Bibiliya yatumye adakora Jenoside
Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe Bibiliya mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda cyatangiye kuwa 4-11 Gicurasi 2013, Mundanikure Simeon w’imyaka 50 yatangaje ko ijambo ry’Imana ryanditse muri Bibiliya ryahinduye imibereho ye.
Simeon avuga ko kubera ijambo ry’Imana yasomye ndetse n’amategeko yayo, byatumye yirinda,bimubashisha kudakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuko yari asobanukiwe neza ko buri Munyarwanda wese n’umuntu wese, akomoka ku Mana kandi ko nta bwoko bubaho. Ibyo bikamutera imbaraga zo guha agaciro ikiremwa muntu aho kiva kikagera.
Yongeraho ko uhereye kera kose ukageza n’ubu, nta wubashye Imana n’amategeko yayo ngo akorwe n’isoni. Avuga ko abanyuranya n’ijambo ryayo n’amategeko yayo uhereye kuri Kayini, bahura n’ingaruka nyinshi.
Zimwe muri zo, zirimo gufungwa, kutabana n’abandi amahoro n’ibindi.
Nk’itabaza rimurikira abari mu isi, Simeon asanga azakomeza kubaha Imana n’ijambo ryayo ndetse akaba anabishishikariza n’abandi kuko uwihangana akageza imperuka nk’uko Bibiliya ivuga azakizwa kandi akazahabwa ikamba ry’ubugingo buhoraho.
Mundanikure agira ati “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. Kandi nk’uko Imana yashoboje abakurambere bacu barimo Yozefu muri Egiputa wanze kuryamana na nyirabuja, igatabara Saduraka Meshaki na Abedinego ikabakura mu itanura ry’umuriro kuko banze kwica amategeko yayo, igatabara Daniyeli mu rwobo rw’Intare ndetse n’abandi bakurambere bacu, niko natwe izadushoboza nitwumvira ijambo ryayo”.

Bamwe mu bakristo nabo bavuga ko Bibiliya ifite akamaro kanini mu mibereho y’umuntu, haba mu bihe by’umubabaro n’ibindi bihe. Iyo uyisomye witonze kandi ufite ibyiringiro,Imana iragufasha kandi ugakuramo amagambo y’ihumure nk’uko bigarukwaho na Mbabazi Christine, umwe mu bakristo.
Yongeraho ko igihe cyose Imana iba iri kumwe natwe kandi ko iba yiteguye kuyobora buri wese uyemereye kugenga imibereho ye.
Ibyo bigarukwaho n’umugabura w’ubutumwa bwiza, Pasiteri Ntwari Dan umuyobozi w’Intara y’ivugabutumwa bwiza ya Gitarama mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi. Avuga ko Bibiliya ari igitabo gikwiye gusomwa buri munsi kuko ariyo muyobozi w’ukuri uyobora uwemera Yesu Kristo wese kuri iyi si.
Yongeraho ko Bibiliya iyo isomwe neza uyikuramo inama zubaka imiryango, iziyobora abantu mu kwitungira amagara mazima, inama zubaka itorero ry’Imana, izo kubana neza n’ibindi.
Uyu muyobozi yashishikarije abakristo gukunda no gusoma Bibiliya buri munsi kuko ibasha guhindura uwari ruharwa akaba umuntu muzima iyo ayisomye yizeye kandi akemera kuyoborwa n’ijambo ry’Imana.
Mu gihe ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana bumaze imyaka isaga 100 bugeze mu Rwanda, benshi mu baturage bafata Bibiliya nk’igitabo gikomeye cyirimo ijambo ry’Imana,gikubiyemo ubushake bw’Imana ku bantu.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
ndakuziritse iteka ryose nta n uzakuzitura n umwe
Kuba waratekereje gukorera abatutsi jenocide ugatangirwa na bibiliya ntacyo waramiye, kuko iyo bibiliya ninayo ivugako uwifuje kwica ariko ntabikore ni nkaho aba yabikoze no gusambana nicyo kimwe.
@all: nonese mwe ko mumubaza mwarokoye bangahe, nyamara we yarabarokoye (abo yari kwica) arokora n’ubugingo bwe
sha mwakwicecekeye! Muramwishyuza abo yarokoye mukagira ngo ahari byari byoroshye! Maze no kutagira uwo wica cg ngo wishushanye ubeshye ko ushyigikiye ubwicanyi byakuviragamo urupfu...! Harabaye ntihakabe, harakabaho inkotanyi zadutabaye, naho ibindi byo... twicecekere, ariko kandi tumushime...n’abandi iyo bitwara nkawe bakabishobora, impfubyi ziba ari nke!
Ubwo se uyu ibyo avuga ni ukuri?Ko wumva se bibiliya yagufashije kudakora jenoside,kuki itagufashije no gutabara abicwaga ubahanze amaso?
Byibuze se? hari uwo washoboye kurokora? uyu munsi ukaba ushobora no kwivuga ibigwi?
Ni byiza ibyo Simeoni avuga ariko hari akabazo namubaza. Aho yaba yararenze iyo ntambwe (nakwita iyo kuba akazuyazi) yo kutica agatera indi yo kugerageza gufasha abahigwaga (abatutsi), kugira abo ahisha ngo be kwicwa?