Bimwe mu bikorwa byatumye Rulindo iza ku mwanya wa gatatu mu mihigo

Rulindo iri mu turere twesheje neza imihigo ya 2021-2022 turanabishimirwa, aho ako Karere kaje ku mwanya wa gatatu ku manota 79,86%, gakurikira Akarere ka Huye kabaye aka kabiri, Nyagatare iza ku mwanya wa mbere.

Minisitiri w'Intebe ashyikiriza Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo igikombe
Minisitiri w’Intebe ashyikiriza Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo igikombe

Bimwe mu bikorwa binini byazamuye ako karere, harimo isoko rya kijyambere n’agakiriro byuzuye mu Murenge wa Base, ibiraro byo mu kirere, uruganda rutunganya umwanda wo mu bwiherero ruwubyazamo ifumbire n’indi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, aherutse gusura abaturage mu mirenge yose igize ako karere mu rwego rwo kwishimira igikombe bahawe, anabashimira ubwitange n’ubufatanye mu kwesa imihigo, akomoza ku bikorwa by’ingenzi byatumye Akarere kabona uwo mwanya.

Ati “Abaturage barabizi neza ko iki gikombe cyabonetse habaye ibikorwa bitandukanye twabagaragarije, byari mu muhigo w’umwaka urangiye, ni na yo mpamvu twabasuye ngo tubereke icyo ubufatanye bwabo n’abayobozi bwagezeho”.

Agakiriro kuzuye mu Murenge wa Base
Agakiriro kuzuye mu Murenge wa Base

Uwo muyobozi yavuze ko bimwe mu bikorwa binini byatumye ako karere kaza mu myanya myiza, birimo isoko rya kijyambere n’Agakiriro byuzuye mu isantere ya Base.

Ni ibikorwa byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri n’igice (2,544,271,993 FRW), aho biteganyijwe gutahwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

Ni ibikorwaremezo byuzuye bikenewe, aho abaremaga isoko rya Base bari bahangayikishijwe n’uko igice kinini cy’isoko risanzwe cyabaga kidasakaye, bikabateza igihombo cyane cyane mu bihe by’imvura.

Isoko ryuzuye mu Murenge wa Base ni kimwe mu byatumye Akarere kesa imihigo
Isoko ryuzuye mu Murenge wa Base ni kimwe mu byatumye Akarere kesa imihigo

Abaturage kandi biganjemo urubyiruko bahoraga banyotewe no kubona ahantu hanini bakorera imyuga, dore ko Rulindo iri mu turere dukungahaye ku mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, aho bafite umufatanyabikorwa “Expertise France” ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (RTB).

Ibindi byazamuye imihigo y’Akarere ka Rulindo, ni ibiraro byo mu kirere bihuza imirenge, ndetse n’ibihuza ako karere n’utundi turere, byubatswe mu rwego rwo guteza imbere imihahiranire n’imigenderanire.

Ati “Twasuye abaturage mu Murenge wa Ntarabana dutaha ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Ntarabana na Masoro, hari ikibazo gikomeye aho imvura yagwaga abana bagasiba ishuri, yagwa bamaze kugera ku ishuri bakarara mu baturiye ishuri”.

Arongera ati “Icyo kiba ari igisubizo ku baturage baba bahangayikishijwe n’uwo mugezi wa Nyirabukingure watwaye abantu benshi cyane. Twahoraga dushyingura abantu batwawe n’amazi, kubera uburyo hari hameze hatariho ubuhahirane”.

Bimwe mu biraro byo mu kirere byuzuye mu Karere ka Rulindo bije gukemura ikibazo cy'imigenderanire
Bimwe mu biraro byo mu kirere byuzuye mu Karere ka Rulindo bije gukemura ikibazo cy’imigenderanire

Hubatswe kandi n’ikiraro gihuza Umurenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo, n’umurenge wa Miyove ahitwa Mukaka mu Karere ka Gicumbi.

Uretse ibiraro byo mu kirere byubatswe, hubatswe n’Ikigo Nderabuzima mu Murenge wa Cyinzuzi, nk’uko Meya Mukanyirigira akomeza abivuga, cyuzuye gitwaye miliyoni zisaga 490 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Ikigo nderabuzima cyo ku Karambo mu Murenge wa Cyinzuzi, ni ahantu hagoye cyane aho abagabo bajyaga mu mijishi bakora urugendo rurerure bahetse abagore bari ku bise, ndetse bamwe bakabyarira mu nzira. Icyo kigo nderabuzima ni ikintu dushimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, byafashije abaturage”.

Ikigo nderabuzima cya Cyinzuzi
Ikigo nderabuzima cya Cyinzuzi

Ikindi gikorwa remezo gifitiye abaturage akamaro cyuzuye mu Karere ka Rulindo, ni uruganda rutunganya umwanda wo mu musarani (vermifiltration plant), ruyibyazamo ifumbire, mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ifumbire nziza izajya ibafasha mu buhinzi bwabo.

Ni uruganda rwuzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 200. Ruherereye mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, aho rwubatswe rufite intego igira iti “Tubyaze umusaruro nyawo umwanda uturuka mu bwiherero”.

Meya Mukanyirigira avuga ko urwo ruganda, ruje gukemura ibibazo by’umwanda ukunze kuboneka hirya no hino ku misozi no mu ngo z’abaturage, mu kurinda abaturage indwara ziterwa n’umwanda.

Uruganda rukora ifumbire mu myanda y'ubwiherero rwatwaye asaga miliyoni 200
Uruganda rukora ifumbire mu myanda y’ubwiherero rwatwaye asaga miliyoni 200

Ibyo bikorwa remezo biriyongera ku yindi mihigo ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, aho Akarere kakoze ubukangurambaga bujyanye n’ubwisungane mu kwivuza aho ubwitabire buri ku kigero cya 90%, kurwanya umwanda, guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana, bongera ingo mbonezamikurire aho akarere kifuza ko buri mudugudu ugira izo ngo eshatu.

Uwo muyobozi w’Akarere, yibukije abaturage gukomeza gufatanya n’ubuyobozi mu mihigo itaha akarere kakaza ku mwanya wa mbere. Ibyo byose ngo bizagerwaho bagira umuco w’isuku mu ngo zabo, bagira ubwiherero busukuye kandi bupfundikiye, bita ku mirire myiza, ariko batibagiwe no gusigasira ibikorwa remezo byuzuye.

Imihigo y’Akarere ka Rulindo ya 2022-2023 ni 90, mu gihe iyo bari bahize mu mwaka ushize yari 97.

Bamwe mu bakozi b'ikigo nderabuzima cya Cyinzuzi
Bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima cya Cyinzuzi
Meya Mukanyirigira yeretse igikombe abaturage b'Akarere ka Rulindo
Meya Mukanyirigira yeretse igikombe abaturage b’Akarere ka Rulindo
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith mu muganda w'isuku n'isukura
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith mu muganda w’isuku n’isukura
Uruganda rutunganya umwanda wo mu bwiherero rukawubyaza ifumbire ruje gufasha abaturage kurwanya umwanda
Uruganda rutunganya umwanda wo mu bwiherero rukawubyaza ifumbire ruje gufasha abaturage kurwanya umwanda
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yasabye abaturage kugaburira abana indyo yuzuye
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yasabye abaturage kugaburira abana indyo yuzuye
Urubyiruko rw'Akarere ka Rulindo rurakataje mu ikoranabuhanga
Urubyiruko rw’Akarere ka Rulindo rurakataje mu ikoranabuhanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubahaye impundu, Kandi bakomereze aho

Mukamusoni Jeanne yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka