Bifuza ko igiciro cy’amafi cyagabanuka kugira ngo nabo babashe kuyarya

Bamwe mu Banyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu, bavuga ko kutagira ubushobozi buhagije bituma badashobora kwigurira amafi, bitewe n’uko usanga ibiciro byayo biri hejuru, bakifuza ko byagabanuka kugira ngo na bo abagereho.

Bavuga ko ubushobozi buke butuma bahitamo kugura izindi mboga atari uko badashaka amafi, ahubwo ari ukutagira ayandi mahitamo kuko amafaranga bashobora kugura amafi abagurira imboga bashobora gukoresha mu gihe kirekire.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko ibiciro by’amafi ku isoko bikiri hejuru, ugereranyije n’ubushobozi bwabo.

Jean Pierre Niyodusaba utuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, avuga ko amaze igihe kigera mu myaka itanu adakoza ifi mu kanwa atari uko atazikunda, ahubwo ari ukubura ubushobozi bwo kuzigura.

Ati “Ni ukuvuga ngo uyu ni nk’umwaka wa gatanu byibuze ntarya ku ifi, kubera ikibazo cy’uko zihenze cyane. Ayo twe dushobora kugura ni ya yandi mato, ugasanga nk’agafi k’amafaranga 500, ugiye ukagateka usanga nta kindi ari amahwa gusa, ukareba ya 500 ukabona birarutwa no kugura ikinyobwa n’igishyimbo ukabiteka bikagira umumaro kuruta uko wagura ayo mahwa”.

Akomeza agira ati “Ubundi ifi zirya abakire, nkatwe cyeretse iyo byagenze neza tukagura indagara n’utwo dushyimbo kugira ngo natwe nibura tubone izo ntungamubiri ziva mu mazi”.

Mugenzi we witwa Albert Dusabimana wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko aheruka kurya ifi nko muri Nzeri umwaka ushize, kubera ko usanga ku isoko ziba zihenze.

Ati “Ni ubushobozi bubura bitewe n’uko ziba zihenze umuntu agatinya kuzigura kubera ko amafaranga aba ari menshi, akavuga ati hari ikindi wagura nk’imboga ugasanga aricyo cyatubuka, ugahitamo kwirinda kuzirya ariko ntabwo uba uzanze. Ikilo cy’ifi kigura 4000 ariko biterwa n’ubwoko bw’ifi kuko hari n’izigura 3500, uri buzirye umunsi umwe kandi imboga z’amafaranga angana gutyo byanze bikunze wazirya igihe kirekire”.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko umusaruro w’amafi mu Rwanda wiyongereye uva kuri toni 41,664 mu 2021 ugera kuri toni 43,560 mu 2022, bivuze ko umusaruro wayo mu mwaka ushize wiyongereyeho toni zirenga 4000, zakozwe mu bworozi bw’amafi, mu bikorwa byo kuroba mu biyaga 17 n’inzuzi 4 biri mu turere 15.

Mu Rwanda umusaruro w’amafi ukorwa mu buryo butatu nk’ibidendezi by’ubutaka bikorerwa kuri hegitari 324, akazu kareremba kagizwe na metero kibe 59,390 n’ingomero 41 zifite ubushobozi bwa metero kibe 31,360,000.

Ubwoko bw’amafi buboneka mu Rwanda ni Limnoththrissa moidon (Isambaza), Haprochromis sp, Nile Tilapia, Catfish, Protopterus aethiopicus na Carpio ya Sprinus.

U Rwanda rufite intego yo gutanga toni 112.000 z’amafi mu mwaka wa 2024, nk’uko bigaragara muri gahunda ya kane y’ingamba zo guhindura ubunhinzi (PSTA4).

Mu rwego rwo kurengera ibinyabuzima n’ibidukikije, mu mwaka wa 2022, hafashwe ibikoresho byo kuroba bitemewe, birimo inshundura 6,790 zizwi nka Kaningini, amato 759, inzitiramibu 3,937, inshundura z’ibikuruzo 462 hamwe na ba rushimusi 196.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka