Benshi barasabira ibihembo umwana wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange

Umwana w’umukobwa witwa Tumukunde Françoise wo mu Karere ka Nyamasheke, wahize abandi ku rwego rw’igihugu mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, akomeje gusabirwa ishimwe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yitwaye neza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.

Tumukunde Françoise, yabaye uwa mbere mu batsinze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye
Tumukunde Françoise, yabaye uwa mbere mu batsinze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

Ni mu bitekerezo abantu benshi bakomeje kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga, byakurikiye ubutumwa bw’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, wanditse kuri twitter ashimira ikigo cyareze uwo mwana ndetse n’uwo mwana nyiri izina.

Ubwo butumwa buragira buti “Turashimira Ishuri rya “Institut Ste Famille Nyamasheke, by’ umwihariko Tumukunde Françoise wagize inota rya mbere ku rwego rw’ Igihugu mu Cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (TC)! Uri urugero rw’ ibishoboka mwana wacu”.

Abenshi bakomeje kugendera kuri ubwo butumwa bwa Mayor, batanga ibitekerezo binyuranye ariko ibyinshi bisabira uwo mwana ibihembo, ku butwari yagize agahiga abandi mu gihugu cyose.

Uwitwa Rameck Gisanintwari ati “Ariko mubyeyi Mayor, nta kuntu mwamugenera ishimwe ko ahesheje ishema Nyamasheke?”

Jonas Mugendererwa ati “Yimanye Nyamasheke yanyu! Yahatanye gikotanyi”.

Moise Ukwishaka ati “Amahirwe masa mwari w’u Rwanda komeza utsinde! Ibi biragaragaza umusaruro ushimishije wo kuba umwana w’umukobwa na we yarahawe amahirwe angana n’aya musaza we”.

Jean Pierre wa Mugisha ati “Maze rero abana nk’aba baba bakoze cyane, mujye munabakurikirana mu hazaza habo, bitabweho bazavemo icyo bifuzaga, bafashwe kwiga neza kuko ni italanto igihugu kiba gifite”.

G-C RRusangiza ati “Akwiye inkunga ifarika uyu mwana, jye nkasaba inzego zibishinzwe kumwishyurira amashuri yose aziga”.

Akayezu Jean de Dieu ati “Uyu mwana yagaragaje ubudashyikirwa cyane”.

Tumukunde Françoise utuye mu Karere ka Nyamasheke akaba ari na ho yigaga, yabaye uwa mbere mu batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (icyiciro rusange), mu gihe uwitwa Rutaganira Yanisse Ntwali w’i Kigali mu Karere ka Kicukiro, ari we wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza.

Rutaganira na Tumukunde baganira na Kigali Today ubwo hatangazwaga ayo manota ku wa mbere tariki 04 Ukwakira 2021, bavuze ko babifashijwemo n’ababyeyi babo batapfushije ubusa igihe cya ‘Guma mu Rugo’.

Tumukunde ati "Ababyeyi banjye bamfashaga kujya kuri Internet ngakora ubushakashatsi, ariko ngakurikirana n’amasomo yaberaga kuri televiziyo".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

UYU MUNYESHURI YABIMBURIYE ABANDI AKWIYE ISHIMWE
KUBERA KO WE UBWE YIHESHEJE ISHEMA NAHO AVUKA N’IGIHUGU MURI RUSANGE
NAKOMEREZAHO RWOSE PE NUKO NUKO FERESTATION.

CALLIXTE NIYONKURU yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Nibyo tugendeye kubusabe bwabambanjirije guhemba abo bana kuko babaye intashyikirwa kandi yaba ari no kubatera akanyabugabo bakigana umuhate. Murakoze

Maniragaba jean Damascene yanditse ku itariki ya: 7-10-2021  →  Musubize

Nukuri uyu mwana akwiye motivation,akenshi usanga aba bana b’abahanga imiryango yabo ntako ihagaze,bityo ugasanga abenshi no kubona Minerval n’ibikoresho biba bigoye,kumwegera mukamenya imbogamizi n’inzitizi Agira mu myigire ,ni igihembo kirenze ikindi.Murakoze

BAKARERE yanditse ku itariki ya: 7-10-2021  →  Musubize

Baramutse batamuhembye ngo bibere urugero abandi ndumva byaba bisa nokudaha agaciro imbaraga yakoresheje. Bityo bikaba byaca intege abasigaye.Akeneye motivation

Karisa yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Baramutse batamuhembye ngo bibere urugero abandi ndumva byaba bisa nokudaha agaciro imbaraga yakoresheje. Bityo bikaba byaca intege abasigaye.Akeneye motivation

Karisa yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Mayor na Minister of education bakwiye kumuhemba.Kumushima gusa ntibihagije.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka