Bihigifuku yatunze imodoka ku ngoma y’umwami Rudahigwa

Umusaza Bihigifuku wavutse mu 1921 akaba atuye mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi ari mu bantu ba mbere babashije gutunga imodoka mu Rwanda ku ngoma y’umwami Rudahigwa.

Iyo modoka ngo yavuye mu mafaranga bari barashyize hamwe na bagenzi be bunganiwe n’umwami Rudahigwa kugirango bazayikoreshe ubucuruzi bugamije inyungu.

Ubwo Papa Piyo yagabiraga impeta y’ubutore umwami Mutara III Rudahigwa nk’igihembo ko yinjije Abanyarwanda benshi muri Kiliziya Gatulika; Rudahigwa yashatse abazahimbira Kiliziya igisigo.

Umwe mu begukanye igihembo ni Nshokeyinka wari umusizi maze umwami Rudahigwa amuhemba amafaranga ibihumbi 18000.

Kubera ko icyo gihe nta bindi byabyaraga amafaranga umwami yamugiriye inama yo gushaka uburyo ayo mafaranga yakunguka atayashoye mu nka yari asanzwe acuruza. Rudahigwa yamusabye ko yashaka bagenzi be bagakora sosoyeti maze akabafasha kugura imodoka yo gukoresha mu bucuruzi.

Bakusanyije ibihumbi 127 ariko amafaranga aba make. Ni bwo babigejeje kuri Rudahigwa abemerera kubishingira maze bakazakora bishyura ayo mafaranga asigaye. Cyakora yabasabye kubanza gutora inzego zibahagarariye. Nshokeyinka wari waratsindiye igihembo cy’ubuhanzi aba perezida naho Muzehe Bihigifuku aba umubitsi w’ayo mafaranga.

Mbere yo kwerekeza ku isoko ry’imodoka, Umwami yabageneye amahugurwa y’iminsi ibiri ajyanye n’inshingano zabo no gucunga umutungo wagombaga kuzaboneka.

Bihigifuku ari kumwe n’umwishingizi wari woherejwe na Rudahigwa berekeje i Bujumbura kugura iyo modoka baza bikoreye ibyuma byateranyijwe mu minsi itandatu imodoka iba nzima.

Babuze urwunguko imodoka isubirana ba nyirayo

N’ubwo umwami yari yabahuguriye gucunga umutungo wabo ntibyabahiriye kuko nyuma yo kuzana iyo modoka yari kuzakora ubucuruzi babuze ibiraka.

Ngo umwami yari yarabatereteye ikiraka cyo kwikorera amabuye y’agaciro yacukurwaga na sosoyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (SOMUKI) ariko nyuma ngo baje gusanga umuzungu wayoboraga SOMUKI yarisubiyeho avuga ko nta modoka y’umwirabura ashaka ko izatunda amabuye ya sosoyete ye; icyo kiraka baba barakibuze.

Muzehe Bihigifuku utibuka umwaka ibyo byabereyemo avuga ko icyo gihe nta modoka zari mu Rwanda ndetse n’imihanda yari itaraboneka.

Bakomeje gushaka aho bakura ubwishyu bw’umwenda barimo baza kubona ikiraka cy’amezi abiri cyo gutunda inkwi bazivana mu ishyamba rya Gishwati. Iki kiraka bari baragihawe na Shefu kamuzinzi watwaraga u Bugoyi icyo gihe.

Nyuma yo kurangiza icyo kiraka imodoka yabuze akazi umwenda na wo usatira ayaguze iyo modoka. Ababagurishije iyo modoka babonye ko kwishyura bigoranye barayisubiza nuko ubucuruzi bw’iyo modoka burangirira aho.

Muzehe Bihigifuku avuga ko bahombye kubera ko icyo gihe ibiraka byabonekaga byabaga bitangwa n’abazungu kandi bitoroshye kuhabona akazi uri umwirabura. Avuga ko nyuma yo guhomba buri wese yagiye mu bye kuko sosiyete yabo yari imaze guhomba.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Alot of information is missing and some not given out right, ndi mwene nshokyeyinka

Fres yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

Yoooo!! Nakunze Muzee Bihigaifuku cyane, ubwambere kumumenya yansanze kwa Sogokuru (Nshokeyinka) i Bugande, binyereka uburyo bakundanaga cyane.
Imana imuhe umugisha.

Andrew yanditse ku itariki ya: 7-02-2013  →  Musubize

Ngo bakusanyije ibihumbi 127 ariko aba make!!! Imodoka icyo gihe yari irengeje ibihumbi 127 by’icyo gihe??

muniru yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

sha koko iyi nkuru ntisobanutse,none se imihanda yari ihari?? None se essance cg mazout bayivanaga he??no ne se bari bazi kuyitwara barabyigiye he??iyi modoka se agaciro nyakuri kayo ni angahe?? nibindi?yinshi!!!!sha inkuru nkizi nta kigenda!!

yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

Ariko se muri kiriya gihe bakuye he les mecaniciens boguteranya imodoka ko wumva bayizanye aribyuma?kandi babyikoreye bivuze ko Rwanda---Burundi ntamuhanda waruhari. harinkuru uba ubona idafite logique rwose

yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka