Bifuza gusanirwa ikiraro gifite icyuma gitobora amapine

Abakorera umurimo w’ubumotari mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye kimwe n’abahanyuza ibindi binyabiziga, bifuza ko ikiraro kiri ku mugezi wa Mwogo hagati y’Akagari ka Kamwambi n’aka Gatwaro cyasanwa kuko ngo kibatoborera amapine.

Aya mabati yegutse atema amapine y'ibinyabiziga
Aya mabati yegutse atema amapine y’ibinyabiziga

Ubundi icyo kiraro gikozwe n’ibyuma bishasheho amabati akomeye cyane. Abakinyuraho bavuga ko hashize imyaka irenga ibiri amabati amwe yaregutse, none ngo uretse kuba bakinyuraho kigasakuza cyane bigatuma bagira ubwoba ko bagiye kugwa muri Mwogo, n’ibinyabiziga bihatobokera amapine, nyamara nta handi byabona binyura.

Uwitwa Kamana agira ati “Iyo uturuka muri ibi bice bya Rwaniro werekeza Kamwambi, iyo unyuze aho amabati yatanye amapine birayatema ukagira ngo ni umuhoro banyujijeho. Nta pine tumarana igihe”.

Mugenzi we na we ati “Hari igihe nahageze moto irangirika ndinda guhamagara umukanishi”.

Umugenzi utega moto na we ati “Iri bati rwose barisudiriye wasanga iteme ribaye uburyohe, tugacaho ari umunyerezo”.

Abanyura kuri iki kiraro banavuga ko kubera ukuntu gisakuza, abahanyura nijoro baba bafite ubwoba ko cyabateza abajura kuko ugikandagiyeho baba bamwumva bakamenya n’aho ageze.

Iki kiraro hagati ya Kamwambi na Gatwaro bifuza ko cyasanwa
Iki kiraro hagati ya Kamwambi na Gatwaro bifuza ko cyasanwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Laurent Nshimiyumuremyi, avuga ko mu bushobozi bwabo bagerageje gushaka abasudira ngo bagisane ariko ntibigire icyo bitanga, agakeka ko ibati ryegutse ryasudirwa n’ibikoresho bidasanwe kuko rikomeye cyane rikaba rinafite umubyimba munini.

Na ho umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we avuga ko batari bazi ko hari abo icyo kiraro cyangiriza, ko baza gushaka ukuntu cyasanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka