Berlin G20: Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize aho bikwiye gushora imari muri Afurika

Perezida Kagame Yagaragaje ko muri Afurika ahantu hakenewe gushora imari kurusha ahandi ari mu mihanda, ibiraro, ibyambu, inzira za gari ya moshi ndetse no kubaka ingomero z’amashanyarazi.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya G20 mu Budage
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya G20 mu Budage

Yabigaragaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu 20 bikize ku isi (G20) yiga ku bufatanye na Afurika, yabereye i Berlin mu Budage kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena 2017.

Iyi nama ikaba yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo gushora imari mu hazaza hafite inyungu rusange ku bihugu.

Yagize ati“ Umubano waguye hagati ya Afurika n’ibihugu bikize ni ingenzi, ndetse n’imiryango mpuzamahanga y’ubukungu ikorera twese.

Inkunga ntizigera ihaza mu kuzana iterambere rirambye ahubwo abikorera bafite ubushobozi ni bo shingiro ry’iterambere.”

Iyo nama yari yitabiriwe n'abahagarariye ibihugu by'u Burayi na Afurika
Iyo nama yari yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu by’u Burayi na Afurika

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yongeye gukangurira ibihugu bikize kurushaho gukorana na Afurika, hakavanwaho ibivugwa ko Afurika yarazwe kutizerwa, kurusha andi masoko yateye imbere.

Yagize ati “Igihe ni iki ngo umubano ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari ushyirwe ku isonga rya gahunda duhuriyeho. Guverinoma ubwayo ibyo yageraho hari aho bitarenga.

Ubutumwa nifuje gutanga kuri uyu munsi, ni ukugaragaza ko ibibazo bya Afurika bishobora gukemurwa mu gihe abikorera babigizemo uruhare”.

Perezida Kagame yavuze ku bimukira bava muri Afurika bagana mu Burayi

Kuri aba bimukira bagana mu Burayi bamwe bakahatakariza ubuzima, Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa ko abayobozi bakorana bakarebera hamwe uburyo abimukira bashaka kujya mu Burayi bajya bagenda mu buryo bunoze nta buzima buhatakariye.

Ubwimukira ngo bushobora gukorwa mu buryo bunoze kandi bufitiye inyungu impande zose, ngo kuko ukurikije aho isi igeze bigoye ko ubwimukira bwacika burundu.

Ati” Akazi k’abayobozi ni ukubaka imiryango itekanye buri wese yisangamo, aho abanyagihugu n’abimukira bagera ku ntego zabo icyarimwe”.

Ifoto y'Urwibutso
Ifoto y’Urwibutso

Perezida Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe w’u Budage, Angela Merkel ku miyoborere ye ndetse n’icyerekezo yari afite ategura iyo nama, asaba abayitabiriye gukora bitandukanye na mbere, kandi mu buryo bwihuse, anabizeza uruhare rw’u Rwanda mu gukora ibyo rusabwa mu gufatanya n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

big up president Paul KAGAME.komeza itsinde kandi uhore kwisonga ibikorwa birabikwemerera.

BITANA Barthelemy yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Tuzamutora rega muri matora... Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeeee!

samson yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Umuperezida nk’uyu aboneka mu kinyejana, njyewe nishimira uburyo Perezida wacu aduhagararira neza iryotamasimbi

Peter yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

abanyarwanda dufite amahirwe abandi banyamahanga badafite, icya mbere kuba dufite umuyobozi twese twibonamo kandi dukunze twese ni iby’agaciro kuri twebwe abanyarwanda, icya kabiri kuba dufite umuco umwe bidufasha kugira byinshi duhuriraho, icya gatatu ururimi rwacu ruduhuza mu mpande zose, tukumvikana mu rurimi rumwe maze tugatera intambwe hamwe twihitiramo imiyoborere myiza!

ishimwe yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

kugira umuyobozi nka Perezida Kagame ni intwaro ikomeye ishobora kukunyuza aho ubona hakomeye, afurika ifite amahirwe yo kugira Kagame mu bayobozi bayihagararira kuko avugira afurika yose ndetse agakomanga aho benshi batinye!

clement yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

afurika ni umugabane mwiza wo gushoramo imari cyane ko ifite byinshi cyane indi migabane idafite, afurika iracyafite ubukungu bwinshi cyane!

kagire yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

president wacu ahora kwisonga erega niyo mpamvu abanyarwanda bashaka gukomezanya nawe akabayobora iterambere rirambye tukaribamo iteka

kalisa yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka