Bifuza ko abagororwa bafungiye Jenoside bajya bakirwa n’ubuyobozi bataragera mu miryango

Abagize inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibikorwa by’isanamitima, imibanire myiza n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bifuza ko abagororwa basoje igihano bakatiwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bajya bakirwa n’ubuyobozi mbere yo kugera mu miryango.

Bishimira ko ibikorwa by'isanamitima, imibanire myiza n'ubudaherwanwa abantu batangiye kubyumva
Bishimira ko ibikorwa by’isanamitima, imibanire myiza n’ubudaherwanwa abantu batangiye kubyumva

Kuba umugororwa usoje igihano by’umwihariko ku bafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahita arekurwa agasubira mu miryango bishobora kugira abo bihungabanya, cyangwa nawe ubwe bikaba byamuhungabanya bitewe n’imiryango asanze hanze, bigatuma hari abo rimwe na rimwe biviramo kwimuka mu gace bari batuyemo mbere y’uko bajyanwa mu Igororero, ni bimwe mu bishingirwaho hifuzwa ko byaba byiza babanje kujya bahura n’ubuyobozi.

Nubwo hari aho gahunda y’isanamitima n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda imaze kugera kandi hashimishije, ariko ngo usanga hari aho igikomwa mu nkokora n’ikibazo cy’abagororwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafungurwa basoje igihano, ugasanga bakishishanya n’abo basanze by’umwihariko abo biciye, bigatuma hari abahungabana ku mpande zombi.

Abafite aho bahuriye n'ibikorwa by'isanamitima, imibanire myiza n'ubudaheranwa bifuza ko mbere y'uko abafungiye icyaha Jenoside barekurwa ngo basubire mu miryango bajya bahura n'ubuyobozi
Abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’isanamitima, imibanire myiza n’ubudaheranwa bifuza ko mbere y’uko abafungiye icyaha Jenoside barekurwa ngo basubire mu miryango bajya bahura n’ubuyobozi

Ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 abagize GAERG nk’umwe mu miryango ushinzwe gushyira mu bikorwa umushinga wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) wo guteza imbere isanamitima, imibanire myiza, n’ubudaheranwa bari mu Karere ka Bugesera, bamwe mu bafatanyabikorwa bawo bagaragagaje ko nubwo hari aho bageze, ariko bifuza ko ubuyobozi bwajya buhura n’abasoje igihano ku byaha bya Jenoside nkuko bikorwa ku bavuye kugororerwa Iwawa.

Muri uyu mushinga wa MINUBUMWE ukorerwa mu gihugu hose uterwa inkunga na USAID/ International Arlette mu mushinga DUFATANYE URUMURI ariko by’umwihariko GAERG ikaba ishinzwe kuwushyira mu bikorwa mu Turere twa Bugesera, Kicukiro na Ruhango, abafatanyabikorwa bagaragaje ko nubwo abagororwa hari uburyo babanza gutegurwa no kwigishwa mbere y’uko barekurwa, ariko byaba byiza inzego z’ubuyobozi zigiye zimenyeshwa abarekurwa n’igihe bazarekurirwa, bagategura imiryango iri hanze, hakanategurwa igikorwa cyo kubakira mu miryango.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Juru, Dativa Mushimiyimana avuga ko kuba hari abagororwa barangije ibihano ku cyaha cya Jenoside barekurwa hari abo bihungabanya iyo bageze mu miryango kuko baba bata
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Juru, Dativa Mushimiyimana avuga ko kuba hari abagororwa barangije ibihano ku cyaha cya Jenoside barekurwa hari abo bihungabanya iyo bageze mu miryango kuko baba bata

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Juru, Dativa Mushimiyimana avuga ko impamvu bifuza ko abagororwa bajya babanza kwakirwa ari uko hari ibibazo bikunze kugaragara, aho abavuye mu igororero baza hatarabanje gutegurwa imiryango iri hanze ku mpande zombi, rimwe na rimwe bigatera ihungabana.

Ati “Tujya dukurikirana abana bavuye Iwawa tukaza kubakira, Akarere kagategura uburyo n’aho tujya kubafata, tukabazana imiryango yabo twarayiteguye, twabagezayo tugakurikirana, nkumva ubwo buryo bwakoreshwa wa muntu warangije igihano cye cy’icyaha cya Jenoside, tugategura abantu mu nteko z’abaturage, abarokotse Jenoside tukababwira runaka na runaka bagiye kuza.”

Arongera ati “Banaza tukajya kubakira, byatuma bagezeyo nta kibazo, nta pfunwe, bikadufasha ko n’abarokotse Jenoside bababona ntibagire ikikango runaka ngo base nk’aho bikanze, twumva byadufasha kugera ku bumwe n’ubudaheranwa.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mayange, Florier Nturanyenabo avuga ko yifuza ko abantu bategurwa bakitabwaho kugira ngo bashobore kubana neza
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mayange, Florier Nturanyenabo avuga ko yifuza ko abantu bategurwa bakitabwaho kugira ngo bashobore kubana neza

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mayange, Florier Nturanyenabo ati “Icyo nifuza ni uko bakwitabwaho hagategurwa uburyo bwo kubakira kuko bagarutse mu muryango, nabo bakumva ko badukeneye, dukeneranye kugira ngo tubashe kubana neza mu mahoro.”

Umukozi wa GAERG ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere no gushyira mu bikorwa uwo mushinga, Aimee Josiane Umulisa avuga ko isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa kubikira ari urugendo.

Ati “Ntabwo ari indwara umuntu arwara ako kanya ngo uvuge ngo ndayikijije, nyihaye ikinini irakize, ahubwo bisaba ngo dufatanye urugendo, tuganire nawe, tujye mu mizi y’ikibazo, twumve uje yabyumvise, turebe uko yiyumva, yitekerezaho, ndetse n’abandi tukagerageza kubabwira ngo nyabuneka uyu muntu akeneye kwitabwaho.”

Aimee Josiane Umulisa, avuga ko isanamitima, ubumwe n'ubudaheranwa kubikira ari urugendo
Aimee Josiane Umulisa, avuga ko isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa kubikira ari urugendo

Abajijwe niba icyo cyifuzo gishoboka, mu kiganiro kigufi yagiranye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CSP Therese Kubwimana, yavuze ko atahita yemeza ko bishoboka cyangwa bidashoboka.

Yagize ati “Ni ikintu cyakwigwaho abantu bakareba uburyo cyakorwa bitewe n’uwo mwanzuro abantu bifuza, ariko ubu sinakubwira ngo ntibishoboka cyangwa ngo nkubwire ngo birashoboka, ariko ari politiki Igihugu gishyizeho twayikora uko cyabigenje, nta kintu burya abantu bigaho ngo cye kutagira umumaro iyo bakize neza, kandi zose n’inyungu z’Abanyarwanda, ari uwo usohotse n’Umunyarwanda n’uwo asanga n’Umunyarwanda, kandi ubuyobozi bubereyeho kubarengera bose.”

Ubushakatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2018 bwagaragaje ko abantu bafite ibibazo by’agahinda gakabije (Depression) ari 11.9% muri rusange, mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite icyo kibazo ari 35%, muri rusange Abanyarwanda 3.6% nibo bafite ikibazo cy’ihungabana (PTSD), mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 28% aribo bafite icyo kibazo.

Uhereye ibumoso umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi aganira na Alphonse Nsengimana umuyobozi wa gahunda y'imibereho myiza n'ubukungu muri GAERG hamwe na Aimee Josiane Umulisa
Uhereye ibumoso umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi aganira na Alphonse Nsengimana umuyobozi wa gahunda y’imibereho myiza n’ubukungu muri GAERG hamwe na Aimee Josiane Umulisa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka