Bifuza ko ibitabo byandikirwa mu Rwanda byamenyekana kurushaho

Abato ndetse n’abakuru muri rusange bakunze kugaragara bareba ndetse bamwe basoma ibitabo birimo amashusho abafasha kwagura ubumenyi no kuruhura ubwonko, akenshi byitwa ‘katuni’ byakorewe ahandi kandi bivuga iby’ahandi.

‘Imanzi Creations’ ikora ibitabo byo gusoma by’abana bato n’urubyiruko bifashishije inkuru mpimbano no kugendera ku nkuru za kera zabayeho cyangwa se imigani.

Umuhire Ruzigana Cledia ni umuyobozi akaba no mu bashinze itsinda Imanzi Creations, avuga ko igitekerezo cyo gushinga cyangwa se guhanga uwo mushinga ari uko bashaka kuziba icyuho cy’ibura ry’ibitabo birimo inkuru zo hambere mu mateka y’u Rwanda.

Ati “Igitekerezo cyaje turi abana batatu ku ishuri, ubwo twashakaga inkuru za kera twabarirwaga ngo tuzisome ariko ntituzibone, akenshi tukisanga turimo kureba ibyo mu mahanga, harimo Spiderman, tentin n’izindi. Kuva icyo gihe twifuje kugira uruhare mu kuba twazamura umushinga wakora ibyo byose neza, kandi ukibanda ku by’iwacu i Rwanda mbese bikaba made in Rwanda”.

Avuga kandi ko batifuje ko barumuna babo bazahura n’ikibazo bahuye na cyo, cyo kubura iby’iwabo basoma, ahubwo ko bakwandika inkuru nyinshi zizabafasha, uyisomye akajya agira icyifuzo cyo kugira ibigwi agendeye ku bamubanjirije.

Umuhire Ruzigana Cledia
Umuhire Ruzigana Cledia

Imanzi Creations imaze gukora ibihangano bitanu, birimo ibitabo bitanu byiganjemo amateka ya Ndabaga na Ngunda, inkuru zishushanyije, imikino ituma ubwonko bw’umuntu bukora vuba cyane n’ibindi.

Yongeraho ko izo nkuru zishushanyije ziba zifite ibiranga umuco nyarwanda, imyambarire, amasunzu n’ibindi ku buryo ubibona ahita amenya ko abo bantu ari abo mu Rwanda.

Imanzi Creations bafite gahunda yo gushinga Disney of Rwanda n’iya Afurika muri rusange, kwiyunga ku yatangiye gukora yo muri Nigeria kuko bo batangiye mbere ndetse bamaze no kumurikayo bimwe mu byo banditse.
Ati “Twagiye muri Nigeria kwamamazayo igitabo cyitwa Ndoli, yamamazwa nk’ihagarariye u Rwanda muri top 10 yaho yaje ku mwanya wa 8, Bivuze ko dushobora guhangana ku isoko mpuzamahanga”.

Asobanura ko bahura n’imbogamizi nyinshi zituma batagera cyangwa ngo bagendera ku muvuduko bifuza.

ATI “Twifuza kugera kure ariko harimo imbogamizi zo kuba tutabasha gusohora ibitabo twifuza bitewe n’uko ubushobozi bukiri hasi, kubura isoko ry’ibyo dukora kuko umuco wo gusoma ukiri hasi”.

Umuyobozi wa Imanzi Creations asaba ko hakagiyeho uburyo buborohereza butuma ibitabo byanditse mu Kinyarwanda bigenewe abato, hashyirwaho uburyo bijyanwa mu mashuri kugira ngo abana batozwe gusoma bakiri bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka