Bienvenue Redemptus yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we

Bienvenue Redemptus wakoreye igihe kinini Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Igihozo Divine bari bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.

Uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, mu rusengero rwa Soul Healing Revival Church ruherereye i Nyamirambo.

Ku ya 30 Werurwe 2023, ni bwo Redemptus na Divine, basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo muri Kigali.

Redemptus yavuze ko mu myaka itatu amaze akundana na Divine, yamukundiye byinshi byatumye yiyemeza kubana nawe birimo kuba yitonda, yihangana kandi akita kuri buri kimwe.

Bienvenue Redemptus kugeza ubu utakiri mu itangazamakuru ubu akora muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu ‘Rwanda Energy Group – REG’ mu ishami rijyanye no guhuza ibikorwa by’icyo kigo n’abakigana mu gihugu hose mu ishami ryitwa ‘External Link Departement’.

Redemptus wakundirwaga gusoma amakuru kuri Televiziyo y’igihugu, mu 2016 na 2018, yegukanye igihembo (Best TV News Anchor/Reporter Award) gihabwa umunyamakuru urusha abandi gusoma amakuru kuri Televiziyo.

Redemptus uretse gukora kuri Televiziyo Rwanda, asanzwe kandi ari umuhanga mu kuyobora imisango y’ubukwe ndetse akaba ari umushyushyabirori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mugire urugo rehire mubyare mwororoke kandi urugo rwanyu rube ijuru rip ni byo mbifurije.NB amabwire ntiyubaka umuryango.

Muhumuza Anacreti yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Buliya Agatimba gasobanura ko urongowe akili isugi (vierge).Gusa ubu byabaye nk’umurimbo.Ni bake barongorwa ari vierge.Buliya muli bible,havuga ko umukobwa urongowe atali isugi agomba kwicwa.Bisome muli Gutegeka 22,umurongo wa 20.

karara yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka