Bifuza ko Seritifika y’Urugerero yakwifashishwa mu gusaba serivise zimwe na zimwe

Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko haramutse hashyizweho ko ibyemezo (seritifika) by’uko abarangije amashuri yisumbuye bakoze urugerero biba inzira yo guhabwa serivise zimwe na zimwe, byatuma ubukorerabushake burushaho gushinga imizi.

Ubundi urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rushishikarizwa kwitabira urugerero, aho rukora imirimo rudahemberwa ariko ifitiye igihugu akamaro, mu rwego rwo kubaremamo umuco w’ubwitange utuma biyumvamo ko bagomba gukorera igihugu cyabo, kabone n’ubwo nta gihembo bahabwa.

Mu rubyiruko rw'i Nyaruguru rwashoje urugerero harimo abifuza ko seretifika z'urugerero zaba inzira yo guhabwa serivise zimwe na zimwe
Mu rubyiruko rw’i Nyaruguru rwashoje urugerero harimo abifuza ko seretifika z’urugerero zaba inzira yo guhabwa serivise zimwe na zimwe

Byagaragaye ko hirya no hino mu gihugu hari abarebwa n’urugerero batarwitabira, cyangwa bakarwitabira bidahagije, ari na yo mpamvu abarwitabiriye usanga bavuga ko ubwitabire buhagije bwaturuka ku kuba ibyemezo (certificate) by’urugerero byaba inzira yo guhabwa cyangwa kwimwa serivise zimwe na zimwe.

Augustin Habinshuti w’i Muganza agira ati “Numva hashyirwaho nk’igihano kigenewe umuntu wanze kwitabira urugerero nko kudahabwa seretifika igihe urugerero rushojwe ndetse hakaba hari na serivise zimwe na zimwe muri Leta zajya zisaba seretifika y’urugerero kugira ngo bajye barwitabira ari benshi, bityo igihugu gikomeze gutera imbere.”

Monique Nirere na we w’i Muganza na we ashyigikira ko habaho ibihano ku rubyiruko rutitabiriye urugerero agira ati “Biragoye kumvisha urubyiruko gukora igikorwa kitagamije guhemba, kuko aravuga ngo inzu dukurungira si iya papa si n’iyanjye. Ariko habayeho ko uwasibye ahanwa urugerero rwakwitabirwa cyane.”

Ibi byifuzo, urubyiruko rw’i Nyaruguru rwanabigaragaje nyuma y’uko ibikorwa by’urugerero byo muri uyu mwaka wa 2023 byagaragaje ko ibyo mu Karere ka Nyaruguru byagize amanota 63%, akaba ari na yo makeya ugereranyije n’ay’utundi Turere.

Usanga rero hari abitabiriye urugerero bavuga nka Habinshuti ugira ati “Ubundi mu Karere ka Nyaruguru twari intore zisaga igihumbi, ariko bamwe twaritabiraga abandi ntibaboneke, niba twari kuza turi nk’100 tugakora igikorwa kigaragara hakitabira 20, ugasanga abari kutuzamura ngo dukore igikorwa gifatika barabuze.”

Monique Nirere na we ati “Niba twaragombaga gukora igikorwa mu Kagari turi nk’abantu 60, ku munsi hakitabira nk’abatarenze icumi, urumva niba twari gukurungira inzu wenda tugataha turangije ibyumba bibiri twakurungiraga nka kimwe cyangwa se na cyo ntitukirangize.”

Icyakora ushinzwe itorero mu Karere ka Nyaruguru avuga ko urebye icyatumye baza ku mwanya wa nyuma atari ukubera gusiba cyane kw’abagombaga kwitabira urugerero, n’ubwo na byo bikunze kugararagara, ahubwo ari ukubera ko igikorwa cy’indashyikirwa cyo kubakira utishoboye bagaragaje cyagize agaciro gatoya mu mafaranga, ugereranyije n’ibyo mu tundi Turere.

Ubundi ngo ku bana 1726 babarwaga ko barangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyaruguru, hari 378 batahagaragaye, ariko no ku 1348 bari bahari, urebye 1228 ni bo bitabiriye byibura ku rugero rwa 75%.

Mu bikorwa bakoze harimo kubaka inzu 14 uzihereye kuri fondasiyo, guhoma inzu 44, gukurungira inzu umunani, gusibura imiferege y’imihanda ku birometero bitanu na metero 600 no gukangurira abana 464 gusubira mu ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka