Bijeje Perezida wa Repubulika kurandura umwanda muri Musanze

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwihaye intego yo gucukura ibimoteri mu ngo zigize imirenge yose yo muri ako karere, mu rwego rwo kurwanya umwanda wakunze kuhavugwa, bigera n’ubwo Umukuru w’igihugu ahora yibutsa Ubuyobozi kurwanya umwanda mu bihe binyuranye yagiye asura ako karere.

Urubyiruko mu gikorwa cyo gucukurira abaturage ingarani
Urubyiruko mu gikorwa cyo gucukurira abaturage ingarani

Urwo rubyiruko rurizeza umukuru w’igihugu ko rushyize imbaraga mu kurwanya uwo mwanda ruhereye mu ngo aho rwiyemeje gusoza umwaka wa 2021, rucukuye ingarani zitari munsi ya 3,000, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’umuhuzabikorwa w’urwo rubyiruko mu Karere ka Musanze, Byiringiro Robert.

Yagize ati “Ni kenshi Umukuru w’igihugu yakunze kugaruka ku mwanda abona muri aka Karere iyo yadusuye, impanuro za Perezida wa Repubulika zadukoze ku mutima twumva hari icyo twakora nk’urubyiruko, imbaraga z’ejo hazaza h’igihugu”.

Arongera ati “Ni yo mpamvu twicaye turatekereza dusanga tugomba kubaka ingarani muri buri rugo mu Karere ka Musanze, cyane cyane tugahera ku miryango itishoboye, ku buryo uyu mwaka urangira nibura twubatse ingarani zigera ku bihumbi bitatu. Twijeje Perezida wa Repubulika ko nta mwanda azongera kubona i Musanze, uyu mushinga twarawutangiye tumaze kubaka ingarani zigera mu 130”.

Mu gucukura izo ngarani muri uwo mushinga bafatanya n’ubuyobozi bw’akarere, Polisi na DASSO, ngo ni n’umwanya wo gukora ubukangurambaga mu baturage mu kubatoza gushyira mu ngiro gahunda Leta ibafitiye, aho bazatangira ubutumwa buteza abaturage imbere banaharanira kugira ubuzima buzira umuze.

Ni igikorwa bakomereje mu Murenge wa Muko, aho uwo bacukuriye ingarani basiga bamukoreye isuku inyuranye, nko guharura ibyatsi biri mu ngo no gukubura imbuga, batibagiwe no gutanga ubutumwa bujyanye n’isuku, kwirinda Covid-19, gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ihohoterwa rikorerwa mu miryango, gukangurira abaturage gutegura imihigo y’ingo n’ibindi”.

Aho bagiye bacukura izo ngarani bakanakora isuku, abaturage baremeza ko bagiye bahabonera isomo ribafasha guhindura imyumvire basakaza isuku mu ngo zabo, nk’uko umwe mu bo bakoreye isuku banacukurira n’ingarani yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Aba basore n’inkumi barantangaje cyane, nyuma yo kuncukurira ikimoteri bakankuburira mu rugo, ni bwo mbonye ko hari handuye rwose, bamennye amabase atanu y’ibikondorero (imyanda) ndumirwa, kandi njye sinajyaga mbona ko iwanjye hari umwanda. Ni isomo mpakuye rimfashije guca ukubiri n’umwanda, kandi Imana izabahembere ibi bikorwa by’urukundo badukorera”.

Biyemeje kurwanya umwanda mu ngo
Biyemeje kurwanya umwanda mu ngo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burishimira uruhare runini rw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu iterambere ry’akarere no mu mibereho myiza y’abaturage, buvuga ko imbere h’Akarere ka Musanze ari heza, kubera imyumvire myiza y’urwo rubyiruko, nk’uko bivugwa na Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’Akarere ka Musanze.

Yagize ati “Turabashimira cyane uru rubyiruko, ruradufasha aho rukora ibikorwa by’ubwitange bubakira abatishoboye ubwiherero, amazu, uturima rw’igikoni, gukangurira abaturage gutegura indyo yuzuye, ubukangurambaga mu kwirinda COVID-19 n’ibindi, none barimo kubakira abaturage ingarani babatoza kongera isuku”.

Arongera ati “Ni mukomereze hano rubyiruko, ni mwe Rwanda rw’ejo kandi biratwereka ko imbere hacu ari heza mu gihe dufite urubyiruko rusobanutse, dufata nk’imbaraga z’igihugu mu iterambere ry’ejo hazaza”.

Bafite intego yo kuzacukura ingarani mu ngo zose zo mu Karere ka Musanze
Bafite intego yo kuzacukura ingarani mu ngo zose zo mu Karere ka Musanze
Inzego z'umutekano mu Karere ka Musanze nazo zifatanyije n'urwo rubyiruko
Inzego z’umutekano mu Karere ka Musanze nazo zifatanyije n’urwo rubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Musanze Youth Volunteers murabo gushimwa rwose nkunda ibikorwa byanyu mukora mu mubaturage b’igihugu cyacu!.

Simon Pierre yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Nibyo rwose kwiyemeza nikimwe , gukora nikindi ,nkuko urubyiruko Ari imbaraga z’igihugu tuzazikoresha kubakira u Rwatubyaye ibyiza . Umwanda ntukwiye mu Rwanda🙅

Kamariza solange yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka