Bibutse ababo bishwe mu bitero bya MRCD-FLN ya Rusesabagina

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abarokotse ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN bitabiriye umuhango wo kwibuka ababo bishwe n’uyu mutwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2019 ndetse no muri uyu mwaka wa 2022.

Hashize imyaka ine MRCD-FLN igabye ibitero mu bice by’Amajyepfo ashyira mu Burasirazuba bw’u Rwanda hakagwamo abantu 9, abandi benshi barakomereka ndetse n’imitungo irangizwa. Igikorwa cyo kwibuka cyabereye hagati mu ishyamba rya Nyungwe ahabereye ibi bikorwa by’iterabwoba.

Mu bitabiriye uyu muhango barenga 40, harimo abarokokeye muri Nyungwe ubwo inyeshyamba za MRCD-FLN zatwikaga imodoka zitwara abagenzi zikica abantu. Harimo n’abandi bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN byagabwe i Nyabimata, Rusizi na Kitabi.

Bibukiye mu ishyamba rya Nyungwe ryabereyemo ibi bitero
Bibukiye mu ishyamba rya Nyungwe ryabereyemo ibi bitero

Abitabiriye uyu muhango bakoze urugendo rugufi hagati mu ishyamba mu rwego rwo kwibuka ababo baguye muri ibi bitero. Bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwamagana ibikorwa by’iterabwobwa bya MRCD-FLN yari iyobowe na Paul Rusesabagina.

Barashima ko abagize uruhare muri ibi bikorwa by’iterabwoba bafashwe ndetse bakagezwa imbere y’ubutabera. Icyakora bari bafite ibyapa bigaragaza ko batishimiye umwanzuro w’urukiko ujyanye no guhabwa indishyi z’akababaro.

Igitero giheruka cya MRCD-FLN ni icyabaye mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2022, aho batwitse Bisi ya RITCO hagapfa abantu babiri, abandi barakomereka. Uyu muhango wo kwibuka wabereye hagati mu ishyamba mu Kagari ka Kagano, Umurenge wa Kitabi, nko mu birometero umunani ukinjira muri Nyungwe werekeza i Rusizi.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka