera no muri uyu Mujyi wacu, kubona amashanyarazi cyangwa amazi byari bikomeye, iyo ni intambwe yindi numva dutera."

Mu gusoza iyi nama y’umushyikirano, Perezida Kagame, yasabye abayobozi kugabanya inama za buri kanya zigenda zigaragara hamwe na hamwe, ahubwo bakita ku gukemura ibibazo by’abaturage.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko mu gihe izo nama zidakemura ikibazo runaka zikwiye gusuzumwa cyangwa zikaba zanahagarara.

Perezida Kagame yanavuze ko ibyaganiriwemo muri iyi Nama y’Umushyikirano bifite uburemere, asaba abayobozi kutabisiga aho inama yabereye ko ahubwo bakwiye gukomeza kugendera ku nama n’ibiterekezo biba byatanzwe.

Muri uyu mwaka dusoza kandi, u Rwanda rwakiriye inteko rusange ya 73 ya FIFA, akaba ari na bwo bwa mbere iyi nama ibereye ku mugabane wa Afurika.
Muri iyi nama Infantino yatorewe indi manda izarangira mu 2027.

Perezida Kagame afungura inteko rusange ya FIFA
Perezida Kagame afungura inteko rusange ya FIFA

Mu gufungura iyi nteko rusange ya FIFA, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gukumira politiki mbi y’ubwikanyize, ivangura ndetse n’amacakubiri, kugira ngo itavangira ibikorwa bya siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru, ubusanzwe urangwa n’ubumwe n’ubusabane hagati y’abatuye isi.

Perezida Paul Kagame yashimiye FIFA kuba yarahisemo ko iyi nama ibera mu Rwanda.

Muri uyu mwaka dusoza kandi, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe abayobozi badakorana ngo bakemure ibibazo biri aho bakorera, baba bari guta igihe kandi bangiriza igihugu.

Hari mu muhango wo gusoza itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose two mu Gihugu.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yasabye aba bayobozi guharanira gukora neza, kabone n’ubwo byaba birenze inshingano zabo bagaharanira kugaragaza ibitagenda neza kugira ngo ababifite mu nshingano babikurikirane.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bayobozi barebera ibikorwa bibi, barangiza bakabihishira nyamara bigira ingaruka ku baturage.

Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga na ba Rushingwangerero
Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga na ba Rushingwangerero

Aha umukuru w’Igihugu yagarukaga ku nzu zubakiwe abantu nyuma zikaza kubagwa hejuru kubera ikibazo cy’imyubakire mibi, mu Mudugugu wa Kinyinya uhakunze kwitwa kwa Dubai.

Muri uyu mwaka kandi, Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, ku majwi 99,8%, yungirijwe na Uwimana Consolée, naho Gasamagera Wellars atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru.

Ni amatora yabaye tariki ya 2 Mata 2023, mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n’Isabukuru yayo y’imyaka 35. Abatowe bose manda yabo izamara imyaka itanu.

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi
Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi

Muri uyu mwaka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye ndetse kandi yihanganisha imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi.

Yagize ati: “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi”.

Muri Kamena uyu mwaka wa 2023, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, umwungirije Dr. Monique Nsanzabaganwa n’ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa ry’Amavugurura muri AU, Prof. Pièrre Moukoko Mbonjo.

Icyo gihe Perezida Kagame yashyizeho itsinda ry’abahanga bamufashije kwiga uburyo bushya Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakoramo mu rwego rwo gufasha uyu mugabane kugera ku ntego z’iterambere wiyemeje, zikubiye muri gahunda ya ’Agenda 2063’.

Ni gahunda ishingiye ku guhangana n’imbogamizi zibangamiye Afurika hagamijwe gushyira mu bikorwa porogaramu zihutisha ubukungu n’iterambere ryayo rirambye.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema

Perezida Kagame kandi yakiriye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubushake bwa Politiki z’Ibihugu bya Afurika ari ingenzi, mu kunoza no gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange rya Afurika.

Hari mu kiganiro hamwe na mugenzi we Hakainde Hichilema, bagiranye n’itangazamakuru, aho bagaragaje intambwe imaze guterwa ishingiye ku buhahirane n’imigenderanire.

Muri uyu mwaka dusoza kandi, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi bitaragerwaho biri mu masezerano we n’abandi bayobozi bagiranye n’Abanyarwanda.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA tariki 04 Nyakanga 2023, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 29.

Umukuru w’Igihugu avuga ko hari byinshi byakozwe kandi hari intambwe ndende yatewe, ariko ko Ubuyobozi n’abaturage muri rusange, ngo bakiri kure n’ubwo urugendo rurangiye ari rwo rurerure kurusha urusigaye.

Perezida Kagame ati "Uwo mwenda (ideni) rero ni ukuvuga abayobozi, iyo mvuga jye ntabwo ari jye uba wivuga ku giti cyanjye, mba mvuga abayobozi muri rusange dufatanyije, ariko mba mvuga n’Abanyarwanda bacu, ko twifitiye umwenda kuko ntawe uzaduha ibyo twifuza".

Perezida Kagame avuga ko umwenda uhari ari ugukemura ibibazo bikava mu nzira nk’umuyobozi, ariko akabikangurira n’abandi bafatanyije.

Perezida Kagame yamaganye abaraguza n'abasesagura amafaranga agenerwa Siporo
Perezida Kagame yamaganye abaraguza n’abasesagura amafaranga agenerwa Siporo

Perezida Paul Kagame kandi muri uyu mwaka yagaye abayobozi bashinzwe siporo mu Rwanda, bigwizaho ibyakabaye bifasha abakinnyi gukora neza inshingano zabo.

Perezida Kagame yabitangaje tariki 23 Kanama 2023 mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10, gahunda ya YouthConnekt imaze ibayeho, aho urubyiruko ruhura rukaganira ku ngingo zitandukanye zatuma hakomeza kubaho iterambere rirambye.

Perezida Kagame yagaragaje ko imitekerereze y’abato ivoma ku isoko y’abakuru.

Yatanze urugero kuri siporo mu Rwanda, agaragaza ko hari abayobozi bangiza kandi barimo n’urubyiruko, bakigwizaho ubushobozi buba bwagenewe ibikorwa bya siporo bigateza igihombo no guca intege urubyiruko rufite impano zitandukanye mu mikino.

Yagize ati “Urubyiruko ni mwe benshi bari muri siporo, ariko imikino yose ntishobora gutera imbere, igihe amikoro adahagije dukwiye kuba dukoresha, ajya ku bantu babiri cyangwa umwe muri siporo abandi bakabera aho”.

Perezida Kagame yagaragaje ko uko urubyiruko rurezwe ari ko rukura, kandi ko ruramutse rurezwe mu myitwarire n’imico mibi byagira ingaruka zikomeye ku buryo abantu batabyiyumvisha, igihe rwaba rurererwa mu muco w’ubusambo, ruswa, no gucunga nabi ubushobozi bw’ibigenerwa gahunda zitandukanye z’Igihugu.

Perezida Kagame yavuze no ku ndagu zikoreshwa muri siporo, agaragaza ko nko mu mupira w’amaguru nta musaruro n’umwe ujya ugerwaho kuko bakoresha nabi amafaranga bahabwa, bakayangiza bayajyana mu bapfumu kuraguza uko bazabona intsinzi, kandi byangiza impano n’imbaraga abakinnyi bari bakwiye kuba bashyira mu marushanwa.

Agira ati “Aho gushyira amafaranga mu bikoresho no kubaka umubiri, amafaranga mukayashyira mu ndagu. Iyo wagiye mu marushanwa mu mutwe harimo indagu ni yo mpamvu batahana ubusa buri gihe, ariko ndatekereza ko birimo no gusara, niba ukoresheje ikintu ugasanga nta musaruro gitanga ukabona ko bidashoboka ntacyo biguha, urabisubiriramo iki, kuki ubigira umuco?”

Yasabye urubyiruko kutemera ibintu biciriritse ngo byinjire muri kamere yarwo kuko bitera ikibazo mu mutwe w’umuntu, iyo abikuriyemo akanabikurana kuko bituma abantu bahora baciriritse n’Igihugu kigacirika.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko aziyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2024
Perezida Paul Kagame yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2024

Muri uyu mwaka dusoza kandi, Perezida Kagame yemeje ko ari Umukandida mu matora azaba mu 2024

Perezida Paul Kagame yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2024, kugira ngo akomeze gukorera abaturage b’u Rwanda igihe cyose babishaka.

Ibi Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru François Soudan niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Paul Kagame yasubije ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.”

Perezida Kagame yabajijwe niba kongera gutorwa umwaka utaha bitazatuma habaho kunengwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, bidahwema kunenga abayobozi bamara igihe kinini ku butegetsi bitewe n’uko azaba ayoboye imyaka irenga 20, ibintu bidahuye neza n’amahame yabo ya Politiki.

Perezida Kagame yasubije ko icyo biriya bihugu bitekereza bitareba u Rwanda muri rusange.

Ati “Unyihanganire ku bijyanye n’Uburengerazuba, ariko icyo biriya bihugu bitekereza ntibitureba. Kuri jye sinzi ibihura n’indangagaciro zabo. Demokarasi ni iki? Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora?"

Kuri iki kibazo Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye kwigenga kandi bagahabwa urubuga rwo gukora ibyabo uko babishaka.

Tubibutse ko amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite, azaba tariki ya 15 Nyakanga umwaka utaha wa 2024.

Perezida Kagame yakiriye abashyitsi biganjemo abahanzi bari bitabiriye ibirori bya ‘Trace Awards & Festival 2023'
Perezida Kagame yakiriye abashyitsi biganjemo abahanzi bari bitabiriye ibirori bya ‘Trace Awards & Festival 2023’

Muri uyu mwaka dusoza kandi, Perezida Kagame yakiriye abashyitsi biganjemo abahanzi bari bamaze iminsi i Kigali, aho bari bitabiriye ibirori bya ‘Trace Awards & Festival 2023’.

Umukuru w’Igihugu yabijeje ko u Rwanda ari mu rugo kuko rwiteguye kubakira isaha iyo ari yo yose.

Yagize ati: "Ndabizi ko abenshi bari hano bafite aho bita mu rugo kandi icyo ni ikintu cyiza, ariko mushobora gufata hano (Mu Rwanda) nko mu rugo igihe mutari mu rugo, abadafite mu rugo bashobora kuba ari bake. Ariko ndabizi bashobora kuba bahari kuko mbahaye nk’ubuhamya bwanjye bwite, namaze imyaka igera kuri 30 ntafite aho nita mu rugo, ibyo rero byanyigishije agaciro ku kugira mu rugo."

Yahereye kuri ibi aha ikaze buri wese ushaka ko mu Rwanda hamubera mu rugo nyirizina cyangwa mu rugo igihe atari i muhira.

Aba bahanzi bashimiye na bo Perezida Kagame bitewe n’uburyo bakiriwe mu Rwanda ndetse banyuzamo baramutaramira.

Aba bahanzi kandi bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza y’amavuko, yagize kuri uyu wa 23 Ukwakira aho Umukuru w’Igihugu yujuje imyaka 66.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri aba bahanzi, yabashimiye kuba barafashe umwanya wabo baza mu Rwanda.

Perezida Kagame yabwiye aba banyamuziki ko u Rwanda rwiteguye kubakira.

Muri izi mpera z’uyu mwaka turimo kandi, Perezida Kagame yavuze ko iminsi mikuru isoza umwaka, kuri we n’abandi muri rusange iba ari umwanya mwiza wo kuba hamwe n’imiryango n’inshuti, bakishimana, bakagirana ibihe byiza.

Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yari mu birori byo gusoza icyiciro cya gatatu cy’amarushanwa ya Hanga Pitchfest byabaye muri uku kwezi k’Ukuboza.

Byahuriranye no gusoza icyiciro cya mbere cya gahunda ya ‘Unleash’, yo gushimira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itanga ibisubizo muri gahunda y’iterambere rirambye, SDGs.

Perezida Paul Kagame afungura kumugaragaro BioNTech Africa
Perezida Paul Kagame afungura kumugaragaro BioNTech Africa

Muri uyu mwaka kandi Perezida Paul Kagame yitabiriye ibirori byo gufungura kumugaragaro BioNTech Africa, ikigo Nyafurika gikora inkingo cya mbere cyubatswe ku mugabane wa Afurika, I Kigali mu cyanya cyahariwe inganda I Masoro mu Karere ka gasabo.

Uyu muhango wabaye tariki 18 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yashimye abayobozi ba BioNTech Group ku bw’uruhare bagize, bagakora ubudacogora, bakitanga batizigamye kugirango uyu mushinga ubashe gushyirwa mu bikorwa, ndetse ashimangira ko iki kigo kiri mu byambere bifite ikoranabuhanga riteye imbere ku isi.

Umukuru w’Igihugu yagarutse no ku kuba harabanje kuvugwa ko umugabane wa Afurika udashobora guhabwa inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ndetse ko byagombaga gutegereza nibura imyaka 30.

Ati: “Hambere byavugwaga ko inkingo za mRNA zidashobora no gutangwa muri Afurika. Byavuzwe ko bigoye cyane kuri gahunda y’ubuzima. Igihe twatangiraga uru rugendo rwo gukora izi nkingo ku mugabane wacu, twabwiwe ko bizatwara byibuze imyaka 30. Ibyo byose ntibyari ukuri. Birashoboka. Kandi kubera ko bishoboka, biranakenewe.”

Perezida Paul Kagame mu gikorwa cyabaye tariki 7 Ukwakira mu 2023, yatangije ku mugaragaro ibikorwa by’Icyicaro cya Afurika cy’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika, IRCAD Africa, giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa by'Icyicaro cya IRCAD Africa
Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa by’Icyicaro cya IRCAD Africa

IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yashimye Jacques Marescaux wafashe icyemezo cyo gushyira IRCAD Africa mu Rwanda, mu gihe byashobokaga ko yari no kuyishyira ahandi.

Ati ‘Washoboraga kujya ahandi hatari mu Rwanda, ariko ndashaka kugushimira kuba warafashe icyemezo kigoye cyo kutwumva ariko ndatekereza ko nubwo byari icyemezo kirimo ingaruka nyinshi cyabyaye n’inyungu nyinshi kandi cyabyariye inyungu Abanyarwanda mu buryo bwinshi.’

Perezida Kagame yavuze ko Jacques Marescaux atazigera yicuza kuri iki cyemezo yafashe cyo gutangiza IRCAD Africa ndetse akayishyira mu Rwanda, anashimangira ko iki kigo kitazagirira inyungu gusa Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaratse ngewe uko mbibona Kagame Paul arashoboye nkurikije ukuntu yakuye urwanda mu icuraburindi none dufite amahoro n’umutekano ,mu myaka yose ishize atuyoboye kubwange ndamushima cyaneeeeeee 100/100 nifuza ko yakomeza kutuyobora akora neza ndamwemera ndamukunda cyane ni papa wange ahubwo amatora arigutinda ni ku gipfutsi oye oye oyeee

Alias yanditse ku itariki ya: 31-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka