Bigogwe: Bibukijwe kwandikisha abana babo ku gihe ndetse n’igihe umuntu akurwa mu gitabo

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe bashishikarijwe kwandikisha abana babo ku gihe (nk’uko amategeko abigena) kuko ari ingenzi cyane. Mu gihe hanagize umuntu upfa nabwo bakibuka kubimenyekanisha ku gihe.

Amategeko ateganya ko umwana agomba kwandikwa bitarenze iminsi 15 avutse akaba ari nabwo ahabwa icyemezo cyangwa inyandiko mpamo y’amavuko; nk’uko byasobanuwe na Mutwarangabo Simon uyobora umurenge wa Bigogwe.

Gukura umuntu wapfuye mu bitabo by’irangamimerere nabyo bikorwa mu minsi 15 umuntu apfuye. Kubikora ku gihe nk’uko biteganyijwe ngo ni byiza ku gihugu kuko bifasha mu iganamigambi ry’igihugu riba rigomba kushingira ku mibare y’ukuri.

Abaturage bo mu murenge wa Bigogwe bashishikarizwa kwandikisha abana.
Abaturage bo mu murenge wa Bigogwe bashishikarizwa kwandikisha abana.

Umuyobozi w’umurenge wa Bigogwe akomeza avuga ko muri byinshi bikorwa mu gihugu imibare cyangwa se ibarurishamibare ari ngombwa kuko ahanini imibare y’abaturage ikunze kugenderwaho hakorwa byinshi.

Umwe mu babyeyi akaba n’umuyobozi w’umudugudu Turabumukiza Francois Xavier, avuga ko ahanini kwandikisha umwana bituma amenyekana kandi n’ibyangombwa yakenera nk’icyemezo cy’amavuko “attestation de naissance” cyangwa se ibindi abibona byoroshye.

Ikindi kandi mu gihe byakenerwa ko umubyeyi yerekana ko umwana ari uwe (wenda umwana yagize nk’impanuka cyangwa ikindi gisaba kwerekana ko umwana ari uwawe kugira ngo uhabwe ibyangombwa runaka), nabwo ntibigorana kuba yabona ibyo byangombwa mu gihe umwana yandikishijwe.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 2 )

kwandikisha umwna akivuga ni byiza kuko bituma igihugu kiba kimuzi kikanamuteganyiriza ku bya ngombwa byose azakenera naho iyo atabarujwe usanga asa nkaho atazwi

ngabo yanditse ku itariki ya: 5-11-2014  →  Musubize

birakwiye ko habaho kwibutsa abaturage byabintu usanga bo bita ko ari bito , ugasanga babyirengagiza kandi biba ari ingenzi ku irangamimerere yabo

kamali yanditse ku itariki ya: 5-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka