Bijeje Minisitiri w’intebe ko urugomero rwa Rugezi rumaze umwaka rudakora rutangira gukora bidatinze

Nyuma y’igihe cy’umwaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rugezi ruri mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, rwari rumaze rudakora, ubuyobozi bw’ikigo gishya gishinzwe iterambere ry’ingufu ( Energy Development Corporation Ltd) butangaza ko bitarenze ukwezi kwa 10/2014 ruzaba rwatangiye gukora.

Ibi byatangajwe ku wa kane tariki ya 07/08/2014 ubwo Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, yasuraga urwo rugomero agatangazwa n’uburyo rumaze umwaka wose rudakora kandi rufitiye akamaro gakomeye abaturage bakoresha umuriro w’amashanyarazi.

Uru rugomero rwatangaga ingufu z’amashanyarazi zingana na Megawatts 2.2, rwahagaze gukora burundu mu kwezi kwa 05/2013.

Urugomero rwa Rugezi rumaze umwaka rudakora ngo kubera ko ibyuma bisimbura ibyapfuye ntabyabonekaga ku isoko.
Urugomero rwa Rugezi rumaze umwaka rudakora ngo kubera ko ibyuma bisimbura ibyapfuye ntabyabonekaga ku isoko.

Kuva icyo gihe kugeza ubu nta mashanyarazi rwahaga abaturage, bo mu duce two mu ntara y’amajyaruguru, rwari rusanzwe ruyaha.

Nyamvumba Robert, umuyobozi mukuru w’ikigo Energy Development Corporation Ltd, kimwe mu bigo bigize ikigo gishya kitwa Rwanda Energy Group cyasimbuye EWSA, avuga ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Rugezi rwubatswe na rwiyemezamirimo wo mu gihugu cya Sri Lanka rumaze kuzura ahita asubira iwabo.

Rwatangiye gukora mu kwezi kwa 03/2011 ngo ariko bigeze mu kwezi kwa 12 uwo mwaka imashini imwe ihita ipfa ntiyongera gutanga amashanyarazi. Hasigara imwe yakoraga nayo yaje gupfa muri 2013.

Minisitiri w'intebe ari gusobanurirwa uburyo urugomero rwa Rugezi rumaze umwaka wose rudakora.
Minisitiri w’intebe ari gusobanurirwa uburyo urugomero rwa Rugezi rumaze umwaka wose rudakora.

Nyamvumba avuga ko icyatumye urwo rugomero rudasanwa byihuse ngo ni uko ibikoresho bisimbura ibyapfuye ntabyabonekaga ku isoko. Ngo ni cyo kibazo bagize gikomeye ngo kuko uwo rwiyemezamirimo yahise ataha atavuze aho ibyo byuma bituruka.

Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, ubwo yasuraga urwo rugomero, yabajije uburyo urugomero nk’urwo rushobora kumara umwaka rudakora. Akaba yarahise asaba ko rwasanwa byihuse rugatangira gutanga amashanyarazi.

Nyamvumba akaba yizeza ko ibikoresho bisimbura ibyo byapfuye byabonetse kuburyo bafite gahunda yo gusana urugomero rwa Rugezi mu buryo bwihuse.

Nyamvumba Robert yijeje Minisitiri w'intebe ko urugomero rwa Rugezi rutangira gukora bitarenze ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2014.
Nyamvumba Robert yijeje Minisitiri w’intebe ko urugomero rwa Rugezi rutangira gukora bitarenze ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2014.

Agira ati “Dufite gahunda ko bitarenze mu kwa 10 (2014) nibura icyuma kimwe (gitanga amashanyarazi) kizaba cyasubiyeho (gukora). Kuko gahunda ihari ni ugusana (urugomero rwa) Rugezi rwose kugira ngo noneho tubone igisubizo kirambye…” .

Ikindi ngo ni uko indi mashini yo bisaba kuyisana, bakayikuramo kuko yangiritse cyane. Mu kuyisana ngo bizasaba igihe kigera ku mezi 12.
Nyamvumaba akomeza avuga ko bazashyiraho imashini zifite uburambe. Ngo kuko izari zarashyizweho mbere ntizari zikomeye, ngo ari nayo mpamvu zitakoze igihe gito cyane.

Minisitiri w’intebe yasuye urugomero rwa Rugezi muri gahunda y’uruzinduko yagiriye mu karere ka Burera, rugamije gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere, biririmo umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho ugiye gushyirwamo kaburimbo.

Urugomero rwa Ntaruka narwo rufite imashini itanga amashanyarazi idakora.
Urugomero rwa Ntaruka narwo rufite imashini itanga amashanyarazi idakora.

Yanasuye kandi urugomero rwa Ntaruka rufite imashini eshatu zitanga amashanyarazi ariko imwe muri zo yarapfuye burundu naho indi nayo yarangiritse. Ingomero z’amashanyarazi za Mukungwa I ndetse na Mukungwa II nazo yarazisuye.

Urugomero rwa Mukungwa II rufite imashini ebyiri zitanga amashanyarazi, ariko imwe nayo ntikora.

Minisitiri Murekezi asobanurirwa uko imashini zitanga umuriro w'amashanyarazi.
Minisitiri Murekezi asobanurirwa uko imashini zitanga umuriro w’amashanyarazi.

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye ko izo ngomero zose zifite ibibazo zisanwa mu gihe cya vuba kugira ngo zitange amashanyarazi ku Banyarwanda benshi, dore ko muri gahunda ya Guverinoma nshya harimo no kuzamura ingufu z’amashanyarazi zikava kuri Megawatts 119 zikagera kuri Megawatts 563.

Izo ngomero zose zitanga amashanyarazi zikoresha amazi ava mu gishanga cya Rugezi kiri mu karere ka Burera. Abanyaburera bakaba basabwa kukibungabunga kuko gifitiye akamaro gakomeye Abanyarwanda kandi kikaba ari n’umutungo kamere w’isi.

Norbet Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 4 )

Nongeye kubasuhuza.

Mfite utubazo ducye:

1. Mbese nyuma w’umwaka wose izo machines barabuze aho zigurirwa ubu noneho mukwezi kumwe kuki bemeza ko bazaba bahabonye?

2. Ese mbere y’uko basinyana amasezerano na rwiyemezamirimo mbere y’uko ahabwa isoko ryo kubaka nta conditions za guaranty bamusabye mugihe wenda cy’umwaka hanyuma ngo nanyuma bamubaze ubwo guarantie izaba yararangiye aho bazajya bagurira ibyo byuma? At leas na machine bahawe zerekana aho zakorewe (company na country byakorewemo).

3. Kuba Ministre w’intebe ariwe ugomba guhaguruka bagahita bavuga ngo nyagasani turabikemura mu kwezi kumwe kandi byari bimaze umwaka umwe byarananiranye byerekana ko izo ngufu bazifitemo ariko ari abanebwe kuko bakeneye ubahagarara hejuru kugirango barangize inshingano zabo.

4. Ndasaba iki kinyamakuru ko nyuma y’ukwezi nk’uko nyakubahwa Nyamvumba yabyemeje mwazongera mugasubira hariya mukatubwira koko niba biriya byuma bizaba bikora cg se bavuze ukwezi kugirango bikure imbere ya Prime Minister.

Murakoze

Cyusa yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

Ariko ibyo bamwijeje bazabishyire mu bikorwa , nibitaba byo bazabihanirwe kuko hari ingeso yadutse yo kubeshya abayobozi bacu bakuru. Ingero ni nyinshi cyane aho abatekenisiye bagiye babeshya premier minisitiri wacyuye igihe. BAJYE BABIHANIRWA.

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

bashake ukuntu bazamura igipimo cy;umuriro w;amashanyarazai maze tubone umuriro ufatika kandi ibi minister yatangiye gukora ni byiza cyane kuko birakangura

rubangura yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

nukuri birakwiye hari ibntu bakamenye ko ari inking ya mwamba yabukungu ndetse niterembere twifuza kugeraho muri iki gihugu igihe bididnjwe bajye bamwe bamenyako bari gukubita hasi igihugu rwose, bikwiye kujya byihutisha ibijyane namashanyarazi

kamali yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka