Benshi bategerezanyije amatsiko uruzinduko rwa Madamu Jeanntte Kagame mu karere ka Rusizi
Abatuye akarere ka Rusizi baratangza ko biteguye uru ruzinduko rwa Madamu Jeannette kagame azagirira muri aka karere. Byatumye bamwe batangira kwimenyereza mu mbyino no mu ndirimbo, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 02/08/2013.
Ku ruhande rw’ababyeyi bavuga ko kubona umubyeyi nk’uyu afata urugendo rwo kubasura ngo bibagaragariza urukundo rwinshi. Bakemeza ko aba ari n’imigisha kuri aka karere kuko kamaze iminsi kakira abayobozi b’igihugu incuro zikurikiranya.

Ibyo ngoa bigaragarira murundi ruzinduko Perezida Paul Kagame aheruka gukorera muri aka karere.
Ku bw’umwihariko kiriziya Gaturika ya Mushaka ngo irahiriwe kuzakira uyu mubyeyi, nk’uko bamwe mu bayoboke bayo babitangaje. Bavuga ko bazifatanya na Madamu Kagame mu kwizihiza yubiri y’imyaka 50 iyi Paruwasi imaze ibayeho.

Ibi birori bizabera mu murenge wa Rwimbogo ho mu karere ka Rusizi, aho biteganyijwe ko misa izatangira saa mbiri n’iminota 45 naho igitambo cya misa kikazangira saa tatu n’iminota 15 za tariki 04/08/2013.
Bamwe mu bayobozi baje gutegura uru ruzinduko Madamu Jeannette Kagame azagirira muri aka karere, barimo Guverineri w’intara y’uburengerazuba Kabahizi Celeste, basabye abaturage kuzaza kwakira uyu muyobozi ari benshi kandi bakeye dore ko uzaba ari n’umunsi wo gusenga wo ku Cyumweru.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
paruwase mushaka sinone ish