Bill Clinton asanga nta byemeza ko u Rwanda rufasha abarwanya Kongo
Perezida Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aratangaza ko abashinja u Rwanda gufasha abarwanya Leta ya Kongo babihera ku marangamutima no kwirengagiza ukuri kuko ngo nta bimenyetso bibihamya bafite.
Ibi bwana Clinton yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza BBC mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wayo Komla Dumor i Zanzibar muri Tanzaniya mu mpera z’icyumweru gishize.
Perezida Clinton yavuze ko hari amajwi menshi yo mu baharanira uburenganzira bwa muntu ashinja u Rwanda gufasha imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya Kongo ariko ngo bakaba babishingira ku bitekerezo by’abantu banyuranye ku giti cyabo, gusa ngo nta bimenyetso simusiga bihamya ko u Rwanda ruri muri Kongo koko.
Clinton yagize ati “Ibyo bavuga ku Rwanda ni ibyo twese twumva ariko nta bimenyetso simusiga baragaragaza kuko icyo kibazo ntibaracyicarira ngo bagishakire umuti nyawo unyuze mu kuri.”

Bwana Clinton avuga ahubwo ko umuryango mpuzamahanga wananiwe gucyemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa Kongo, benshi bakaba birengagiza ko ako gace ka Kongo kuzuyemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda kandi banangiye umutima bakanga gutaha ngo bakire imbabazi bahawe na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Agira ati “Iyo abantu bavuga ibya Kongo ahubwo basa nk’abarenza amaso ikibazo cy’ingorabahizi cy’Interahamwe zakoze Jenoside ubu zicyuzuye mu burasirazuba bwa Kongo kandi zinangiye umutima.
Twese turabizi neza ko abo bantu bahawe amahirwe na perezida Kagame ngo batahe bababarirwe bakanga kuva ku izima.”
Perezida Clinton yabwiye BBC ko asanga hari abantu mu miryango inyuranye yitwa ko irengera uburenganzira bwa muntu bahora bashaka kureba ibibera muri Kongo byose nk’ibifitanye isano n’u Rwanda kandi bakabireba nabi batagamije gucyemura ikibazo cyose ngo bakive imuzi.
Muri iki kiganiro, perezida Clinton yageze ubwo abwira abo bose ngo “Mbese abo bose bari he igihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi?”.
Bwana Clinton yavuze ko u Rwanda ruri kwiyubaka uko rushoboye kandi asaba abakunda u Rwanda n’Abanyarwanda gukomeza gushyigikira inzira y’iterambere n’icyerecyezo Perezida Paul Kagame afitiye u Rwanda.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Kikwete ati ki? Erega urebye niwe wabwiwe...Izi ngingo zamateka n’ibitekerezo Cliton avuze, Kikwete nawe numunyabwenge, kandi ntabwo yaraziyobewe. Kuba yarabirenzeho akavuga arya magambo, bituruka kw’inabi asangamwe ku Rwanda n’ishyari ridasobanutse agirira Pr Kagame. Kuba Kagame aliwe uvugwa cyane kw’isi kandi ahora aliwe ushimwa n’amahanga, Kikwete byamubereye nk’uburwayi bwamukomereye kugeza aho uwo mutima mubi we awerekanye mugambo ahubutse kandi atari m’ukuri.
Kikwete yatinyuka akabwira Abayahudi ati dore aba Nazis baracyariho ati mugomba kumvikana muli negociations nabo kugirango urwango babagirira ruzashire ? Mumahanga iki cyibazo kizakurikirana Kiwete. Abanyamakuru ntibazabura kubimubaza.
BYOSE BIZAJYA AHAGARAGARA UMUNSI UMWE
Uyu umuntu yasizwe amavuta yo kuvugisha ukuri asaza abifite ! Clinton arasobanutse kandi muganiwe abo ba type basakuza Genocide iba barihe? Barikuwa wapiii?
Nimwemere abakoze hasi basabe imbabazi bazibone cyangwa baryozwe amaraso bamenye . Ariko uzi kurangiza ubuzima bwumuntu atari wowe wabumuhaye! Ukamurangiza nta numusonga yarwaye! None ngo pfo pfopfoo!
clinton ndakwemeye pe.amakimbirane ari muri congo aterwa n’interahamwe zahahungiye kuva 1994 aho zari zimaze gutsemba abatutsi mu rwanda ndetse zinahirukana abatutsi babakongomani baba impunzi none baheze ishyanga. bamwe zirabica,zirabasahura zifata abagore babo kungufu.kubera ko fdlr ishyigikiwe na bimwe mubihugu mutayobewe nicyo gituma badahagurukirwa.
Ega abo Clinton avuga batagize icyo bakora nawe arimo. Naho ntiyabura kuvugako nta mfashanyoitangwa kuko nawe afite imigabane mubakurayo amabuye y’agaciro.Muri make niw e bakorera, ntazindi mpuhwe afitiye abanyarda. Kuko yajyaga kuzigira muri 1994 ayobora USA, kandi babonaga byose nkuko amafoto ya satelittes bafite abigaragaza.
Clinton yibereye muri Buziness ze z’i Kawa ngo uramubaza ibya Congo na M23! Ayobewe iki se? Igihugu cye kiratubyinisha muzunga nawe ngo uje kumubaza! Ubonye iyo umubaza ibya Cofee aho yashyize 51% mubucuruzi bw’ikawa mu Rwanda aho kumubaza Politiki kandi adashaka kugaragaza aho abogamiye...!
Clington ko genocide yakorewe Abatutsi yabaye ari President wa USA yakoze iki?Ipfunwe.com!
ibyo Nyakubahwa clinton avuga ni ukuri, iyo urebye ibyo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yirirwa uvuga umunsi ku munsi usanga nta bimenyetso birahari uretse amaranga mutima ya bantu ku giti cyabo gusa baba bashaka kwivugira ibyo bashaka gusa cyangwa se bafite izindi mpamvu zihishe ziri kubatera kuvuga ibintu nkibyo, rero buri wese uzi ukuri abashije kubona ubushobozi yabirwanya yivuye inyuma, dore ko aricyo kigenderewe kugira twerekane isura nyayo y’u rwanda.
BILL CLINTON WE AZI AHO UKURI KWIBAZO CYA CONGO KIRI NIBAKURIKIRE INAMA ZE NAHUBUNDI NTA MAHORO AHARI
Guma guma Musangirangendo Clington. uwabaye umugabo ahora ariwe. Humura Rwanda
Humura Rwanda Imana ikomeje kugutegera amaboko.
Clington akomeje kuba umusangirangendo