Bibaza aho imishinga yo kubaka isoko rya Kimironko n’irya Gikondo yahereye

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abakorera mu isoko rya Gikondo n’irya Kimironko, bibaza aho imishinga yo kuyubaka yahereye, cyane ko imaze imyaka irenga 10.

Hashize imyaka 10 isoko rya gikondo rizitije amati ritegereje kubakwa
Hashize imyaka 10 isoko rya gikondo rizitije amati ritegereje kubakwa

Abibaza ibi ni abo mu Murenge ya Kimironko, mu Karere ka Gasabo hamwe n’abo mu Mirenge ya Gikondo na Kigarama yo mu Karere ka Kicukiro, ndetse n’abandi baturuka hirya no hino muri Kigali, ariko bahakorera.

Abakorera mu isoko rya Gikondo no hanze yaryo baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko mbere yuko isoko ryabo risenywa, nta bibazo bidasanzwe bahuraga nabyo mu bucuruzi bwabo, nk’ibyo basigaye bahura nabyo kuva ryasenywa, kuko aho bakorera hatisanzuye, ku buryo hari abo byaviriyemo gukorera mu muhanda.

Isoko basaba kubakirwa ngo rimaze imyaka igera ku 10, kuko barikuwemo mu 2012, babwirwa ko rigiye kubakwa mu mwaka ukurikiraho wa 2013, ariko bakaza gutungurwa n’uko mu myaka yose ishize nta kirakorwa.

Umwe mu bacuruzi bakoreraga mu isoko rya Gikondo mbere yuko barikurwamo, kuri ubu akaba asigaye akorera hanze, avuga ko mbere bacuruzaga neza bitandukanye no muri iyi minsi.

Ati “Barisenya umurenge wayoborwaga na Kaboyi, na Mayor Jules Ndamaje, uwasimbuye Jules Ndamaje we nta n’igitekerezo nigeze numva ngo bazaryubakisha, gusa ubu numvise bavuga ngo Umujyi wa Kigali niwo uzabikora. Nk’ubu baraje bakuraho amabati ya mbere bashyiraho amashya none reba n’igishushanyo mbonera nacyo cyatangiye gucika”.

Abakorera mu isoko risigaye rizwi nk’irya Gikondo, bavuga ko uretse kuba nta mafaranga babona bitewe n’uko amasoko yabaye menshi mu mihanda, banabangamirwa n’aho bakorera kuko ari hato.

Uwitwa Mukandutiye akorera mu isoko risigaye rizwi nk’irya Gikondo, yagize ati “Kubera ko ari hato, haba harimo ubushyuhe bwinshi cyane. Iyo dushatse kumva akayaga, bidusaba kujya hanze ku muhanda, kandi nabwo bakatubwira ngo nituve ku muhanda ngo turimo gutega abakiriya, kandi ubushyuhe buba bwatubanye bwinshi imbere kubera ubuto bwaho”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko umishinga yo kubaka isoko rya Kimironko na Gikondo ugihari n’ubwo watinze.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, avuga ko umushinga wo kubaka isoko rya Kimironko ari mugari.

Ati “Ni umushinga mugari kuko ntabwo uzakora isoko gusa, ahubwo uzahuza na gare ya Kimironko, ndetse uhuze n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byegereye iryo soko. Igishushanyo mbonera cyarakozwe cyemeranywaho, ubu bageze ku cyiciro cyo kwegeranya ubushobozi cyane cyane buzava mu bashoramari batuye muri Gasabo, hakabamo n’aho bateganya kuzashaka abandi bafatanyabikorwa, cyane cyane mu mikoreshereze ya za bisi, kuko hazakoramo izikoresha amashanyarazi”.

Abakorera mu isoko babangamirwa n'ubucuruzi bukorerwa hanze yaryo bubabuza abakiriya
Abakorera mu isoko babangamirwa n’ubucuruzi bukorerwa hanze yaryo bubabuza abakiriya

Abashoramari barashishikarizwa kwitabira gushora muri uyu mushinga, kuko harimo igice kinini bashobora gushoramo imari yabo, kandi bikababyarira inyungu.

Agaruka ku isoko rya Kigarama rizwi nka Gikondo, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagize ati “Ku isoko rya Kigarama twamaze gukora urutonde rugaragaza inyubako zadindiye, gahunda dufite ni ukugira ngo dukore icyo itegeko risaba”.

Bivugwa ko imirimo yo kubaka isoko rya Kigarama (Gikondo), yahawe umushoramari witwa Mudenge ariko akaba yarananiwe gushyira mu bikorwa imirimo yo kuryubaka, ku buryo nta n’umwe ushobora kwemeza neza igihe nyacyo rizatangira kubakirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka