Bikira Mariya si umuzungu cyangwa umwirabura, ni mwiza gusa - Anatalie wabonekewe

Mu gihe hari abajya bavuga ko batakurikira amadini yazanywe n’abazungu cyane ko n’abayavugwamo ari bo Yezu na Bikira Mariya na bo ari abazungu, Anathalie Mukamazimpaka wabonekewe we avuga ko Bikira Mariya yabonye atagira icyiciro yabarizwamo mu batuye isi.

Anathalie Mukamazimpaka wabonekewe na Bikira Mariya guhera muri Mutarama 1982
Anathalie Mukamazimpaka wabonekewe na Bikira Mariya guhera muri Mutarama 1982

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 28 Ugushyingo 2021, hazirikanwa imyaka 40 Bikira Mariya amaze abonekeye i Kibeho, mu mvugo ye ituje hari aho yagize ati “Bikira Mariya yaje ari mwiza cyane ku buryo ntawe mugereranya. Aba ari hejuru mu kirere, ari muremure, afite umubiri mwiza ubengerana. Ntabwo ubona asa natwe abirabura cyangwa abazungu cyangwa irindi bara riri ku isi. Aturengeje ubwiza rwose, ni mwiza bihebuje.”

Yakomeje kuvuga uko yamubonye agira ati “Kandi aritonda, avuga mu Kinyarwanda cyiza. Ni mwiza, n’imyenda ye ntisanzwe. Aba yambaye ikanzu y’umweru n’igishura cy’ubururu gitwikiriye umutwe kikamanuka kikagera ku birenge. Imyenda ye kandi ntisanzwe, ntimeze nk’iyo tugura mu isoko cyangwa mu ma magasins. Ubona ari umwimerere udasanzwe, irabagirana.”

Naho ku bijyanye n’uko amabonekerwa yatangiye i Kibeho, ngo habanje kubonekerwa Alphonsine Bamureke ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981. Icyo gihe ngo Bikira Mariya yaje amubwira ko ari nyina wa Jambo, ariko nk’abanyeshuri biganaga mu ishuri ry’abakobwa ry’i Kibeho (Ubu ni muri GS Mère du Verbe) ntibabasha kubyumva.

Anatalie agira ati “Bikira Mariya yakomeje kujya amubonekera, kugeza nanjye anyiyeretse ku itariki ya 12 Mutarama 1982, ambwira ko ari umubyeyi w’Imana, ari na byo yavuze mbere ko ari nyina wa Jambo. Abanyeshuri bamwe bakomeje kugenda babyemera, abandi babishidikanya, kugeza ubwo yiyeretse uwa gatatu, Marie Claire Mukangango, ku itariki 2 Werurwe 1982, akaza afite ishapule y’ububabare burindwi, akayimwigisha.”

Icyo gihe ngo abenshi barahindutse, bemera ko Bikira Mariya yabonekeye muri ririya shuri, abandi bagakenera ibimenyetso, kandi Bikira Mariya akagenda abitanga.

Anathalie ati “Byaje kugera aho atwiyeretse turi batatu icyarimwe, ku itariki 31 Gicurasi 1982, noneho hanze ku mugaragaro, n’abantu benshi baje. Abanyeshuri benshi mu kigo bari baragiye bemera, ndetse n’abandi bantu bagendaga baza.”

Bikira Mariya ngo yakomeje kubabonekera mu gihe cy’imyaka umunani.

Mbere y’uko Anathalie abonekerwa ngo yakundaga Bikira Mariya akanamwiyambaza, ariko akaba azi ko ahora mu Ijuru, kandi ko abantu bazamubona bagezeyo. Ibi bitekerezo ariko ngo byatangiye guhinduka abonye Alphonsine abonekerwa.

Agira ati “Nakomezaga kubona ko Alphonsine afite ingabire idasanzwe iruta iyacu mu masengesho kuko nabonaga ari igihe kidasanzwe mu gihe yabaga avugana na We. Yabaga afite isura nziza, afite imbaraga nyinshi, kandi afite ukuntu ameze bidasanzwe, nkabona harimo ingabire ikomeye cyane tudasobanukiwe.”

Iby’izo ngabire badasobanukiwe yaje kubisobanukirwa ubwo na we yabonekerwaga ku itariki 12 Mutarama 1982.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

mwakoze kudusanjyiza iyinkuru muzakomeze kutujyezaho nizindi.

Niyigena yanditse ku itariki ya: 5-12-2021  →  Musubize

BikiraMariya udusabire

Manirakiza JMV yanditse ku itariki ya: 1-12-2021  →  Musubize

BikiraMariya udusabire

Manirakiza JMV yanditse ku itariki ya: 1-12-2021  →  Musubize

Ngewe nzasenga umubyeyi Mariya igihe cyose.Hali abantu batwamagana ngo dusenga Mariya kandi dukoresha ibibumbano mu masengesho.Niba hali abo birya,bajye batureka.
Niba tuzarimbuka tukabura ubuzima bw’iteka kubera imisengere yacu,ibyo ntibimureba.

karema yanditse ku itariki ya: 1-12-2021  →  Musubize

Ntabwo bamusenga BARAMWAMBAZA.

x yanditse ku itariki ya: 1-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka