Bibukijwe ko gukorera hamwe nk’itsinda bituma bagera ku ntego

Ubwo abatuye umudugudu wa Muhororo mu murenge wa Kinyinya muri Gasabo basuraga Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, bibukijwe ko gukorera hamwe bituma bagera ku ntego.

Kumenya ayo mateka ngo ni ingenzi haba ku bayobozi no ku bo bayobora
Kumenya ayo mateka ngo ni ingenzi haba ku bayobozi no ku bo bayobora

Ibyo babyibukijwe n’amateka y’urugamba Inkotanyi zashoje zigamije guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, dore ko benshi bayumvaga bataribonera ibiyagize, bakaba babibonye kuri uyu wa 17 Kamena 2018, ubwo abagera kuri 60 basuraga iyo ngoro.

Umuyobozi w’umudugudu wa Muhororo, Harerimana Eugène, yavuze ko imbaraga n’ubufatanye Inkotanyi zakoresheje ari urugero rwiza kuri bo.

Yagize ati “Nk’abayobozi tubonye ko tugomba gushyira imbaraga mu byo dukora kandi tukabikorera hamwe n’abaturage ngo tugere ku ntego. Twabonye ko Inkotanyi zatangiye urugamba zifite intego yo kubohora igihugu, zikagendera hamwe kugeza zirutsinze, ni isomo rikomeye kuri twebwe.”

Arongera ati “Muri twe harimo urubyiruko, ubwo bari abana icyo gihe ndetse hari n’abatari bavuka. Abo bose ni ngombwa ko bagera hano bakirebera ubutwari bw’Inkotanyi bityo na bo bakazazifatiraho urugero rwo gukunda igihugu no kucyitangira”.

Abatuye umudugudu wa Muhororo bafatiye urugero ku Nkotanyi rwo gukorera hamwe nk'itsinda ngo bagere ku ntego
Abatuye umudugudu wa Muhororo bafatiye urugero ku Nkotanyi rwo gukorera hamwe nk’itsinda ngo bagere ku ntego

Umugwaneza Chantal wari usuye bwa mbere iyo ngoro, yemeza ko ibyo yabonye ari ibikorwa by’indashyikirwa.

Ati “Inkotanyi zakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Nk’ubu twumvise amateka y’umusirikare warashishije imbunda nini mu gihe cy’amezi atatu ataruhuka kugira ngo arinde abari bari muri CND, ni ubwitange budasanzwe bwatubera twese urugero, yashoboraga no kuhasiga ubuzima”.

Mugenzi we Rwigamba Désiré unakuriye Umuryngo FPR Inkotanyi muri Muhororo, ashishikariza n’abandi gusura iyo ngoro.

Ati “Hano hari ibigaragaza uko Jenoside yateguwe inashyiranwa mu bikorwa ubugome bukabije, hakagaragara n’ubwitange bwakoreshejwe ngo ihagarikwe. Ndashishikariza buri muntu kuza kuhasura cyane cyane urubyiruko ngo ruhakure ingamba zo gukumira Jenoside ntizongere kuba ukundi”.

Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku wa 13 Ukuboza 2017, ikaba iri mu nyubako y’icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (CND icyo gihe) ku Kimihurura.

Iyo nyubako ni na yo yakiriye abasirikare 600 n’abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi mbere gato ya Jenoside, hagamijwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ariko ntibyakunda, kuko nyuma y’amezi ane gusa ingabo za Leta y’abatabazi zatangiye kubarasa.

Ku ya 7 Mata 1994 ni bwo izo ngabo zahawe amabwiriza yo kuva mu birindiro byazo, zigatangira kwirwanaho no kurokora abatutsi bicwaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka