Benshi mu Banyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro ka ‘Mituweri’

Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Ubwiteganirize mu Rwanda (RSSB), igaragaza ko abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweri) bw’umwaka wa 2020-2021 bangana na 84.9%.

Abanyarwanda basobanukiwe ibyiza bya mituweri
Abanyarwanda basobanukiwe ibyiza bya mituweri

Mu bitabiriye iyi gahunda barimo abavuga ko kwishyura mituweri hakiri kare bibarinda kurembera mu ngo nk’uko byahoze mbere. Ngirimpuhwe Balthazar, wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, afite umuryango w’abantu batanu. Yatangiye kuwishyurira mituweri kuva mu mwaka wa 2019 nyuma y’uko umwana we yarembye akajyanwa mu bitaro aho yavuwe acibwa amafaranga, nyuma yo kubura aho ayakura ahitamo kugurisa ihene yari yoroye.

Yagize ati “Umwana yamanutse ku mukingo avunika igufa ry’akaguru, mujyanye kwa muganga baramuvuye bagiye kumusezerera fagitire iza iriho amafaranga arenga ibihumbi 60. Ntayo nari mfite nta n’ikindi nari ntunze nagombaga kugurisha uretse uduhene dutatu nari noroye najyanye ku isoko”.

Ati “Icyo gihe byansigiye isomo rikomeye ndetse mu mwaka wakurikiyeho muri 2019 ntangira kwishyura mituweri z’umuryango wose, buri mwaka nishyura ibihumbi 15 kani nabigize ihame. Ntitukirwara ngo turembere mu rugo cyangwa ngo nanirwe kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi kuko twivuriza kuri mituweri bakaduca amafaranga macye cyane”.

Uretse abiyishyurira mituweri babifitiye ubushobozi, ab’amikoro macye babifashwamo na Leta cyangwa abandi bagiraneza. Icyakora hari abanengwa kutishyura mituweri kubera ubushake bucye bwabo.

Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze batanga ingero za bagenzi babo bagaragara buri munsi basinze kubera inzoga n’ibiyobyabwenge bakirengagiza kwishyura mituweri.

Habiyaremye Claver yagize ati “Hari abantu benshi nzi badasiba gusindishwa n’inzoga z’umurengera n’ibiyobyabwenge banywa, wababaza ibya mituweri bakaguha urw’amenyo. Bene nk’abo bararwara bakarembera mu ngo n’igihe bivuje bagacibwa amafaranga menshi, bayabura bakagurisha utwo baruhiye cyangwa abaturanyi n’imiryango igatangira kwisakasaka ishakisha uko ibarwanaho. Icyo gihe bahinduka umuzigo atari kuri Leta gusa ahubwo no ku baturanyi babo nyamara bakabaye barishyuye hakiri kare”.

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), giherutse gushyira ahagaragara uko Intara n’Umujyi wa Kigali bihagaze mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Intara y’Amajyepfo ikaba ariyo iri imbere mu kugira umubare munini w’abishyuye mituweri, igakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru, Iburasirazuba, Iburengerazuba n’Umujyi wa Kigali uri inyuma mu bwitabire.

Icyo kigo kandi cyanagaragaje Uturere dutanu turi imbere mu kugira ubwitabire bw’abamaze gutanga mituweri bushimishije aho utwo turere turi hagati ya 90 na 94% by’ubwitabire.

Tubimburirwa n’Akarere ka Gisagara kaza imbere y’utundi kagakurikirwa n’Akarere ka Gakenke, gakurikirwa n’Akarere ka Nyaruguru ruhango na Nyamagabe. Naho uturere dutanu turi inyuma mu kugira umubare muto w’ubwitabire bwa mituweri, two turi hagati ya 73 na 79%. Muri two hari Akarere ka Nyarugenge, Gasabo, Nyagatare, Rutsiro n’akarere ka Kicukiro kari inyuma y’uturere twose tw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mumbwire imibarewakanda ukabonako wishuye mituweri murakoze

Ntakirutimana samuson yanditse ku itariki ya: 19-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka