Bifuza koroherezwa kwishyura inguzanyo bahawe n’Umwalimu SACCO

Sendika y’abarimu bo mu bigo by’amashuri yigenga (Syneduc), barasaba ko abarimu bakoroherezwa kwishyura inguzanyo bahawe na Umwalimu SACCO, kuko ari ikibazo cyababereye umuzigo uremereye.

Bifuza koroherezwa kwishyura inguzanyo bahawe n'Umwalimu SACCO
Bifuza koroherezwa kwishyura inguzanyo bahawe n’Umwalimu SACCO

Mu gihe cya Covid-19, ngo abenshi mu barimu bigisha mu bigo byigenga basubikiwe amasezerano y’akazi, bituma abari barasabye inguzanyo bajya mu bucyererwe ku nguzanyo bari barafashe, ku buryo byatumye basubiramo amasezerano y’inguzanyo.

Umuyobozi wa Syneduc, Jean Bosco Mbonabucya, avuga ko abarimu bo mu bigo byigenga bafite ikibazo kibakomereye cy’inguzanyo bafashe.

Ati “Hari ikibazo abarimu bo mu bigo byigenga bafite gikomeye, ni ikibazo kijyanye n’uko inguzanyo bafashe byageze igihe cya Covid-19, ibigo bisubika amasezerano y’umurimo bituma abarimu bajya mu bucyererwe ku nguzanyo bari bafashe. Icyo kibazo kibabereye umuzigo uremereye, kuko byatumye basubiramo amasezerano y’inguzanyo, babaha igihe kirekire kandi mu by’ukuri urebye, abarimu bakora muri Leta bo bakomeje guhembwa ntabwo bigeze bahura n’icyo kibazo, ariko ku barimu bakora mu bigo byigenga habaye inyungu ku nguzanyo yakererewe”.

Bodouie Jean Bosco, umwarimu wigisha muri Kigali Authentic International Academy, ni umwe mu bafashe inguzanyo, avuga ko Covid-19 ntawe yigeze iteguza, ariko bakaza gutungura no kubona inzandiko zibasaba ko bavugurura amasezerano.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo twabyakiriye neza, n’ubundi byadusizemo imvune n’ibisigisigi, kuko turacyarimo kwishyura kandi tukishyura mu buryo tutishimiye, icyo nasaba ni uko MINEDUC n’Umwarimu SACCO, bagombye kwicara bakongera bakareba abarimu bakora mu bigo byigenga, icyo bakora ku nguzanyo bari bafashe, kugira ngo boroherezwe kwishyura kandi byadufasha cyane kugira ngo akazi dukora ka buri munsi kabashe kugenda neza”.

Minisitiri w’uburezi Dr. Valantine Uwamariya, avuga ko bazakorana na mwarimu SACCO barebe uko bakoroherezwa.

Ati “Kuko bavuga ko ikibaremereye ari amande, kandi kuba amasezerano yabo y’akazi yari yahagaze nta ruhare babigizemo, buriya tuzakorana n’Umwarimu SACCO ndetse na ‘asosiyasiyo’ yabo, tukareba icyo bafashwa kugira ngo bagabanyirizwe. Birasaba ko twicara tukagira icyo tubikoraho, ku buryo bazagabanyirizwa umutwaro na bo bakishyura inguzanyo yabo bitabaremereye cyane”.

Minisitiri Dr. Uwamariya avuga ko bagiye gukorana na Umwalimu SACCO bakareba uko abo barimu bakoroherezwa kwishyura
Minisitiri Dr. Uwamariya avuga ko bagiye gukorana na Umwalimu SACCO bakareba uko abo barimu bakoroherezwa kwishyura

Ngo mu gihe cya covid-19 hari ibigo byasubitse amasezerano y’abarimu, bituma hari abava muri uwo mwuga bajya gushaka ibindi bakora bitewe n’uko batereranywe mu gihe cyari gikomeye cya Guma mu Rugo.

Gusa ngo muri ibyo bihe bikomeye Syneduc hari abarimu yafashije basaga 400 batashoboye kuva mu bigo byabo mu gihe cya Guma mu rugo yatunguranye, bakabura uko bataha bitewe n’uko bari batarahembwa, abo biyongeraho kuri 292 bafashishijwe ibiribwa mu kuboza 2020, bifite agaciro ka miliyoni 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka