Bill Clinton agiye gutangiza uruganda rutunganya soya mu Burasirazuba

Abinyujije mu muryango yashinze witwa Clinton Foundation, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Cliton, agiye gutangiza umushinga w’uruganda rutunganya soya mu ntara y’Uburasirazuba mu Rwanda.

Mu butumwa yoherereje abanyamuryango ba Clinton Foundation, kuri uyu wa kane tariki 29/03/2012, Bill Cliton yavuze ko yiteguye gutanga amakuru yose kuri uwo mushinga mushya ugiye gutangira mu Rwanda.

Bill Clinton yagize ati «Nyuma y’imyaka itatu dutegura uyu mushinga twaganiriye bihagije n’abashoramari bakorera mu Rwanda hanyuma twiyemeza gutangiza uru ruganda. Gusa uyu muherwe ntiyavuze igihe urwo ruganda ruzatangirira ariko yavuze ko nirumara gutangira mu gihe kidatinze ruzagaragaza icyo rumariye abarugana by’umwihariko rukazateza imbere ubuzima bw’abaturage batuye muri kariya karere».

Cliton yatanze urugero rwerekana ko abahinzi ibihumbi 30 baturiye urwo ruganda bazabona inyungu kuko umusaruro wabo uzagurwa ku giciro cyiza kandi gihoraho bityo babashe guteza imbere imibereho yabo, nk’uko urubuga rwa interineti Look To The Stars rwabyanditse.

Urwo ruganda kandi ruzabasha guha akazi abatari bacye dore ko n’ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda giteye inkeke. Ikindi ngo ni uko abaturage baturiye urwo ruganda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bazabasha kubona amavuta yo guteka ku giciro kidahanitse maze bakabasha kwizigamira kuko bazajya bayabona badahenzwe.

Clinton arasaba abantu kumubaza aho badasobanukiwe kuko we abona ari umushinga mwiza uzagirira akamaro Abanyarwanda kandi ukabafasha kwivana mu bukene.

Anne Marie Niwemwiza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka