Bifuza ko igishanga cy’Agatobwe cyatunganywa kuko kibateza imyuzure ibangiriza imyaka

Abahinga mu Gishanga cy’Agatobwe hafi y’umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho, barifuza kugitunganyirizwa kuko uko babyikoreye bitabarinda imyuzure, nyamara ibangiriza imyaka.

Abahinga mu Gishanga cy'Agatobwe bifuza ko cyatunganywa, bikabakuriraho imyuzure ituma barumbya
Abahinga mu Gishanga cy’Agatobwe bifuza ko cyatunganywa, bikabakuriraho imyuzure ituma barumbya

Abahinga muri iki gishanga bavuga ko bacyitunganyirije mu mwaka wa 2017. Icyo gihe baciyemo amapariseri yo guhingamo, bakora n’imiferege itwara amazi, ariko ibi ntibibuza ko mu gihe cy’imvura nyinshi amazi yuzuramo, akabatwarira imyaka.

Ayo mazi yuzura mu mirima yabo ni ava mu kagezi k’Agatobwe kayinyuramo, andi akava mu muhanda wa kaburimbo uherutse gutunganywa, andi na yo akava mu gasantere ka Karama.

Uwitwa Thaciana Mukanshaka, ahinga hafi y’umuhanda wa kaburimbo. Agira ati “Iyo imvura yaguye ari nyinshi haratwarwa, tugasarura utwagiye turokoka. Hatwawe kurusha guhera mu mwaka ushize kubera uriya muhanda, kuko umucanga wawumanutsemo warenze ku bigori.”

Yungamo ati “Bari bavuze ko uruzi bazaruyobya ngo barebe yuko hatakongera gutwarwa, ariko ntibirakorwa. Turahinga ari ugupfa guhinga.”

Placidie Uwitonze we ahinga mu gice kimanukiramo amazi aturuka ku gasantere ka Karama. Avuga ko amazi ahamanuka ari menshi cyane ku buryo atwara inyongeramusaruro baba bahinganye n’imyaka.

Agira ati “Rwose uwadufatira amazi aturuka mu gasantere ka Karama yaba akoze, ayahaturuka ahura n’ay’Agatobwe, ifumbire igahita ishiramo tugahomba gutyo.”

Emmanuel Nzabirinda avuga iby’ibihombo bagiye baterwa n’imyuzure agira ati “Imyuzure iraduhombya muri rusange, ariko njyewe ku giti cyanjye nigeze guhinga block zigera muri eshanu z’ibigori. Buri block nagombaga kuyisaruramo umufuka w’ibigori, ariko nasaruyemo umufuka umwe muri zose.”

Nyuma yaho ngo yahinze ibirayi muri ya mablock atanu, ariko yose hamwe ngo nta mufuka yakuyemo kuko amazi yaretse mu murima hanyuma ibirayi bikabora.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri rusange mu Karere ayobora hakiri ibishanga biri ku buso busaga hegitari 748 bikeneye gutunganywa, kandi ko bateganya kuzabitunganya binyuze mu mirimo y’amaboko ihabwa abakene muri gahunda ya VUP.

Ati “Haracyakorwa inyigo. Ntabwo bizakorerwa rimwe ariko gahunda ni iy’uko bizakorwa n’abaturage babigizemo uruhare.”

Ibi ngo bizafasha ko haramutse hagize icyangirika, ba baturage bagize uruhare mu kubyubaka bagikosora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka