Bemeza ko igihe bamaze muri Congo ngo cyababereye impfa busa
Bamwe mu Banyarwanda batahutse bavuye mu mashyamba ya Congo batangaza ko bicuza impamvu bari baraheze muri congo aho ngo bahuye n’ubuzima bubi cyane ndetse bamwe ngo bakaba barabuze imiryango yabo.
Zimwe mu mpamvu zabatindije muri Congo ngo harimo guhuraga n’ibishuko byinshi birimo umutwe wa FDLR wafataga iya mbere mu kubabuza gutaha ubabwira ko mu Rwanda nta mahoro ahari.
FDLR ngo yababwiraga ko gutahuka mu Rwanda birutwa no kwigumira mu mashyamba, gusa bakigera mu Rwanda ngo batangajwe nuko bakiriwe aho ngo byatumye bicuza ku gihe cyose bataye muri congo bashukwa na FDLR.

Ngo kuba mu batahuka muri iyi minsi higanjemo abana n’abagore biterwa nuko abagabo benshi bagifite ubwoba kuko ngo hariho abataremera neza ko bakirwa neza bageze mu Rwanda akaba ari muri urwo rwego ngo babanza koherereza abagore n’abana babo.
Tariki 02/02/2013 hatahutse 24 bose bavuye muri zone ya Karehe, hakaba harimo abana 15, abagore 4 n’abagabo 5 aba bose nta n’umwe ufite ubuzima bwiza kuko usanga bararwaye bikabije.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|