Bill Siemering agiye gusura Radio izuba
Umunyamakuru w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigeze kuyobora ikigo cyo muri Amerika gitera inkunga amaradio, Bill Siemering, aratangaza ko agiye gusura Radio Izuba bitarenze mu cyumweru kugira ngo yirebere uburyo iyo radio ikorana n’abaturage.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Radio Izuba, Radio y’abaturage ivugira mu ntara y’Uburasirazuba ikaba ifite icyicaro mu karere ka Ngoma, ngo ibi byatangajwe na Bill Siemering ubwe tariki 18/10/2012 mu nama iri kubera i Addis Abeba muri Ethiopia.
Bill Siemering yamenyekanye mu buhanga bwo gukusanya inkunga zo gufasha amaradio ku isi, igikorwa amazemo imyaka isaga 30.
Nk’uko nyirubwite yabyitangarije, ngo asanga Radio Izuba ikwiye kwitwa koko Radio y’abaturage ngo kuko iyo akurikiye ibivugirwa ku rubuga rw’ikoranabuhanga rwayo abona Radio Izuba yibanda ku byo abaturage bifuza.
Uyu mugabo uje gusura Radio Izuba yayoboye amaradio atandukanye ku mugabane w’Aburayi, Aziya ndetse akaba yaranafashije amaradio menshi ku mugabane w’Afurika.
Siemerig yashinze ikigo Developing Radio Partners gifasha amaradio gikorera i Philadelphia muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Mu mwaka w’1993, yateye inkunga amaradio y’abaturage anyuranye muri Afurika y’Epfo bimuhesha igihembo cyitiriwe Mac Arthur; mu 1995 ahabwa ikindi cyitiriwe Knight International Journalism.
Mu mwaka w’1996 yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ayobora ihuriro ry’abanyamakuru ry’i Washington D.C, nyuma aza kuyobora ikindi kigo cy’itangazamakuru cyitwa Open Society Institute gitera inkunga amaradio mu bihugu bisaga 50 byo ku isi harimo Uburundi, Mozambike na Sierra Leone.
Bill Siemering uje gusura Radio Izuba yahawe n’ibindi bihembo byinshi birimo impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yahawe na kaminuza ebyiri zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|