Benshi mu binubira serivisi bahabwa nabo ngo si shyashya

Bamwe mu baturage binubira serivisi bahabwa nabo baratungwa agatoki ko kurushya abo bakeneyeho serivisi bigatuma rimwe na rimwe bahabwa nabi ibyo basabaga. Ibi bikaba mu gihe mu Rwanda hakomeje gahunda zitandukanye zo kurebera icyaba gitera serivisi zitanoze henshi.

Ni kenshi byagiye bivugwa ko mu Rwanda imitangire ya serivisi itaragera ku rugero rushimishije, ugereranyije no mu bindi bihugu. Byanatumye hari gahunda nyinshi zishyirwaho zigamije kugenzura icyo kibazo no kugicyemura, byose bigakorwa na Leta.

Gusa ni gacye abantu bagiye bafata umwanya wo gutekereza ku baka serivisi, ko nabo bashobora kuba ba nyirabayazana bo gutuma uwabahaga serivisi abikora mu buryo nawe butamuturutseho.

Bamwe banyeshuri bari mu mpaka ku mitangire ya serivisi.
Bamwe banyeshuri bari mu mpaka ku mitangire ya serivisi.

Ibi ni ibitangazwa na Dr. Felicien Usengumukiza, umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB). Atangaza ko imyumvire ikiri hasi ku mpande zombi ariyo igituma mu Rwanda hakigaragara ibi bihazo.

Agira ati: “Ahanini biterwa n’imyumvire y’abatanga serivisi ku mpande zombi ari abatanga serivisi n’abazihabwa turatekereza ko hombi hakenewemo imbaraga. Hari abatanga serivisi zitanoze bitari ubushake cyangwa ari ukutamenya uko serivisi zitangwa.

Hari n’uhabwa serivisi nawe nk’uko mubizi akenshi nawe hari icyo biba bigusaba. Ni muri urwo rwego rero biba bisaba ko impande zombi zabanza kubyumva kugira ngo nawe mbere y’uko uhabwa serivisi iyi n’iyi ibyo usabwa ubanze ubyuzuze.”

Ibyo nibyo yatangarije mu biganiro mpaka byahuje abanyeshuri biga mu ma kaminuza atandukanye yo mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 19/07/2013. Ibiganiro byari bigamije kujya impaka ku ngingo igira iti: “Ese serivise itanzwe nabi igomba kwishyurwa cyangwa ntigomba kwishyurwa?”

Jackeline Kamanzi Masabo, umuyobozi wa (United Nations Associations) UNA-Rwanda yateguye iki gikorwa, yatangaje ko abanyeshuri bizeye ko bagera ahantu henshi kandi bakaba bateganya kubahugura kugira ngo banabikangurire bagenzi babo.

Ati: “Iyo rero bagize ubushake bakagira n’ubushobozi twe twumva twizeye y’uko akazi bazakora atari akazi gacye cyangwa kazi katagira icyo katahindura ikindi baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibyo byose byitaweho, ni ukuvuga ngo niba hari bibazo biterwa n’imbogamizi twamenyereye n’miikorere n’imigirire, ibyo byose ni ibibazo baba bazi kandi biteguye gusubiza aho bari ndetse n’iwabo aho baturuka.”

Uyu muryango UNA-Rwanda ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu, wakoze iki gikorwa ku bufatanye na RGB na RDB.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka